Home AMAKURU ACUKUMBUYE Menya abaririmbye indirimbo ikunzwe gukoreshwa mu matorero yo mu Rwanda yitwa” Imela”...

Menya abaririmbye indirimbo ikunzwe gukoreshwa mu matorero yo mu Rwanda yitwa” Imela” Video

Mu matorero menshi yo mu Rwanda, ni kenshi tugenda twumva indirimbo zaririmbwe n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu ndetse no muzindi ndimi zitandukanye. Rimwe na rimwe ugasanga abantu bagerageje kuyihindura mu Kinyarwanda cyangwa bakanayiririmba muri urwo rurimi iririmbwemo.

Nyuma y’uko Umunyamakuru wa Ubumwe.com yabonye ko abantu benshi bakunda izi ndirimbo, ndetse abandi bakaziririmba batazi inkomoko zayo ndetse banibaza uko bazimenya birambuye, uyu munsi twifuje kubagezaho abaririmbye iyi ndirimbo. Ndetse no kuba babasha kuyimenya neza.

Iyi ndirimbo rero yakunzwe cyane yakozwe n’abahanzi babiri bakomoka mu Gihugu cya Nigerira aribo: Nathaniel afatanyije na Enitan:

Nathaniel Bassey yavukiye mu Gihugu cya Nigeria mu mugi wa Lagos. Umuco wo gukunda no gukorera Imana yawigiye kuri ise umubyara Mr E Joshua Bassey, yari umukozi w’Imana mu rusengero rwitwa Apostolic Church Bashua Assembly. Noneho ku myaka mike atangira gukunda kuririmba ndetse n’ibijyanye n’iyobokamana.

Enitan Adaba yavukiye mu mujyi wa Lagos mu Gihugu cya Nigeria, Ku Itariki 22/10/1978. Uyu yakuze akunda kuririrmba ariko yaje gukomezwa cyane ndetse no guterwa imbaraga na mukuruwe, kuko yafataga igihe akamukirikirana ndetse akamutoza,biza kumuviramo kuvumbura byinshi kubijyanye no kuririmba ndetse na muzika.

Imela ni ururimi rwo muri Nigeria aba bombi bakomoka bikaba bisobanura: Urakoze (Thank you)

Mukinyarwanda nabo bagenekereje basobanuye inyikirizo y’iyi ndirimbo bati: “Ushimwe,ushimwe, Muremyi Mana ihambayeee, Ushimwe, ushimwe Yesu weeeeee.”

Reba video ifite n’amagambo biragufasha kumenya iyi ndirimbo:

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here