Home AMAKURU ACUKUMBUYE Menya impamvu abantu benshi batinya urupfu n’uburyo bwo kwirinda ubwo bwoba

Menya impamvu abantu benshi batinya urupfu n’uburyo bwo kwirinda ubwo bwoba

Basomyi dukunda, twizera ko mukomeje kugenda mwunguka byinshi kandi turasenga ngo Umwuka w’Imana azakomeze kugenda adufasha gushyira mubikora icyo Ijambo ry’Imana ridusaba.

Muri iyi ngingo ikurikira izo tumaze iminsi tuvugaho ndashaka ko tuganira ku kintu gihora giteye ubwoba ikiremwa muntu aho kiva kikagera kandi akaba ntacyo umuntu yakora ngo yirinde kuzahura n’icyo gihanda. Urupfu ntawe umenya umunsi n’isaha ruzazira kandi aho rubera icyago ntirutoranya. Abana bato n’abantu bakuru, abakomeye n’aboroheje, abazungu n’abirabura uwo umunsi n’isaha ye bigeze ruratwara, mbese ntawe uruhunga. Nk’uko umuhanzi witwa Byumvuhore yaruririmbye aruvumagura nta nubwo rwagize ubwoba bwo kwisasira na Yesu Umwana w’Imana.

Abenshi dutinya urupfu kuko abapfuye ntawagarutse ngo atubwire amakuru yibyerekeye ubuzima buri iyo, iyo umuntu ajya nyuma yo gupfa kwe. Kuba tutamenya ubuzima bwa nyuma yo gupfa bituma duhorana ubwoba burimo no gushidikanya kuko tutiyumvisha neza ikiri inyuma yo gupfa bityo nubwo bidashoboka ariko duhora twifuza ko twagumana uyu mubiri tukibera ku isi turi bazima ubuzira herezo.

Abantu benshi cyane iyo batekereje ku rupfu bashya ubwoba

Ikindi kidutera ubwoba nuko tutifuza gutandukana n’abantu n’ibintu dutunze kandi twamenyereye. Abantu twifuza guhorana n’abacu ndetse n’ibyacu. Kurekura tugasiga ibyo byose inyuma tukajya iyo tutazi uko ubuzima bwaho buri ni ikintu kitubikamo ubwoba tukumva ibyatubera byiza ari uko twakwibera mu bacu no mubyacu bikaba byadushimisha kuruta kuva ino iwacu mu mubiri tugasiga byose tutazi ikiturindiriye hirya iyo m’ubundi buzima. Muri kamere muntu harimo gukunda kubana n’ibyo umuntu amenyereye kuruta kwishimira kwinjira mu bishya cyane cyane iyo bigeze muri iki gice kijyanye n’ibidafatika byo muburyo bw’umwuka.

Urupfu kandi rutera abantu ubwoba no guhangayika cyane cyane ku bantu bakuze iyo batekereza uko abo asize n’ibyo basize bizamera. Bitewe n’uko nyuma yo gupfa umuntu aba nta ruhare azasubira kugira mumicungire y’ibisigaye ku isi, iyo atekereje urupfu asesa urumeza, akibaza uko bizamera igihe azaba atakibarirwa ku isi. Guhangayika biterwa akenshi nuko abantu dutekereza ko igihe tuzaba tutari kugira uruhare kubacu n’ibyacu ibintu bizagenda nabi cyane bityo tukifuza ko twagumana ubuzima ngo dukomeze kwita ku bacu n’ibyacu.

Nubwo bitoroshye ariko birashoboka ko twabaho imibereho idatinya gupfa. Kubaho tudatinya urupfu sinshaka kumvikanisha ko twakwiyahura, cyangwa ngo twishore mubintu byadukururira akaga ko gupfa, ariko urupfu ntirukwiye kuduhagarika umutima nk’abatizera. Abaporotesitanti bafite indirimbo ivuga ngo “kubaho ni Kristo no gupfa ni inyungu k’umukristo wese w’ukuri” n’indi ivuga ngo “…ndetse singitinya gupfa urupfu narwo ruzambera indamu…” Niba dushaka kudatinya urupfu (aha ndavuga urupfu rw’umubiri) dukwiye kwizera no gufata ubwishingizi bw’ubuzima mu maraso ya Yesu Kristo kuko ariwe wahinduye ubusa ubutware bw’urupfu nk’uko umwanditsi yanditse ati “Nuko rero nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani, abone uko abatura abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose” (Abaheburayoo 2:14-15). Urupfu n’izuka bya Yesu twibutse muminsi ishize ya Pasika, bituma abizeye bakomera umutima kuko kuri bo gupfa ni inyungu nk’uko Yohana intumwa ya Yesu yahishuriwe amagambo akomeye abwirwa ngo “Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu. Umwuka na we aravuga ati ‘Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye’” (Ibyahishuwe 14:13). Nk’uko nabivuze ntabwo ndi kuvuga ko Abakristo twakwigemurira urupfu cyangwa ngo turwikururire ngo kuko rudufitiye inyungu ariko nabwo ntirukwiye kudukura umutima ngo duhangayike nk’abatazi Imana.

Hari n’abuva bafata intwaro bakajya guhiga urupfu ngo rutsemwe rukurweho

Dufite ibyiringiro ko nyuma y’ubu buzima bwo ku isi hariho ubundi buzima bwiza kuruta ubwo turimo aribwo bwo kubana n’Imana. Twizera ko urupfu rw’umubiri atari ryo herezo ryo kubaho kwa muntu. Twizera ko Iyazuye Yesu mu bapfuye izatuzura natwe nk’uko byanditswe muri 2 Abakorinto 4:14.  Ukwemera dufite muri Kristo Yesu, kudukomereze umutima, tugire ibyiringiro ko Iyadusezeranije ari Iyo kwizerwa, bityo twe abanyarwanda niba tuvuga ko uwapfuye yitabye Imana, ntidukwiye kwitaba Umuremyi wacu dufite impagarara cyangwa ubwoba ko tugiye kugirirwa nabi keretse niba twaramubaniye nabi cyangwa tutarumviye ijambo rye igihe twari tukiri mu isi. Ariko niba tugerageza kwitwararika no kubahiriza amategeko n’amabwiriza Ye, igihe azaduhamagara tuzamwitabana ibakwe n’ibyishimo bitavugwa nk’uko wamuhanzi yaririmbye muri “Jye ndi umukristo!”

Niba uri umukristo, ntukwiye gushidikanya iyo ujya kuko uzakirwa n’Umwami wawe, ikindi ntukwiye guhangayikishwa nabo usize cyangwa ibyo usize kuko Iyaguhanze ikaguha abo bantu n’ibyo bintu Niyo Mugenga wa byose. Ntabwo izatuma abawe n’ibyawe byandagara, reka tuyigirire icyizere ko itaduhamagariye kutubabaza no kubabaza abacu. Nubwo ari ibisanzwe ko muri kamere yacu umuntu wese utakaje abe agomba kubabara no guhagarika umutima ariko kandi Imana Abakristo twizeye, tuyiragize abacu n’ibyacu twiringire ko aho tutari Izahatubera ndetse Yo kuko Iturusha byose izagenza neza kuruta uko twari kubikora. Ndizera ko Ibakunda kuruta uko tubakunze kandi Yabafasha kuruta uko twabafasha. Nongere mbibutse ko ntagambiriye kubasunikira kwifuza urupfu, ahubwo nifuza ko tutahangayikishwa narwo tugakomeza gukora ibikorwa byacu byo kwiteza imbere no kwiteganiriza nk’abantu bazarama imyaka isaga ijana ariko tubeho imibereho itunganiye Imana n’abantu nk’abatari burenze uyu munsi tudapfuye.

Abariho uyu munsi tuzi neza ko byanze bikunze igihe kizagera dukurwe muri uyu mubiri bityo imigambi yacu, ibikorwa byacu, urukundo n’urwango rwacu bizaba birangiriye aho. Umunsi wacu wo gutunganya ibyacu hagati yacu n’Imana no hagati yacu na bagenzi bacu ni none igihe tugihumeka.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Pasteri Basebya Nicodème ufite impano n’ubumenyi mu bijyanye n’iyobokamana. Akaba umwanditsi w’iki cyigisho

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here