Home AMAKURU ACUKUMBUYE MTN NA RBC MU BUKANGURAMBAGA Y’ELLOW DOCTOR BWO KURWANYA INDWARA ZITANDURA

MTN NA RBC MU BUKANGURAMBAGA Y’ELLOW DOCTOR BWO KURWANYA INDWARA ZITANDURA

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC hamwe na MTN Rwanda batangangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 12 Ugushyingo 2020.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga bwiswe “Y’ellow Doctor” buzamara ukwezi, MTN Rwanda yahaye RBC inkunga ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda agenewe kuzagura ibikoresho bikenewe mu kuvura izi ndwara, andi asaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda akazajya mu bikorwa by’ubukangurambaga.
Nk’uko umuyobozi wa MTN mu Rwanda Mitwa Kaemba Ng’ambi yabivuze, mu minsi ishize RBC na MTN bahuriye mu bikorwa byo gukangurira Abanyarwanda kwambara neza agapfukamunwa, hagamijwe kwirinda COVID-19. Mu biganiro bagiranye, RBC yabamenyesheje ko mu bantu bahitanwa na COVID-19, abenshi baba barwaye indwara zitandura. Aha ni ho havuye igitekerezo cyo gukora ubukangurambaga Y’ellow Doctor kuko iyo Abanyarwanda bagize ubuzima bwiza, abafatabuguzi ba MTN baba bagize ubuzima bwiza.

umuyobozi wa MTN mu Rwanda Mitwa Kaemba Ng’ambi

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yashimiye MTN Rwanda ku bw’iki gikorwa, avuga ko ari abaterankunga beza, ndetse yongeraho ko n’abandi bakwiriye kubareberaho. Nk’uko yakomeje abisobanura, mu bantu bapfa buri mwaka ku isi, 70% bahitanwa n’indwara zitandura. Uyu mubare uri kuri 44% mu Rwanda. Muri ubu bukangurambaga Y’ellow Doctor, MTN Rwanda yahaye RBC miliyoni 10 z’amafaranga yo kuzagura ibikoresho bikenewe mu kuvura izi ndwara.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yashimiye MTN Rwanda

Ibindi bizakorwa muri ubu bukangurambaga buzamara ukwezi, ni ubutumwa bugufi MTN Rwanda izoherereza abafatabuguzi bayo basaga miliyoni 6 bubakangurira kwirinda no kwivuza hakiri kare indwara zitandura. Nk’uko Yvonne Mubiligi ushinzwe serivisi z’abafatabuguzi muri MTN Rwanda yabisobanuye ngo ubu butumwa bugufi buzoherezwa inshuro imwe mu cyumweru, bivuze ko buri mufatabuguzi azabwakira inshuro enye. Ibindi bikorwa bijyanye n’ubukangurambaga Y’ellow Doctor harimo ibiganiro bizatangwa mu bitangazamakuru bitandukanye, aho abantu bazasobanurirwa uko izi ndwara zakwirindwa n’uburyo bwo kuzivuza. Yvonne Mubiligi yagize ati: “Uretse ziriya miliyoni 10, ibi bikorwa bindi by’ubukangurambaga bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30”.

Yvonne Mubiligi ushinzwe serivisi z’abafatabuguzi muri MTN Rwanda

Ni iki abantu bakora ngo birinde indwara zitandura?
Dr Sabin Nzanzimana yavuze ko hari ibintu bitatu by’ingenzi byakorwa kugira ngo hirindwe indwara zitandura. Icya mbere, ni ugukoresha umubiri imyitozo ngororamubiri, umuntu akirinda kwicara amasaha mbenshi ntacyo akora. Icya kabiri, ni ukurya no kunywa ibintu byiza bitanduye. Aha yasobanuye ko ibiribwa byahinduwe bigira icyo byangiza ku mubiri. Mu mirire umuntu akaba akwiriye kwibanda ku mboga n’imbuto kuko bigira umumaro mu kurinda umubiri indwara. Mu bijyanye n’ibyo kunywa, ikinyobwa abantu bakwiye kwibandaho ni amazi, bakirinda kunywa inzoga nyinshi.
Icya gatatu umuntu yakora, ni ukwisuzumisha byibura rimwe mu mwaka kugira ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze ndetse no kwivuza vuba mu gihe asanze arwaye. Aha nk’uko Dr Sabin Nsanzimana yabisobanuye, ngo abantu barengeje imyaka 35 y’ubukure bakagombye kwisuzumisha byibura inshuro imwe mu mwaka kuko uko umuntu asaza umubiri nawo ugenda ugira ibyago byo kuba wakwandura izi ndwara. Ikindi, yagize ati: “Ikindi abantu bakwiriye kumenya ko buri bwishingizi bwose ushyizemo na mutuweli bwemerera umuntu kwishuzumisha akareba uko ubuzima buhagaze inshuro imwe mu mwaka. Ibi abantu bakwiriye kubimenya”.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here