Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Burusiya : Abantu 23bakomeretse ubwo indege yahanukaga imaze kugonga inyoni

Mu Burusiya : Abantu 23bakomeretse ubwo indege yahanukaga imaze kugonga inyoni

Indege itwara abagenzi yo mu Burusiya yagonze itsinda ry’inyoni bituma ihanuka yisenura ku butaka hafi y’umujyi wa Moscow mu Burusiya.

Abantu 23 bakomerekeye muri iyi ndege, yaguye moteri zayo zazimye ndetse n’amapine yavuyeho, nk’uko abategetsi babitangaza.

Ni indege y’ubwoko bwa Airbus 321 ya kompanyi ya Ural Airlines yari igiye ahitwa Simferpol mu kirwa cya Crimea maze igihaguruka igonga itsinda ry’inyoni zo mu bwoko bw’inuma bitera ikibazo moteri zayo.

Ikinyamakuru cya Leta cyise kugwa kw’iyi ndege “igitangaza cy’i Ramensk”.

Ural Airlines yatangaje ko iyi ndege yangiritse bigaragara, ku buryo itazongera kuguruka. Iyi kompanyi ivuga kandi ko hatangiye iperereza ku byabaye.

Iyi ndege yari itwaye abagenzi 233, abayitwaye n’abakozi bayo, bivugwa ko yagonze izi nyoni zikajya muri moteri zayo maze abayitwaye bagahita bahitamo kuyimanura igitaraganya.

Umwe mu bari muri iyi ndege utatangajwe umwirondoro yavuze kuri televiziyo y’igihugu ko indege imaze guhaguruka yicundugutuye mu buryo bukomeye.

Yagize ati: “Hashize nk’amasegonda atanu, amatara yahise atangira kwaka twumva n’umwuka w’ikintu gihiye. Maze indege iragwa buri wese asohoka akiza amagara ye”.

Ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere Rosaviatsia kivuga ko iyi ndege yaguye ahantu mu murima ku ntera ya kilometero imwe uvuye mu muhanda wayo w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Zhukovsky.

Abagenzi bahise bavanwa muri iyi ndege, bamwe bajyanwa mu bitaro kuvurwa abandi basubizwa ku kibuga cy’indege.

Minisiteri y’ubuzima mu Burusiya ivuga ko abana batanu bari mu bashyizwe mu bitaro kubera iyi mpanuka, ikavuga kandi ko abakomeretse hari abarembye n’abatarembye.

Kirill Skuratov, umuyobozi wa Ural Airlines, avuga ko abagenzi bifuza gukomeza urugendo rwabo bashyirwa mu zindi ndege.

Kugongana kw’indege n’inyoni birasanzwe mu ngendo zo mu kirere, muri Amerika honyine buri mwaka habarurwa uku kugongana inshuro ibihumbi. Gusa inshuro nkeya cyane nibwo biteza impanuka.

src: Bbc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here