Home AMAKURU ACUKUMBUYE MINEDUC YASHYIZEHO INGAMBA MU KWIRINDA ICYOREZO CYA MARBURG

MINEDUC YASHYIZEHO INGAMBA MU KWIRINDA ICYOREZO CYA MARBURG

Mu gihe icyi cyorezo cya Marburg gikomeje kugaragaza ubwiyongere, haba ku bandura, abarembejwe ndetse n’abahitanwa nacyo, ibigo bimwe na bimwe bikomeje gufata ingamba zo gukumira iki cyorezo.

Uretse inama z’ubwirinzi zirigutangwa na Minisiteri y’ubuzima muri rusange, ndetse hakabahari n’ibigo bimwe na bimwe byafashe ingamba zo kuba zihagaritse imirimo ikajya ikorerwa mu rugo, aha twavuga nka ambasade ya leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’ikigo cyigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteri RTUC, gusura abarwayi aho barwariye mu bitaro nabyo bigahagarikwa, uyu munsi kuwa 2 Ukwakira Minisiteri y’Uburezi MINEDUC nayo yashyizeho ingamba zo gukumira no guhangana n’ikwirakwizwa rya Marburg.

Muri iri tangazo MINEDUC irasaba abayobozi b’ibigo ndetse n’abarimu ibi bikurikira:

Kureba niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzibiranga ufite ubu burwayi aribyo:

Umuriro ukabije
Kubabara umutwe bikabije
Kubabara imikaya
Gucibwamo no kuruka

Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetsokwa muganga

 Gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intokikenshi

Kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho

Guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima ahubwo bagakurikiza ingamba zose.

MINEDUC kandi irasaba ababyeyi

Kwirinda kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetsoku ishuri
Kwihutira kugeza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetsokwa muganga kandi agasubira kunishuri aruko abagangabamusezereye yakize

Abanyeshuri nabo barasabwa gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry’uburwayi buterwa n’iyi virus yaMarburg.

Ku banyeshuri biga baba mu bigo (internat), MINEDUC yavuzeko kuba basurwa bihagaritswe, bikazasubukurwa nyumay’igenzurwa rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n’inzegoz’ubuzima.

Tubibutse ko kugeza ubu amakuru ahari nuko abamazekwandura iki cyorezo ari 31, abari kuvurwa ni 19, naho abo kimaze guhitana ni 11.

 

Mureke twese hamwe dufatanye gukaza ingamba hagamijegukumira iki cyorezo cya Marburg.

 

Titi Léopold

 

NO COMMENTS