Home AMAKURU ACUKUMBUYE Miss Rwanda2020: Nyinawumuntu Rwiririza Delice ayoboye urutonde rw’abakobwa 20 bahatanira ikamba.

Miss Rwanda2020: Nyinawumuntu Rwiririza Delice ayoboye urutonde rw’abakobwa 20 bahatanira ikamba.

Nyuma yaho abakobwa 20 bari mu cyiciro cya nyuma cya Nyampinga w’u Rwanda 2020 bagiye mu mwiherero (Boot Camp)irimo kubera muri Hotel Golden Tulip i Nyamata

Aha mu mwiherero aba bakobwa bahererwa amasomo atandukanye: kwiyerekana, inyigisho ku burere mboneragihugu ndetse no gufashwa kunonosora imishinga yabo baba bashaka kuzashyira mu bikorwa nyuma yo gutoranywamo uwambikwa ikamba rya nyampinga, amatora hifashishijwe ubutumwa bugufi ndetse no gutorera kuri murandasi yongeye gusubukurwa.

Ku munsi wa mbere w’itora ryo kohereza ubutumwa bugufi aho, wandika ijambo Miss ugasiga akanya maze ukandikaho umubare uranga umwe mu bakobwa ushaka guhitamo maze ukohereza kuri 1525, NYINAWUMUNTU RWIRIRIZA Delice ufite nimero 33 muri Miss Rwanda 2020, arayoboye ku rutonde nkuko amajwi y’ubutumwa bugufi rubigaragaza.

RWIRIRIZA DELICE akaba afite umushinga wo gushishikariza abana b’abakobwa kwiga amasomo y’ubumenyi na tekinoloji ngo nabo bafashe basaza babo mu iterambera ry’igihugu dore ko aya masomo abana b’abakobwa benshi muri bo bayatinya cyangwa se bakayatinyishwa.

Rwiririza yanikiye abakobwa bandi 19 bari kumwe mu irishanwa rya Nyampinga 2020

Dore uko abakobwa baje ku isonga  bakurikirana ku rutonde rw’amajwi hifashishijwe ubutumwa bugufi mu bihe bitandukanye barushanwa amajwi:

Mpano Jimmy.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here