Home AMAKURU ACUKUMBUYE MENYA IBYIZA N’IBIBI BY’IBIRYO N’IBINYOBWA BYO MU NGANDA

MENYA IBYIZA N’IBIBI BY’IBIRYO N’IBINYOBWA BYO MU NGANDA

Muri Afurika dufite ibiryo byacu by’umwimerere nk’uko byahoze kuva kera. Ariko uko iterambere ryagiye riza hari byinshi byaje harimo n’ibiryo bikorerwa mu nganda.  ibyo twita ibya kizungu cg iby’abakire. Ibi biryo byagiye bigaragazwa n’abashakashatsi batandukanye berekana ko nubwo ibyo biryo biryoha cyane ndetse bikaryohera n’ijisho, ariko bigira ingaruka mbi mu buzima bw’umuntu. Harimo umuvuduko w’amaraso, diyabeti,umutima n’izindi ndwara zikomeye zidapfa gukira.

Buri kintu kigira ibyiza byacyo ndetse n’ibibi, ariko biba bisaba nyiri kubikoresha kudakabya. Nkuko byagiye bigaragazwa n’abashakashatsi batandukanye ko ibiryo bikorerwa mu nganda bigira ingaruka mbi mu ubuzima bw’umuntu ariko igitangaje n’uko n’ubwo bikomeza kuvugwa ariko abantu bagikomeje kubikoresha.

Ikigaragara n’uko bifite ibyiza byabyo ndetse n’ibyo bibi bivugwa. Ni muri urwo rwego twifashishije ubushakashatsi butandukanye, Ubumwe.com bwabakusanyirije ibyiza byabyo ndetse n’ibibi byabyo.

Reka duhere ku byiza byabyo:

1 Ibi biryo byatunganirijwe mu nganda bifite uburyohe budasanzwe; agasukari karinganiye cyangwa kenshi, akunyu ndetse n’ibindi birungo byiza; usanga iyo uri kubifata ntuba wumva ushaka kuva ku isahani. detse yewe biryohera n’ijisho, iyo babiguteretse imbere, kubireba byonyine amacandwe yuzura akanwa.

2.Byoroshya ubuzima. Uko usanga igihugu gitera imbere usanga kubona umwanya biba bitoroshye. Aho bavuga ko umwanya ari amafaranga. Aha rero usanga n’umwanya wo gufungura udahagije kubera inshingano nyinshi abantu baba bafite. Ibiryo byo mu nganda rero biroroha kubifata kuko biba byarateguwe nta kujya gutegereza cyangwa kujya mu gikoni gutangira guteka. Wenda dufate urugero ku bakozi, icyiruhuko cy’isaha ntabwo wajya mu rugo gufungura cyeretse ufite uburyo bwa transport na byo ntibiba byoroshye. Rero abantu bihitiramo, kujya hafi aho bigurishwa ugafata icyo ushaka ubundi ugasubira mu kazi.

  1. Ibi biryo rero ntibihenda ushobora kubibona bitewe n’amikoro yawe. Biraboneka guhera ku mafaranga macye ashoboka kuzamura. Ndetse n’aho bicuruzwa ni henshi cyane ndetse biba bihari hafi buri gihe.

4., Bifite intungamubiri. Tuzi ko ibiryo byo mu nganda bigira intungamubiri nke ndetse bimwe ntazo biba bifite ariko hari bimwe muri byo bifite intungamubiri nka kalisuyumu tuyisanga nko muri yurhurt, fromage n’ibindi bikorwa mu mata. Proteyine harimo nka peanut butter,Jerky n’ibindi

Ingaruka mbi zabyo:

1 Abashakashatsi batandukanye bagiye bagaragaza ko ibi biryo byo mu nganda bigira ingaruka mbi mu buzima bw’umuntu bitewe n’uko ibinyabutabire bikoreshwa muri aya mafunguro abangamira ubuzima bw’umuntu. Zimwe mu ndwara ziterwa n’ibi biryo aha twavuga umuvuduko w’amaraso, umutima, diyabeti, kanseri n’izindi ndwara zidapfa gukira. Uretse ko bavuga ko izi ndwara ntiziterwa 100% n’ibi biryo ariko bigiramo uruhare rwabyo.

2 Ibi biryo bitera umubyibuho ukabije iyo umuntu abifata cyane. Mugihe umubyibuho ukabije ufatwa nk’indwara ubwawo, ndetse ukaba ugira uruhare runini muri za ndwara twavuze haruguru ni muri urwo rwego rero bashishikariza abantu kutabifata cyane kuko uko ubifata niko uba wihamagarira indwara nyinshi.

3 Kubera ukuntu biryoha cyane usanga umuntu abirya ku bwinshi ndetse ukumva utarimo guhaga nyuma uza kumva umeze nk’urwaye ubwo wenda twabyita ivutu. Abashakashatsi berekana ko ibi biryo iyo wabimenyereye biragoye cyane kubivaho cyangwa kuringaniza uko ubirya.

4 Ibi biryo byo mu nganda bitera ibibazo birenze ibyo abanywi b’itabi bagira. Ubushakashatsi bwakozwe na Institute of Health Metrics and Evaluation(IHME) yo mu mugi wa Seattle bagaragaje ko kurya ibi biryo bigabanya iminsi yo kubaho (life expectancy) bitewe n’indwara nyinshi zizanwa nabyo. Basobanura ko abantu miliyoni cumi n’imwe (miliyoni 11) bapfa bazize indwara zizanwa n’ibi biryo aho itabi ryica abantu imiliyoni umunani (miliyoni 8).

5 Bihungabanya n’ubuzima bwo mu mutwe. Nkuko bigaragazwa n’abashakashatsi batandukanye, iyo ibi biryo ubiriye cyane ndetse bihungabanya ubuzima bwo mu mutwe harimo agahinda gakabije n’izindi.

Ibi biryo harimo amafanta (soda), amabisikwi (biscuits), mayonese, gateaux, bombo, pizza, burger n’ibindi byose tubona bitari iby’umwimerere. Kwirinda biraruta kwivuza mu buryo bwose.

Irène Nyambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here