Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Buhinde: abarenga 40 baguye mu mpanuka y’imodoka yarenze umuhanda

Mu Buhinde: abarenga 40 baguye mu mpanuka y’imodoka yarenze umuhanda

Abantu bagera kuri 44 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yaguye mu manga mu Buhinde nk’uko byemezwa n’abayobozi bo muri iki Gihugu.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kane mu majyaruguru y’iki gihugu mu ntara ya Pradesh igizwe n’imisozi miremire, abayirokotse ni inkomere zirenga 10.

Abantu bagera kuri 60 nibo bari muri iyi modoka ya rusange yarenze umuhanda ikamanuka mu manga.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yatangaje kuri Twitter ko iyi mpanuka “yamuteye agahinda”.

Abategetsi bari babanje gutangaza ko abapfuye ari 25. Iyi mibare yaje kwiyongera bavuga ko hari abandi 19 bapfuye nyuma bazize ibikomere.

Hari amafoto agaragaza ibisigazwa by’iyi modoka yangiritse cyane n’abantu bari gutabara abari bayirimo.

Umuyobozi wa polisi yo mu gace ka Kullu aho yabereye yabwiye AFP ko abenshi mu bari muri iyi modoka ari abagore n’abana bavaga ku kazi no ku mashuri.

Impanuka zo mu mihanda mu Buhinde ziba kenshi, muri iyi Leta ya Himachal Pradesh hagati ya 2009 na 2018 habaruwe impanuka 30,000.

Ikinyamakuru Times of India kivuga ko muri izi mpanuka abantu barenga 11,000 bahasize ubuzima naho abagera ku 54,000 bagakomereka.

Src,BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here