Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Bubiligi: Sosiyete Manu Car ikora ubucuruzi bwo kwohereza imodoka mu Rwanda...

Mu Bubiligi: Sosiyete Manu Car ikora ubucuruzi bwo kwohereza imodoka mu Rwanda irashinjwa imikorere mibi n’ubuhemu

Emmanuel Tumukunde ukora ubucuruzi bwo kwohereza imodoka azikuye mu Burayi akazohereza mu Rwanda abinyujije mu isosiyete ye yitwa Manu car iyi yatumye anamenyekana ku izina rya Manu, arashinjwa ubuhemu n’abanyarwanda batandukanye bavuga ko bakoranye nawe bamuha imodoka zabo ngo azibakurire mu Bubiligi azohereza mu Rwanda.

Ubu bucuruzi Manu amaze imyaka 10 akora , aho avuga ko amaze kuba ubukombe kuko akorana n’abantu benshi batandukanye yaba mu Burayi ndetse no mu Rwanda kuko atangaza ko afite ishami rikorera mu gihugu imbere ndetse anakorana n’inzego zitandukanye hano mu Rwanda harimo Police n’ibitaro bitandukanye. Nyamara ku rundi ruhande arashinjwa n’abamugannye ubuhemu ndetse na serivisi mbi ibateza ibihombo.

Muri ubu buhemu butandukanye abakoranye na Manu car bamushinja harimo kuba ibiciro bumvikanye iyo bagiye gutangira akazi, bigenda bihindagurika, aho ujya gusanga ugasanga imodoka zigera mu Rwanda igiciro bumvikanye cyikubye hafi kabiri, kuba igihe bumvikanye kirengaho iminsi myinshi hafi kwikuba kabiri ibyo bahamya ko bibakururira ibihombo, kwima nyirimodoka impapuro,ndetse banagaruka mu kuba imodoka zigera mu Rwanda habanje kubaho intonganya kubera kutumvikana ndetse akenshi bikaba ngombwa ko bitabaza abandi bakorana na Manu kuko we baba bananiwe kumvikana burundu.

Uwitwa Ntaganda Gabrielle bakoranye na Manu Car avuga ko atakwongera na rimwe kugira inzozi zo gukorana akazi na Manu car.

Mu magambo ye yagize ati« Nabahaye imodoka yanjye y’ikamyo tarirki 07 Nzeri, atubwira ko imodoka igiye guhita ihaguruka igihe yatubwiye  tubonye kirenze dushaka kumwambura iyo modoka ahita atwereka urupapuro rw’uko noneho ubwato bugiye guhaguruka, ariko n’ubundi ntibyari byo, kuko ubwo bwato sibwo bwaje kuyitwara ahubwo yatwawe n’ubundi bwato bwakurikiyeho.”

Ntaganda yakomeje avuga ko naho imodoka yagereye ku cyambu i Mombasa, byakomeje kugorana kuko yabimye impapuro zitwa Bill of landing baha umuntu ufite umuzigo kugira ngo akomeze gukurikirana ibye. Aho ahamya ko we yagombaga kwishakira undi bakomeza gukorana kuko ariyo masezerano bari bagiranye na Manu, ariko impapuro yazimwe akaza gusanga Manu yazihaye undi muntu bakorana.

Yakomeje agira ati” Bigeze ku cyambu i Mombasa Manu yanyimye Bill of landing ahubwo aziha undi muntu yishakiye ubona ko banshakagaho izindi ndonke. Kugira ngo nze kubona izi mpapuro naje kwitabaza undi muntu witwa Machou arazinshakira naho iyo biza kuba Manu wenyine sinibaza uko byari kurangira!”

Patrick Nyandwi nawe avuga ko yari asanzwe akorana n’umwarabu ariko nyuma yo kwumva ko hari mwenewabo ukora iyi serivisi, ahitamo kumuteza imbere ariko ahamya ko yamukoreye ubuhemu aho yishyuye amafaranga akubye inshuro ebyiri ayo bari bumvikanye ajya kwohereza izi modoka ze.

Mu magambo ye yagize ati “Ubwo twari mu kwezi kwa karindwi kugiye kurangira hagati ya 29 na 30 nibwo Manu yambwiye ngo niba nfite ikamyo nshaka kwohereza mu Rwanda ninyizane vuba kuko hari ubwato bugiye guhaguruka. Tumugeraho ku itariki 01/08 mushyiriye ikamyo yanjye. Ubwo amaze kuyifata ibipimo arambwira ngo ndishyura Amayero 4200. Amafaranga ndayamuha. Maze kumwishyura nibwo yatangiye kumbwira ngo ubwato bwasibye buzagenda ubutaha, akampa undi munsi nawo wagera akampa undi munsi. Bigeze aho ndamwinginga ngo niba abona ubwato bwe buzatinda kuko bwagombaga guhaguruka ku itariki 03/08 ubwo yahise anyoherereza urundi rupapuro rwanditseho itariki 09/08 avuga ko aribwo noneho ubwato buzahaguruka.”

Nyandwi yakomeje avuga ko byakomeje kugorana kugeza aho asaba Manu kumutangira imodoka ye kuri IMS indi sosiyete yohereza imodoka hanyuma Manu yemera kuyitwarayo, ariko ntiyishyura amafaranga y’ubwikorezi  kuko yaje kwoherezwa impapuro za kopi zitari originale n’umukozi wa Manu car, amubwira ko batabaha impapuro originale kandi batarishyuye iyo sosiyete ya IMS. Ubwo byari bigeze ku Itariki 30/08/2020 ari nabwo imodoka yahagurutse.

Nyandwi avuga ko guhera ubwo Manu yakomeje kujya amubeshya ibintu bitandukanye ariko izo mpapuro (Bill of landing) za originale ntazimwoherereze. Kugeza ubwo nawe yaje kwitabaza Machou ngo amufashe amubwirire Manu bituma Ku Itariki 19/10 ziboneka batangira gushaka uko imodoka iva mu cyambu cya Darsalam yerekeza mu Rwanda urugendo narwo avuga ko rutamworoheye na gato kuko yari ari gukorana n’abantu Manu yahaye impapuro ze, ari nako akomeza kugenda atanga amafaranga y’umurengera.

zimwe mu mpapuro (Bill of landing) zatanzwe ari kopi kuko umuzigo utishyuriwe.

Guerichom Hakizimana undi wakoranye na Manu car mu kwezi kwa Nzeri,ndetse uyu Manu yanavuze ko bakoranye neza kuko imodoka ye yageze mu Rwanda uko babyumvikanye, ariko we yagaragaje ko ntabintu byinshi yavuga kuri Manu gusa mu magambo make ari umutekamutwe, aho we yanavuze ko adahamyako ariwe nyiri kampani ahubwo yabonye ari nk’umukomisiyoneri muri iyo Kampani. AKomeza avuga ko yari yamurangiwe n’inshuti ye ko hari umunyarwanda ukora iyo business, ariko yamuhemukiye cyane.

Yagize ati” Mu by’ukuri niba Manu avuga ko serivise bampaye ari nziza, sinaharangira undi muntu, kuko iyanjye yari mbi inyuma y’izindi. Kuko byatumye n’imodoka yanjye imara ibyumweru bibiri birenze ku gihe yagombaga kuba yagiye, bituma banca amafaranga menshi kubera kubura impapuro ngo njye kuyifata kuko narazimusabaga ahubwo akantuka, ubwo se iyo yaba ari serivise bwoko ki?”

Akomeza avuga ko amafaranga bumvikanye bagiye gutangira akazi n’ayo bamwishyuje nyuma bihabanye cyane, kuko yishyuye amafaranga y’umurengera kubera kugenda itinda mu nzira aho ahamya ko ari igihombo gikomeye   yagize.

Aba bose bakoranye na Manu, bamushinja ko akora ibyo yishakiye atari ibyo yumvikanye n’umukiliyawe ajya kumuha ibicuruzwa, mu byagarustweho cyane, harimo kuba ageza imodoka zabo ku cyambu, aho kugira ngo ahite aha banyirazo impapuro bihitiremo uwo bakomeza gukorana, ahubwo Manu aba afite amatsinda y’abantu bagenda bakorana akaba aribo aziha( harimo Patrick ukorera Darsalam na Safari ukorera ikigali) bakaboneraho kujya basaba aba banyirimodoka amafaranga y’umurengera ariko nabo bahamya ko Manu nta mafaranga aba yabahaye, ahubwo bahita basaba banyiribicuruzwa aya serivisi babakoreye.

Uwitwa Safari akora umwuga wo gufasha abacuruzi binjiza ibicuruzwa mu gihugu kubisorera abazwi nk’ “Abadekarara” ukorana na Manu car muri Magerwa. We avuga ko atazi iby’urugendo uko biba byagenze kuko we umuzigo umugera mu ntoki ari uko ugeze mu Rwanda akabona gutangira akazi ke, nawe ahamya ko impapuro azihabwa na Manu ubwe.

Yagize ati” Njyewe nk’umuntu ukorana na Manu nyine anyoherereza impapuro z’umuzigo akambwira ngo uyu uzagera Darsalam umunsi uyu n’uyu wowe witegure. Ubwo nibwo biba bigeze mu kazi kanjye.”

Ku rundi ruhande Manu umuyobozi wa Manu car ariwe Manu ibi abitera utwatsi ndetse bamwe akavuga ko atanabazi kuko batigeze bakorana ahubwo bamusabye gusa ko yabatwarira imodoka mu zindi kampani ikaba ariyo izibatwarira.

Mu magambo ye yagize ati” Abo bantu bavuga ko nabahaye serivise mbi, barambeshyera kuko si njyewe bahaye ibintu byabo ngo mbitware. Ahubwo babitwaye ahandi babonye babahaye serivisi mbi babona kubigarura iwanjye. Ahubwo hari abampa imodoka zabo bagakomeza kuncunaguza nk’umwana bampa ibyabo barangiza bakongera bakabinyaka.

Manu avuga ko hari abamubeshyeye ko yabatwariye imodoka zabo, kandi ahubwo baramusabye kuzibahera izindi sosiyete ngo zizibatwarire.

Manu nubwo ibyo abihakana hari aho yemera ko ibyabaye ari ugukererwa ku bwato gusa, ariko ataba yabigizemo uruhare, avuga ko ntamuntu aba yatwariye amafaranga ye, kuko n’iyo yatinze munzira ariwe wishyura amafaranga.

 

Hitabajwe umuhuza kugira ngo imizigo yabo igere mu Rwanda

Aba bantu bose bakoranye na Manu bagiye bagaruka ku kuba baragiranye ibibazo, kugeza ho we ava ku murongo bamuhamagara ntibamubone,cyangwa banamwandikira ntabasubize kugeza ubwo bifashishije undi mugabo witwa Machou  bitabaje akagerageza kubahesha impapuro zabo bakabona uko imizigo yabo irekurwa igakomeza.

Uyu murundi Mutoni Joe Bryan uzwi ku izina rya Machou nawe ufite Kampani ye yitwa  IBS Impex wavuze ko guhera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka baribatangiye gukorana na Manu car mu rwego rwo guhuza imbaraga bagakorana ariko buri umwe afite Kampani ye kuko Machou we bohereza ibindi bicuruzwa hatarimo imodoka, avuga ko muri iki gihe gitoya gusa yari amenyanye na Manu yumvise abakiliya benshi bagiranye ibibazo, bakabona nomero ze bakamutabaza ngo abafashe kubwira Manu abakemurire ibibazo, kuko yumvaga igishoboka cyose yagikora kugira ngo ibintu bijye mu buryo yashyiragamo imbaraga.

Machou yagize ati“Manu yagiranye ibibazo n’abakiliyabe batandukanye njyewe nshaka uko nabahuza, kugira ngo umuntu wese amererwe neza. Njyewe hari n’igihe nishyuye amafaranga yanjye kugira ngo nfashe abanyarwanda bari i Kigali badashobora kugera hano, hari n’uwo Manu yari yimye impapuro ze ndagenda mwoherereza izo mpapuro ze, ahita bona uko asohora ikamyo ye. »

Machou yakomeje ashimangira ko mu gihe gito amaze atangiye gukorana bya bugufi na Manu, yamubonyeho amakosa menshi cyane, yiganjemo kutubahiriza amasezerano yagiranye n’abakiliya be.

Machou yakomeje agira ati » Hari abantu benshi banyitabazaga ngo bafitanye ibibazo na Manu, njyewe nkamubwira nakwumva atabyumva kandi ari ibintu nshobora gukora njyewe nkabikora, bikajya mu buryo njngasigara ndwana na Manu kubera we turi kumwe hano mu Bubiligi. Kuko njyewe nishyira mu mwanya w’umuntu uri mu Rwanda utegereje ko ibicuruzwabye bimugeraho. Nibyo rwose Manu ari mu makosa menshi, ariko nanjye bizagera aho nanjye nanirwe kuko guhora mu bibazo sinabishobora. »

Machou ushimirwa n’abakiliya ba Manu ko yabafashije kubona imodoka zabo.

Ishyirahamwe ry’abafasha abacuruzi gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga (RWAFFA), Mu mwaka wa 2017 ryagaragaje ko ryifuza Itegeko ririgenga kugira ngo rihanishe abateza ibihombo Leta n’abikorera. Iri shyirahamwe rigizwe n’ibigo 500 bimenyekanisha umusoro w’ibicuruzwa bitumizwa cyangwa byoherezwa mu mahanga, ndetse bikanabikurikirana kugera cyangwa kuva ku byambu.

 

Ubumwe.com

Amafoto yakoreshejwe yakuwe muri video yatambutse ku IGIHE

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here