Home AMAKURU ACUKUMBUYE Menya ingaruka z’ibyo turya ku buzima bwacu by’umwihariko bwo mu mutwe.

Menya ingaruka z’ibyo turya ku buzima bwacu by’umwihariko bwo mu mutwe.

Ibiribwa turya, bigira ingaruka nyinhi zitandukanye ku buzima bw’umuntu. Yaba ingaruka nziza ndetse n’imbi. By’umwihariko ubuzima bwo mu mutwe bukeneye imirire iboneye kugira ngo umuntu abe afite ubuzima buzira umuze.

Ubwonko buri mu bice by’umubiri bikora akazi gakomeye. Ni moteri y’umubiri w’umuntu. Nibwo bwita ku mitekerereze ye, guhumeka, gutera k’umutima n’ibindi. Bityo rero bukora buri munsi buri segonda no mu gihe umuntu aryamye buba buri mu kazi, birumvikana rero ko bukenera ibibutera imbaraga biva mu mirire yacu. Ibyo urya bigira ingaruka ku ubwonko bwawe, haba mu mikorere yabwo ndetse no mu marangamutima yawe muri rusange. Nkuko bitangazwa na Havard Medical school

Ibiryo byo mu nganda bifite intungamubiri zitandukanye mu mubiri uretse ko byagiye bigaragazwa n’bashakashatsi batandukanye ko hari ingaruka mbi zabyo. Birakenewe ko abantu bamenya ko ibyo bafungura aribyo bibaha ubuzima bwo mu mubiri ndetse no mu mutwe. Bikagira n’ingaruka zaba nziza cyangwa mbi ku rubyaro rwabo. Ibyo umubyeyi afungura mu gihe atwite nibyo bifasha mu mikurire y’ubwonko bw’uwo mwana. Hari isano (relationship) hagati y’ibiryo n’ubwonko.” Nkuko bitangazwa na Felice Jacka umushakashatsi mu buzima n’imirire. Akaba umuyobozi mukuru w’ikigo cyitwa Food and Mood Centre akaba umwalimu ndetse n’umushakashatsi muri kaminuza ya Melbourne yo muri Australia.

Felice Jacka n’itsinda rye bagaragaje ko ibiryo byo mu nganda iyo biriwe cyane bitagira ingaruka mbi ku muntu ku giti cye gusa, ahubwo no ku rubyaro rwe, cyane cyane abagore batwite bakaba bakwiye kubyirinda, Kuko bibangamira imikurire y’ubwonko bw’umwana uri munda.

Mu bushakashatsi bwabo, ndetse bishimangirwa n’abandi bashakashatsi batandukanye bo mu bihugu nka Cananda, Nethelands, bagaragaje ko hari isano rikomeye cyane mu mirire n’ubuzima bwo mu mutwe, aho berekana ko imirire yacu ifite uruhar runini mu kwirinda no kuvura indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije n’impagarara by’umwihariko mu bana no mu rubyiruko.

Bapimye ababyeyi ibihumbi makumyabiri na bitatu (23,000) n’abana babo, bakurikirana cyane ubuzima bwabo by’umwihariko bw’imirire.  Bakusanyije ayo makuru bakoresheje ibibazo byanditswe babahaye(questionnaire) mu gihe bari batwite ku by’umweru 17, icyiciro gikurikira bongera kubabaza habura igihe gito ngo babyare, Icyiciro gikurikira ni mu gihe abana bari bafite amezi atandatu, umwaka n’igice ndetse imyaka itatu n’itanu.

Abo babyeyi babashyize mu byiciro bibiri, abarya ibiryo byiganjemo intungamubiri; nk’imbuto, imboga, ibinyampeke, amafi n’ibindi. Ikindi cyiciro cyarimo ababyeyi barya cyane ibiryo byo mu nganda, ibinyampeke, ibinyobwa birimo isukari nyinshi cyane, n’ibindi bimeze gutyo.

Imirire y’umubeyi utwite igira ingaruka ku mwana atwise.

Ubwo bushakashatsi buza kugaragaza ko ababyeyi bariye cyane ibiryo bidafite intungamubiri zihagije (ibyo mu nganda) mu gihe bari batwite bisangwa abo bana bavutse, bafite ibibazo by’imyitwarire harimo: kugira imijinya, amahane menshi, barwana n’abandi bana; ugereranyije n’abana ababyeyi babo batariye ibyo biryo. Abo babyeyi bababwira kandi ko no mu gihe bari batwite iyo bamaze kubirya bagira agahinda gakabije, ndetse n’amarangamutima agahita ahinduka hato na hato.

Twifuza ko abantu bose bamenya ko ibyo bafungura aribyo bigize ubuzima bwabo. Rero urasabwa kurya ibiryo birimo intungamubiri zuzuye kugira ngo ubwonko bukore neza.

Ibitera imbaraga harimo ibijumba, imyumbati, amateke…), ibyubaka umubiri harimo amafi, amata, ibishyimbo, ubunyobwa…) n’ibirinda indwara harimo imbuto zose, caroti, isombe, dodo….) Abashakashatsi bagaragaje ko abantu 25% kugeza kuri 35% barya ibiryo byo mu nganda cyane bagira ibibazo byo mu buzima bwo mu mutwe nk’agahinda gakabije, ugereranije n’abarya iby’umwimerere.

Ibi byagaragaje ko imirire y’ umubyeyi utwite ifitanye isano n’imikurire y’imitekerereze y’umwana ndetse n’imyitwarire muri rusange. Ndetse n’umwana umaze kuvuka mu mikurire ye y’ibanze ku mafunguro yo mu nganda, nabyo bimugiraho ingaruka zitari nziza.

Hari isano kandi rikomeye hagati y’ibiryo byo mu nganda no kugira amahane (violent behavior) Stephanie Small umwanditsi w’Umunyamerika, yagerageje kwerekana isano riri hagati y’ibiryo ndetse n’ibiribwa byo mu nganda hamwe n’imyitwarire y’amahane.

Mu gihe muri Amerika hagenda hikurikiranya ibikorwa by’ubwiyahuzi mu rubyiruko aho usanga umuntu yaduka akajya ahantu hateraniye abantu benshi, haba mu bigo by’amashuri cyangwa ahabera imyidagaduro agatangira kurasa abantu. Stephanie we akomeza asobanura ko n’ubwo Leta ya Amerika igerageza kurwanya ibyo bikorwa ikoresheje kugabanya uburenganzira busesuye ku bantu mu gutunga imbunda ndetse no gufasha abantu bose mu bwishingizi mu kwivuza uburwayi bwo mu mutwe; nkuko bigaragazwa n’abashakashatsi batandukanye, berekana ko akenshi urwo rubyiruko usanga ruba rufite ibimenyetso by’ibibazo byo mu mutwe ariko bititaweho mu gihe gikwiye.

Stephanie we yongeraho ko Leta ya Amerika yagakwiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu kwirinda kurya cyane ibiryo byo mu nganda kuko bifite uruhare rukomeye mu ndwara zisanzwe by’umwihariko zo mu mutwe. Muri Amerika ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko buri kugenda nabi. Abarenga Miliyoni 2 z’urubyiruko muri Amerika bazahajwe n’agahinda gakabije. Naho abarenga Miliyoni 45 z’ abanyamerika ni ukuvuga 20% bafite uburwayi bwo mu mutwe; Nkuko bitangazwa na The State Mental Health USA.

Nubwo twibwira ko imirire mibi (poor nutrition) itera indwara nka bwaki, igwingira, n’izindi tubona muri Afurika; ariko n’ibiryo bimwe twita ibya kizungu iyo bifashwe ku bwinshi mu mubiri w’umuntu bigira ingaruka zitari nziza. Harimo umutima, diyabeti, umuvuduko w’amaraso, ndetse zihungabanya n’ubuzima bwo mu mutwe.

Irène Nyambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here