Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ministeri y’ubuzima ikomeje gusaba abanyarwanda kwirinda Ebola mu gihe yagaragaye muri Uganda.

Ministeri y’ubuzima ikomeje gusaba abanyarwanda kwirinda Ebola mu gihe yagaragaye muri Uganda.

Kuri uyu mugoroba Ministeri y’ubuzima isohoye itangazo rikomeza gushishikariza abanyarwanda kwirinda indwara ya Ebola, mu gihe yagaragaye mu gihugu cy’abaturanyi

Ministeri y’ubuzima ya Uganda ejo hashize kuwa 29 Kanama 2019, yatangaje ko hagaragaye umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda wanduye indwara ya Ebola.

Uwo murwayi wari uturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aje kwivuza i Bwera mu Karere ka Kasese ari kumwe na nyina. Aba bombi bakomeje gukurikiranwa n’abaganga kandi ntiharagaragara undi waba wahuye nabo kuko bakiriwe n’ababishinzwe bakigera ku mupaka w’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa abaturarwanda ko kugeza ubu nta muntu uragaragaraho indwara ya Ebola mu Rwanda, ikaba isaba buri wese gukomeza kwitwararika no gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe zo kwirinda no gukumira iki cyorezo.

Ministeri y’ubuzima irakomeza gushishikariza abanyarwanda bose gukomeza kwirinda no kurinda abandi bose.

Ibimenyetso by’iyo ndwara ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu. Ebola ntiyandurira mu mwuka.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara none kuwa 30 Kanama 2019 Minisiteri y’Ubuzima irasaba abafatanyabikorwa bose, abaturage, abanyamakuru, sosiyete sivile, abikorera, ibigo bikora umurimo w’ubwikorezi, byaba iby’imbere mu gihugu no hanze, amahoteli, abayobozi b’inzego z’ibanze, abajyanama b’ubuzima, n’abakora umwuga wo kuvura gukomeza ubukangurambaga aho bakorera, gukomeza kuba maso no gukurikiza amabwiriza bahawe mu mahugurwa yo gukumira Ebola.

 Mukazayire Youyou

1 COMMENT

Leave a Reply to Arnavutköy koltuk döşeme Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here