Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu bantu 35 baribwa n’imbwa buri kwezi, hakekwamo abariwe n’imbwa zifite ibisazi.

Mu bantu 35 baribwa n’imbwa buri kwezi, hakekwamo abariwe n’imbwa zifite ibisazi.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo gishinzwe Ubuzima “RBC” ku bufatanye na Polisi y’igihugu na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda “RAB” bagarutse ku ndwara y’ibisazi by’imbwa aho bagarutse ku bantu bagaragara baribwa hakekwamo abandujwe indwara y’ibisazi by’imbwa.

 Mu Rwanda, nibura buri kwezi abantu 35 nibo bimenyekana ko barumwe n’imbwa, harimo n’izicyekwaho iyo ndwara. Imibare iva mu Kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), yerekana ko mu Rwanda habarurwa imbwa 18,325 naho injangwe zikaba 8,787.  Muri izo zose izakingiwe ni 9,207 gusa  ku 27,102 zagombye kuba zarangiye, bisobanuye ko  34 % byazo ari zo zikingiye.

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima – OMS, ibihugu bibonekamo imbwa zirwaye iyo ndwara bigera ku 150 ku isi, izirenga 99% akenshi zikaba ziyiterwa n’ izindi mbwa cyangwa izindi nyamaswa zizerera. Buri mwaka, ku isi yose, indwara y’ibisazi by’imbwa ihitana abantu bagera ku 59,000 biganjemo cyane cyane abana bari munsi y’imyaka 15. By’umwihariko 95% by’abahitanwa n’iyo ndwara akaba ari abo muri Afurika na Aziya.

Ibimenyetso by’indwara y’Ibisazi by’imbwa

Iyi ndwara iterwa no kurumwa n’imbwa itarakingiwe ikaba irangwa n’ibimenyetso by’ibanze birimo cyane cyane nko kugira umuriro, gutitira kw’ahantu harumwe, kubura ibitotsi, guhangayika (Anxiety), kutagira rutangira mu myitwarire (hyperactivity), gutinya amazi, kwikanga ubusa (hallucination), kudashobora kunyeganyeza ibice bimwe by’umubiri, kuvangirwa no guta umutwe (Confusion), kumoka nk’imbwa n’ibindi.

 Uko yandura

Indwara y’ibisazi by’imbwa yandura iturutse mu macandwe y’inyamaswa irwaye. Yandurira cyane mu kurumwa cyangwa kwinjira kw’amacandwe cg urukonda rw’inyamaswa yanduye (nk’uducurama), iyo ruhuye n’igisebe cyangwa ibice by’umubiri w’umuntu cyangwa inyamaswa byorohereye nko mu kanwa, mu mazuru no mu maso.

 Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo gishinzwe Ubuzima “RBC” ku bufatanye na Polisi y’igihugu na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda “RAB”, bibukije ko hari ibyo abanyarwanda bagomba kumenya ko umuntu wese utunze imbwa agomba kubimenyesha inzego z’ubuyobozi bw’Umudugudu atuyemo ikabarurwa. Iyo ibarura rirangiye, umuyobozi w’umudugudu asabwe guhita atanga raporo ku rwego rumukuriye.

Mu mijyi, mu nsisiro no mu mudugudu, umuntu wese utunze imbwa agomba kuyimenyekanisha ku munyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge.

Umuntu warumwe n’imbwa  kugira ngo yirinde indwara y’ibisazi byayo,agomba guhita yoza igisebe akoresheje amazi meza n’isabune hatarashira iminota 15, hanyuma akagana ivuriro rimwegereye kugira ngo yitabweho vuba na bwangu.

 

Ubumwe.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here