Uko iminsi igenda ishira indi igataha nibwo mu Rwanda umurimo w’Imana ukomeza kwaguka ari nako bamwe mu bakozi b’Imana bakomeza kwiyongera abandi bakazamurwa mu nzego.
Mu myaka yo hambere byari bigoye kugira ngo ubone umugore ufite itorero ashumbye ariko kuri ubu bamaze kuba benshi bakorera Imana kandi banafite intama nyinshi bayoboye kuri Kiristo.
Izina Apotre bishatse gusobanura Intumwa,iri zina cyangwa se uru rwego rw’umurimo w’Imana rukaba rwarabanje kuigerwaho na Apotre Gitwaza Paul,nyuma hagakurikiraho Apotre Masasu,ariko kuri ubu,mu Rwanda hamaze kuba intuma nyinshi,muri izo ntuma hakaba harimo n’abagore.
Ikinyamakuru Ubumwe.com cyabegeranirije zimwe mu ntumwa(Apotres) z’Abagore,ibigwi byazo ndetse n’amwe mu mateka yaziranze.
1.Apotre Jeny Karamira
Intumwa y’Imana Jeny Karamira usengera muri Faith Evangelical Church muri Muvuduko niwe mfura mu bagore babanje kuba intumwa kandi akaba afite ijambo rihindurira abantu benshi ku bukiranutsi bakava mubyaha
Aha Apotre Jeny Karamira yari avuye mu gihugu cya Israheli
2.Apotre Mignone Alice Kabera
Intumwa y’Imana Mignone watangije Ministeri y’abagore n’abakobwa yitwa Women Foundation Ministries ikaba yaranibarutse itorero ryitwa Nobo Family Church uyu mugore nawe ni umwe mu bafite abantu beshi yafashije mu gihe yatangizaga umurimo w’ivugabutumwa kandi akaba azi kwigisha no guhindurira abantu benshi mu gakiza .
Apotre Mignonne ni umwe mu b’apotre b’abagore bazwi hano mu rw’imisozi igihumbi
3.Apotre Salah Speciose Muhongayire
Intumwa y’Imana Muhongayire Salah Speciose uyoboye itorero Inkuge y’Amahoro Ark Peace riri mu Kagali ka Kibagabaga umurenge wa Kimironko Gasabo na we yatangije umurimo w’ivugabutumwa akaba yarahinduriye benshi ku bukiranutsi kandi nawe ni umwe mubafite ijambo ry’Imana.
Apotre Salah Spesciose ayobora Ark of Peace Church riherereye Kimironko
4.Apotre Abatoni Margarite
Intumwa y’Imana Abatoni Margarite nawe n’ umugore watangije Minisiteri itegura umugeni wa Kristo CPIF riri i Nyabisindu mu Murenge wa Remera akarere ka Gasabo akaba umwe nawe mu bafite ijambo ryo guhindura benshi abazana kuri Kristo.
Aha yari kumwe n’umugabo we
5.Apotre Uwamahoro Chantal
Intumwa y’Imana Uwamahoro usengera muri Chritian Life Opportunity Centre riherereye muri Kicukiro nawe ni umudamu umaze guhindurira benshi gukiranuka akaba afite ubunararibonye mu mu rimo wImana.
Apotre Chantal Uwamahoro ayobora CLOC
6.Apotre Mukamurindwa Annociatha
Intumwa y’Imana Mukamurindwa Annociatha watangije Dorcas Ministries ibarizwa Sonatube ho mu Karere ka Kicukiro nawe ni umwe muBbagore bafite ijambo ryafashije abantu gukizwa bakaza kuri Kristo.
Uyu wambaye Boubou niwe Apotre Anonciatha Mukamurindwa washinze Dorcas Ministry
7.Apotre Mukamusoni M.Claire
Intumwa y’Imana Mukamusoni Marie Claire uyobora itorero Bethel Revaval International riherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge nawe ni umugore ufite abantu yamaze guhindura bakava mu byaha barimo Abahoze ari Abasilamu dore ko akorera mu gace karimo abo mu idini ya Isrlam benshi. Muri bamwe yahinduriye kuza kuri kristo umubare munini nabo muri iri dini.
8.Apotre Mukabadege Liliane
Intumwa yImana Mukabadege Liliane umuyobozi witorero Umusozi wi byIringiro riherereye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge niwe wimitswe vuba muri uyu mwka 2015 bwo yimikwaga yaje agwa muntege bakuru be bintumwa bamurebeye izuba kandi nawe ni umwe mubagore batangije itorero bahinduriye benshi kuba abakiranutsi.
Apotre Mukabadege Liliane
By Zarcy Christian