Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Bwongereza: Habonetse ubundi bwoko bushya bwa COVID.

Mu Bwongereza: Habonetse ubundi bwoko bushya bwa COVID.

Nyuma y’icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije isi, ubu noneho hari kuvugwa ubundi bwoko bwaba bwarayiturutseho, ariko noneho buyirusha ubukana. Ni mugihe mu gihugu cy’u Bwongereza habonetse ubundi bwoko bwa Corona bufite ubukana bukabije, kuko ubu bufite umuvuduko uri ku kigero cya 70%  ku bigendanye no kwandura.

U Bwongereza bwatangaje iby’iyi virus nshya ku itariki ya 14 Ukuboza 2020, ndetse bunayiha izina bwise VUI 202012/01 (Virus Under Investigation in 2020 December), ni ukuvuga virus yagaragaye muri 2020 mu kwezi kwa 12 ikaba ikiri gukorerwaho iperereza.

Iyi virus ikaba iri kuyogoza amajyepfo y’u Bwongereza, none Uburayi bwose bukaba buhangayikishijwe n’iki cyorezo, ku buryo ibihugu bihana imbibi nabwo bwatangiye gusa n’abashyira iki gihugu mu kato, ndetse n’ibindi bihugu bikaba byarahagaritse ingendo zabyo zijya mu Bwongereza,kugirango bahashye ikwirakwira ry’iki cyorezo cyashibutse kuri Covid-19.

Tatiki ya 19 Ukuboza, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Boris Johnson mu ijambo rye yagejeje ku baturage,yababwiye ko bagomba kwitondera iyi minsi mikuru bishimisha,kuko byabaviramo kwandura cyane icyi cyorezo,kandi gifite umuvuduko urusha covid-16 70% ku bigendanye no kwandura.

Mu bihugu byafunze ingendo z’indege zerekezaga muri iki gihugu,twavugamo nk’Ubuhinde Iran Hongkong Pologne na Canada, ndetse n’ibihugu bihana imbibi n’Ubwongereza. Iyi virus kandi ivugwa mu bihugu nka Austarliya, Ubutariyani na Danemark, ndetse no mu Bufaransa barakeka ko cyaba cyarahageze.

Igiteye impungenge rero ku mugabane wacu wa Africa, nuko muri Africa y’epfo naho hagaragaye umuntu ufite iyo virus, ku buryo bisaba kwitwararika nk’abanyafrica kugirango kitazatwiraramo. Ni mu gihe kandi no mu Rwanda icyorezo cya Covid-19 cyongeye kubyutsa umutwe,ku buryo muri iyi minsi abantu bongeye kwandura cyane ndetse n’imfu zikiyongera. Abanyarwanda rero tukaba dusabwa gukaza ingamba zo kwirinda,kuko icyorezo ntaho cyagiye.

Dukomeze dukaze ingamba, tunakurikiza amabwiriza duhabwa n’inzego z’ubuyobozi zerekeranye no kwirinda.

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here