Home AMAKURU ACUKUMBUYE Menya ibintu ukunda gukora bishobora kugutera kanseri

Menya ibintu ukunda gukora bishobora kugutera kanseri

Kanseri ni imwe mundwara zica abantu benshi mu isi. Ariko hari abantu bamwe bibaza niba mu myifato yabo cyangwa mu mafunguro ya burimunsi hari ibyabateza ibyago byo kwandura Kanseri.

Hari kanseri zimwe na zimwe abantu badashobora kwirinda kuko idapfa kugaragaza ibimenyetso kuburyo bworoshye. Gusa na none ibiryo turya, ubuzima tubamo bwa burimunsi, ndetse n’imyuka duhumeka, ibyo byose bitwongerera ibyago byo kurwara kanseri.

Ubumwe.com bwifashishije ubushakashatsi bwakozwe na Business insider bwabateguriye ibintu 6 bishobora kugutera kanseri kugirango ubashe kwirinda ugire ubuzima bwiza.

  1. Kurya isukari nyinshi bikwongerera ibyago byo kugira umubyihuho ukabije ndetse na Diyabete. Ariko si aho bigarukira kuko kunywa ibinyamasukari byinshi uretse uwo mubyibuho ukabije, byica utunyangingo twububiri, bityo bikakwongerera amahirwe yo kurwara kanseri kuko umubiri uba utagifite ubwirinzi buhagije.
  2. Ibiryo byo munganda. Iyo urya ibiryo bidafite umwimerere wabyo, byaba imbuto cyangwa imboga, biba bibi cyane ku buzima. Ibiryo bifungwa mubikoresho bya pulasitike (plastic) kugira ngo bimare igihe kirekire, ubushakashatsi bwagaragajeko ibi biryo bishobora kwongera ibyago byinshi byo kurwara kanseri. Ibi biterwa n’ibinyabutabire bishyirwa muri ibyo biryo kugirango bidapfa vuba cyangwa bigaterwa n’ibikoresho bikoze ububiko bw’ibiryo.
  3. Kunywa itabi: kugeza ubu abantu benshi bamaze kumenya ibibi bizanywa no kunywa itabi. Si abanywa itabi gusa bafite ibyago byo kurwara kanseri, kuko n’abahumeka umwuka w’itabi ryanyowe nabarikurinywa baba bafite ibyago byo kurwego rwo hejuru byokurwara kanseri nyamara bitabaturutseho. Imyotsi y’itabi iba igizwe byibuze n’ibinyabutabire birenga 70 bishobora gutera kanseri.
  4. Kwirirwa kuzuba: kwirirwa kuzuba kuburyo buhoraho nabyo burya byongera amahirwe yo kurwara kanseri, cyane cyane iyo utambaye amarineti y’izuba cyangwa imyenda y’abugenewe, bituma uruhu rutukura, uko rugenda rutukura rero niko amahirwe yo kwandura kanseri yiyongera.
  5. Inyama zokeje. Inyama zokeje cyangwa zatetswe kumuriro mwinshi cyane ziba zifite bimwe mubitera kanseri. Ibyo binyabutabire birekurwa mugihe wokeje cyangwa ukarangiye inyama kumuriro mwinshi cyane.
  6. Inzoga: inzoga iyo zinywewe kukigero kirenze icyabugenewe zongera ibyago byo kurwara kanseri yibasira umwijima.

Gusa mu bihugu bimwe nka Amerika ibyago byo kwicwa cyangwa kwandura kanseri byagabanutseho 1.5% mumyaka 25 ishize dushingiye kuri raporo yatanzwe n’ikigo cyitwa American cancer society. Iri gabanuka rikaba ahanini rishingiye kwihindagurika ry’uburyo bw’imibereho.

Mutabazi Parfait

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here