Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Budage: Imyigaragambyo yo kwamagana ivanguraruhu n’ihohoterwa rikorwa na Polisi.

Mu Budage: Imyigaragambyo yo kwamagana ivanguraruhu n’ihohoterwa rikorwa na Polisi.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, tariki 06 Kamena 2020 i Frankfurt ndetse no mu migi myinshi itandukanye yo mu Budage hari hateguwe imyigaragambyo igamije kwamagana ivanguraruhu n’ihohoterwa rikorwa na Polisi rigakorerwa abaturage.*

Nyuma yuko umwirabura wo muri Amerika George Floyd akandagiwe ku ijosi n’umupolisi Derek Chauvin ku wa 25 Gicurasi 2020 mu gihe kingana n’iminota umunani n’amasegonda 46 bikaba byaraje kumuviramo gupfa, bamwe mu baturage b’Amerika batangije imyigaragambyo igamije guharanira ubutabera bwa George Floyd warumaze kwicwa ndetse bikaba byarabyukije intero yo kwamagana ivanguraruhu rikorerwa abirabura ndetse n’ihohoterwa Polisi ikunze kubagirira mu kazi ka yo. Iki gikorwa cyo kwamagana iby’urupfu rwa George Floyd cyatewe umurindi n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abirabura “Black Lives Matter”, umuryango umaze imyaka itandatu dore ko washinzwe ku wa 13 Nyakanga 2013.

Abigaragambyaga ntabwo birengagije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 dore ko bari bambaye udupfukamunwa.

Abantu ku giti cya bo, imiryango mpuzamahanga, inzego zitandukanye n’ibihugu bitandukanye bagarutse ku rupfu rwa George Floyd ndetse basaba ko umuryango we wahabwa ubutabera ndetse n’abagize uruhare mu rupfu rwe bakabiryozwa.
Imyigaragambyo ntiyagarukiye muri Amerika gusa dore ko bimwe mu bihugu by’Uburayi, abaturage baho nabo batangiye gukora imyigaragambyo yo kwamagana ivanguraruhu dore ko naho atari shyashya kandi bakabikora bifatanya na bagenzi ba bo bo muri Amerika.

Mu gihugu cy’Ubudage, tariki 06 Kamena 2020, imigi myinshi nka Frankfurt, Berlin, Hamburg, Mannheim, Mainz, Stuttgart, Düsseldorf, Köln, München, Fulda ndetse n’indi migi itandukanye, imbaga y’abantu bagiye bahurira ahantu runaka, ikaba yari imyigaragambyo yari iteganyijwe ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Umwe mu bagezaga ijambo ku bitabiriye Imyigaragambyo.

Mu mugi wa Frankfurt ahitwa Römerberg ( Frankfurt Am Main) ahantu hagutse hubatse inzu zo mu gihe cyo hambere dore ko abantu bakunze gusura uyu mugi hari mu hantu h’ibanze batagenda basize, hateranira abantu barenga ibihumbi icumi (10 000) baje kwifatanya mu kwamagana ivanguraruhu rikunze gukorerwa bamwe mu baturage ndetse no kwamagana ihohoterwa rikorwa na Polisi.

Yari imyigaragambyo yakozwe mu mutuzo, abantu bahagaze hamwe, bafite ibyapa byanditseho amagambo atandukanye yamagana ivanguraruhu: “Ubuzima bw’abirabura bufite agaciro”, “nta butabera, nta mahoro”, “Twese turi abantu kandi turi bamwe” n’andi menshi.

Römerberg (Frankfurt Am Main) ahantu abantu bakunda gusura i Frankfurt, niho abantu bateraniye.

Abateguye kandi bayoboraga icyo gikorwa ni urubyiruko, byerekana ko bashaka ejo hazaza heza hazira ivanguraruhu ndetse n’ibikorwa by’urugomo. Imbwirwaruhame zitandukanye zatambukijwe, hari hakubiyemo ubutumwa bwamagana ivanguraruhu, bushishikariza ubutabera bungana kuri bose ndetse bamwe batanga ubuhamya bw’ibyabakoreweho bijyanye n’ivanguraruhu haba mu kazi ndetse no mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Ni igikorwa cyatangiye saa munani gisozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba. Imvura yanyuzagamo ikagwa ariko abantu bemeraga ikabanyagira byerekane ko bari bakomeye ku ntego y’igikorwa .

Aho imyigaragambyo yabereye mu migi itandukanye

MPANO Yves Jimmy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here