Dusigaje minsi mike tugasoza umwaka wa 2019 tukinjira mu mwaka mushya wa 2020. Mu mpera z’umwaka akenshi abantu batandukanye baba bakora ibishoboka byose ngo bitegure iminsi mikuru isoza umwaka. Abakristo cyane cyane baba bitegura umunsi mukuru wa Noheli, aho bibuka ivuka ry’uwo bizera ko ari Umwami n’Umukiza wabo Yesu Kristo.
Abandi nabo baba bitegura kwizihiza itangira ry’umwaka mushya ku munsi wa mbere w’umwaka (Bonne année). Abakristo mu madini n’amatorero atandukanye bafite uburyo bunyuranye biteguramo kwizihiza Noheli, hari abategura insengero bazisukura muburyo burushije ibyari bisanzwe, hari abaririmbyi bagura impuzankano nshyashya, hari abateganya impano zizahabwa abana n’abakuru, hari abateganya uburyo bazasangirira hamwe ibyo kurya no kunywa, hari abagura imyambaro mishya n’ibindi.
Muri iki cyumweru gishyira Noheli, nashatse ko twakwibukiranya uburyo bukwiye bwo kwitegura umunsi mukuru wa Noheli, haba kubemera Kristo haba no kubataramwemera. Mbese ko uhura n’umuntu akakubwira ngo nkwifurije Noheli nziza, ibyo byonyine byatuma umuntu agira Noheli nziza? Ibi nzabigarukaho mucyumweru kiri imbere. Ariko reka twibukiranye, ni gute umuntu yakwitegura kuzizihiza Noheli neza?
Kubasanzwe ari abakristo, si bibi kwitegura twirimbisha kandi dushaka uko uwo munsi koko wagaragara ko ari umunsi udasanzwe, turya, tunywa, twambara neza yewe tujya mumateraniro yo gusingiza no kuramya Imana. Ariko icy’ingenzi si ukwitegura muburyo bw’umubiri, ngo tunezerwe, twishimishe tutabanje kugenzura niba uwo turi kwizihiriza isabukuru (Yesu Kristo) nawe anezeranywe natwe.
Mbona ko uyu munsi mukuru (isabukuru y’amavuko ya Yesu wigize umuntu) atari umunsi mukuru wacu twe abantu, ahubwo ni umunsi mukuru wa Yesu Kristo. Ibyo dukora byose mukwizihiza uyu munsi, twasuzuma niba bimuhesha icyubahiro kandi ko nawe ari kwizihizanya natwe. Intego nyamukuru yamuzanye ku isi ni ugukiza abamwizera ibyaha byabo.
Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 1:21 handitswe ngo “azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.” Mugihe dushishikariye gushakisha icyatuma twinezeza k’umunsi wa Noheli, byaba byiza habayeho kwitegura gukomeye no muburyo bwo mumutima. Iyi ni iminsi abizera baba bakwiye kwisubiramo, bakisuzuma mu mitima yabo, kureba neza uko byagenze muri uyu mwaka wa kiriziya uba utambutse, bakareba niba bakinejeje uwo bizeye kandi ari nawe bizihiriza igihe yavukiraga ku isi. Umwiteguro wo mu mutima ukwiye kubanziriza, umwiteguro wo kumubiri.
Mbese, muri uyu mwaka wose, twitwaye gute mumibanire yacu na Yesu? Imibanire yacu nabagenzi bacu yagenze gute? Imibanire yacu n’abayobozi bacu baba abo mu mwuka no m’ubuyobozi busanzwe byagenze gute? Mbese ni gute nagiye nitwararika gushyira mubikorwa ibyo ijambo ry’Imana rinyoboramo? Twibuke ko uwo twizihiza kuri Noheli ari JAMBO wigize umuntu akaza kubana natwe ku isi (Yohana 1:14). Mbere yo kurimbisha amazu, insengero n’imibiri, umwiteguro ukomeye waba uwo kurimbisha imitima yacu. Niba kandi hariho gutegura impano runaka uzaha umuntu uwo ariwe wese, kwitegura no kwizihiza umunsi wa Noheli neza, ubwa mbere wategura impano yo gushima no kunezeza Yesu Kristo igihe twibuka uko yavukiye mu isi aje gucungura abanyabyaha ngo bababarirwe ibicumuro byabo, bongere kugirana ubumwe n’Umuremyi wabo Imana.
Ndashaka kongera kwibutsa ko umunsi mukuru wa Noheli, ari isabukuru y’amavuko ya Yesu Kristo, kwitegura nyako rero ni ukwitegura mu mutima (yego tutaretse no kumubiri) tugerageza kwisuzuma no kumenya neza ko umunezero tugira muburyo bw’umubiri ari nawo Umwami wacu Yesu aba adufitiye kandi ko aba anezeranwe natwe muri ibyo birori twateguye. Muyandi magambo, aho gutegura ibirori byacu dutegure ibirori bya Yesu. Iki ni icyumweru cyo kwibaza neza tuti “Yesu twizeye, afite akahe gaciro muri twe no kuri bagenzi bacu?” Ubukristo bwacu, bufite ubuhe budasa tugereranije n’abandi tubana bataraba abakristo? Noheli ikwiye kubera abakristo umunsi wo kongera kwisuzuma, no gufata ingamba nshya zo gukomeza kunezeza Umwami wabo muri byose.
Kubataremera Yesu Kristo, barushaho kwitegura muburyo bw’umubiri no kuzagira ibihe byo kunezeranwa na bagenzi babo, ariko cyane cyane hakabaho kwibaza ngo “jye ni iki kimbuza kwizera Yesu no kumukurikira?” Kuri aba batarizera, umwiteguro wukuri waba uwo gushakisha uburyo bwose ngo nabo bayoboyoke inzira imwe rukumbi yashyizweho yo kugera ku Mana ariyo yo kwizera no kwemera umwana wayo Yesu Kristo. Yesu ubwe yabwiye uwitwa Toma ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo, ntawe ujya kwa Data ntamujyanye” (Yohana 14:6). Mu kwitegura kwizihiza Noheli, habamo gufata ingamba zivuga ngo “nanjye iyi Noheli ya 2020 igomba gusiga nizeye Yesu Kristo, ngahinduka umwe mubamwemera.” Reka mugusoza mbahe iri jambo riboneka muri Bibiliya m’urwandiko rwandikiwe Abaheburayo 2:14-15, 18 “Nuko rero nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso, niko nawe ubwe yahuje ibyo nabo, kugirango urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani, abaone uko abatura abahoze mububata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose. ….kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.”
Mugire mwese imyiteguro myiza ya Noheli, turushaho kuzirikana impamvu Yesu yaje ku isi no kumenya neza ko umunsi dutegura ari uwo kurushaho kumunezeza aho gutwarwa no kwinezeza twe ubwacu. Igihe waba ushaka guhitamo kuba umukristo wakwegera umukozi w’Imana uri hafi yawe uzi ko ari inyangamugayo kandi ari mu itorero cyangwa idini ryizera Yesu Kristo cyangwa ukandikira ubuyobozi bw’ikinyamakuru uri gusoma, abo bakugira inama y’uko iyi Noheli yarushaho kukubera nziza uhinduka kuba UMUKRISTO.
Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?
Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.
Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).
Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139
Ubumwe.com