Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Budage : Abanyarwandakazi barishimira ibikorwa urugaga rwabo rumaze kugeraho

Mu Budage : Abanyarwandakazi barishimira ibikorwa urugaga rwabo rumaze kugeraho

Abari n’abategarugori batuye mu Budage, barishimira intambwe urugaga rwabo rumaze kugeraho, mu bikorwa bitandukanye byaba ibibahuza ubwabo aho mu Budage, ndetse n’ibibahuza n’abanyarwanda bari mu Rwanda.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2020 bakoze hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom ; ubu akaba ari uburyo bw’itumanaho ryifashisha amashusho, bwakunzwe gukoreshwa cyane cyane muri bino bihe by’icyorezo cya Covid-19, mu rwego rwo gusabana, kumenyana kurushaho no kungurana ibitekerezo kuri ibi bikorwa by’iterambere, n’uburyo byakomeza kwaguka.

Mu bikorwa uru rugaga rwagezeho, Madamu Marie Mukangango, uhagarariye urugaga rw’abanyarwandakazi batuye mu Budage, yagaragaje ko bishimira cyane uruhare bagira mo gusigasira umuco nyarwanda ndetse no gutera inkunga zitandukanye ku banyarwandakazi bari mu Rwanda.

Yabigarutseho muri aya magambo : « Turangajwe imbere no kwigisha Ikinyarwanda ndetse no gukomeza gufasha abatishoboye mu Rwanda, aho twatanze inkunga yo kubakira inzu Mukamugema Providence utuye mu Karere ka Nyabihu ndetse no gufasha ishyirahamwe ry’abagore bo muri Kicukiro (Kicukiro Women Training Center) badoda imyenda aho twabahaye inkunga y’imashini zidoda. »

inzu bubakiye Mukamugema Providence

Mukangango yakomeje avuga ko uretse ibyo bikorwa hari n’ibindi biba kenshi hagati yabo, mu rwego rwo gukomeza kumenyana no gusabana aho yagize ati :

« Mu bindi bikorwa tudahwema gukora ni ugutabarana muri bagenzi bacu hano mu Budage ndetse no guterana ingabo mu bitugu nko guhemba ababyeyi bibarutse. »

Ibi kandi byagarutsweho na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage Igor César,aho yagaragaje ko ashimira uruhare rw’uru Rugaga rw’Abanyarwandakazi ndetse anabasaba gukomeza kuko umugore ari umusingi w’Iterambere.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage: Igor César ( ifoto: internet) ashimira umurava uru rugaga rugaragaza mu Iterambere ry’abo ubwabo ndetse n’abanyarwanda muri rusange

Mu magambo ye yagize ati: « Ndabashimira umurava, ishyaka mudahwema kugaragaza muhuza Abanyarwanda batuye mu Budage mu bikorwa bibahuza, ndabasaba gukomeza gusigasira umuco nyarwanda dore ko umugore ari igicumbi cy’umuryango akaba afite uruhare runini mu iterambere ry’urugo. »

Mukangango yanakomoje ku munsi mpuzamahanga w’abagore ukunze kuba mu kwezi kwa Werurwe buri mwaka. Uw’uyu mwaka wa 2020 ariko ukaba utarabaye bitewe n’ingamba shya zafashwe zo kwirinda guhura n’abantu hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19 dore ko abantu basabwaga kuguma mu rugo.

Aba ni abo bateye ishyirahamwe ry’abagore badoda : Kicukiro Women Training Center batewe inkunga z’imashini.

Mpano Yves Jimmy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here