Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Buhinde : Umwana w’imyaka 6 wagonze agashwi agahita akajyana kwa...

Mu Buhinde : Umwana w’imyaka 6 wagonze agashwi agahita akajyana kwa muganga yashimwe ku mugaragaro

Umwana w’umuhinde  Derek Lalchhanhima, yahawe igihembo cyo kumushimira  bitewe n’umutima w’impuhwe ubwo yajyanye agashwi yari amaze kugonga kubw’impanuka n’igare rye.

Iki gikorwa cyamenyekanye ubwo inshuti y’umuryango wabo yari ashyize kuri facebook ifoto ye ubwo yayifashwe n’umuganga wamubonye aje kuvuza ako gashwi.

Derek C. Lalchhanhima, avuka mu gace ka Sairang, muri Leta ya Mizoram mu gihugu cy’Ubuhinde, uyu mwana yagiye atwaye ama roupies 10( amafaranga akoreshwa mu Buhinde) afata agashwi yari amaze gukora impanuka akakagonga, ahita ajyenda yiruka kwa muganga ngo bamutabare bavure ako gashwi yagonze kubw’ibyago.

Iyo foto ye afashe aka gashwi mu ntoki kari kanamaze gupfa ndetse n’ama roupies 10 mu ntoki, abantu benshi bayikwirakwije ku mbuga zitandukanye bagaragaza ko uyu mwana afite ubumuntu.

Uyu mwana ngo aya mafaranga niyo yonyine yari afite, ngo ubwo yari amaze kugonga aka gashwi, yasabye ababyeyi ben go bamutabare bagatware kwa muganga, noneho bamubwira ko kamaze gupfa byarangiye, we afata umwanzuro wo gufata amafaranga ye yari afite yose, akakijyanira kwa muganga , akagahereza aba dogiteri bakakavura.

Umuganga yakubise Derek amaso n’ukuntu yari yijimye mu maso ubona umubabaro wamurenze, afite amafaranga mu ntoki n’agashwi kamaze gupfa mukundi kuboko ngo bakavure, ikiniga kiramufata aramufotora iyi akaba ari nayo foto yakwirakwijwe abantu benshi bagenda bagaragaza ko uyu mwana yujuje ubumuntu budasanzwe.

Ishuri  Derek yigaho riherereye muri Leta ya  Mizoram, nabo babonye aya mafoto  nabo bibashimisha cyane ndetse birabarenga kuburyo bamuteguriye ceritifika y’uko bahaye agaciro ubumuntu bwamuranze ndetse ko ari  umutima mwiza w’impuhwe ukwiriye kuranga buri muntu wese.

 

N. Aimee

1 COMMENT

  1. Yooooo gateye émotions pe. Iyabaga abantu twese twagira ubumuntu nkawe……Imana izagukomeze mwana mwiza…uzakure gutyo…..

Leave a Reply to Mitera Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here