Home Uncategorized MINEDUC yandikiye Christian University of Rwanda (CHUR) ibabuza kwakira abanyeshuri bo mu...

MINEDUC yandikiye Christian University of Rwanda (CHUR) ibabuza kwakira abanyeshuri bo mu wa mbere kuko banenze imyigishirize yabo.

Nyuma y’amezi arindwi Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) yandikiye Christian University of Rwanda (CHUR) babasaba gukosora amakosa yari yagaragaye muri iyi Kaminuza, mu cyumweru gishize bandikiwe indi baruwa.

Mu byari bikubiye mu ibaruwa bandikiwe ku Itariki 25/07/2019, bari basabwe gukosora no gukemura ibibazo bitandukanye harimo: Imishahara y’abakozi, kwishyura ikode ry’inzu(Karongi na Kigali),kwishyura imisoro ndetse n’amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi( RSSB),kugorora ireme ry’uburezi,…

Umuyobozi w’iyi Kaminuza Prof Pierre Damien Habumuremyi aganira  na Ubumwe.com yari yababwiye ko ibyo bari bandikiwe basabwa gukemura biri ku kigero gishimishije, aho yagaragazaga ko ibyinshi ari ibyamaze gukorwa ndetse n’ibindi bikaba biri munzira zo gukemurwa.

Soma indi nkuru bifitanye isano hano

Nyamara ku rundi ruhande, Ministri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura  yabwiye Ubumwe.com ko mubyo iyi Kaminuza yari yasabwe gukemura, ibyakozwe aribyo bike kurusha ibitarakozwe. Akaba ariyo mpamvu bongeye kwandikirwa bahabwa amezi atatu.

Mu kiganiro Ministri w’Uburezi Dr. Mutimura yagize ati: “Hari ibyakozwe ndetse n’ibyo batakoze. Ibyo batakoze nibyo byinshi. Icyumweru gishize nibwo twongeye kubandikira Tubaha igihe kugira ngo basubire mu mizi barebe ibyo batakosoye bongere babikosore. Nyuma y’amezi atatu nibatabikosora nibwo tuzafata izindi ngamba.”

Ministri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura yavuze ko nyuma y’amezi atatu iyi Kaminuza idakemuye ibyo bibazo byose, izafatirwa ingamba zikomeye.

Ministri Mutimura kandi yakomeje avuga ko nibura kuba hari bike bagerageje gukosora ariyo mpamvu batahise babafatira ibihano bikakaye, ariko agaragaza ko nyuma yaho hazafatwa ingamba zikakaye nibaramuka batabikosoye byose.

Soma ibaruwa bifitanye isano hano:

Yakomeje agira ati: “Kuba hari ibyo bakosoye, ntabwo ingamba dufata ziba zikarishye cyane,ariko ikigaragara kuba twarababujije gufata abanyeshuri bo mu wa mbere ni ikivuga ko tutaba twishimiye imyigishirize yabo. Ubwo icyo nicyo cyakozwe ku ruhande rwa Ministeri y’Uburezi. Ubwo nyuma y’ameze atatu nibatabikosora ntabwo tuzabihanganira. Tuzafata ibindi byemezo.”

Iyi baruwa yandikiwe iyi Kaminuza mu gihe mu minsi itambutse bari bashyize imbaraga mu bikorwa by’iyamamaza ku bitangazamakuru bitandukanye, aho bahamagariraga abanyeshyuri kuyoboka iyi Kaminuza bakaza kwiga ari benshi.

Soma indi nkuru bifitanye isano hano:

 

Mukazayire Youyou

2 COMMENTS

  1. Anitha Safi Nge ndi umunyeshuri wiga muri CHUR mwatuvuganiye, Koko ko turambiwe kutubeshya Kandi batwishyuza batatwigisha. Rwose bahafunge tubimenye cy hakore tubimenye. Dore nkubu tumaze imyaka ibiri twiga ntibaduha amanota yacu. Kandi bakatwishyuza.😭😭😭😭 Abanyeshuri barikudutesha igihe.

    • Nkawe ujya kubariza amanota ku kinyamakuru ubwo urumva ufite logic none se HOD cyangwa abarimu bakorera kuri kiriya kinyamakuru waregeye?

Leave a Reply to Aime karekezi Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here