Home AMAKURU ACUKUMBUYE MU GIHE ABANA BENSHI BATARIMO KWIGA KUBERA COVID-19, ISI IRIZIHIZA KU NSHURO...

MU GIHE ABANA BENSHI BATARIMO KWIGA KUBERA COVID-19, ISI IRIZIHIZA KU NSHURO YA 3 UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UBUREZI

“Kongera gutangiza no gushyira imbaraga mu burezi ku bana n’urubyiruko bari mu kigero cyo kwiga muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi”, ni yo nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’uburezi wizihizwa kuri uyu wa 24 Mutarama uyu mwaka. Bitewe n’uko iyi tariki ihuriranye n’umunsi w’icyumweru, UNESCO izizihiza uyu munsi ku wa mbere tariki 25 Mutarama 2021.

Ku itariki 3 Ukuboza 2018, ni bwo Umuryango w’Abibumbye wafashe umwanzuro wo gushyiraho umunsi mpuzamahanga w’uburezi wizihizwa buri wa 24 Mutarama, hagamijwe kwerekana uruhare uburezi bugira mu kwimakaza umuco w’amahoro n’iterambere.

Uyu mwanzuro kandi ushimangira gahunda y’umuryango w’Abibumbye yo gushyigikira ibikorwa bizana impinduka mu burezi kuri bose, mu buryo butavangura kandi bufite ireme kuri bose.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi UNESCO, mu ntego 17 z’iterambere rirambye (2015-2030) iya kane ivuga ko hagomba kubaho uburezi bufite ireme kuri bose, mu buryo butavangura, no guteza imbere amahirwe yo gukomeza kwiyungura ubumenyi ubuzima bwose bw’umuntu.

Ivuga kuri uyu munsi nk’uko bigaragara ku rubuva rwayo, UNESCO ihamya ko hatabayeho uburezi bugera kuri bose mu buryo butavangura kandi bufite ireme, kandi abantu bagakomeza kwiyungura ubumenyi mu mibereho y’ubuzima bwabo, ibihugu bitabasha gushyikira ihame ry’uburinganire bw’ibitsina byombi, ndetse no kurimbura ubukene bwugarije amamiliyoni n’amamiliyoni y’abana, urubyiruko n’abakuze.

Umwanzuro ushyiraho umunsi mpuzamahanga w’uburezi uhamagarira inzego zifite aho zihurira n’uburezi zose

ari zo ibihugu bitandukanye, amashami y’Umuryango w’Abibumbye, sosiyete sivile, imiryango itabogamiye kuri Leta, ibigo by’uburezi, inzego z’abikorera n’abandi bose bireba kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga.

Uyu munsi wizihijwe mu gihe mu Rwanda amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali yahagaristwe mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, aho ubu bari muri gahunda ya Guma mu rugo.

Imibare itangwa na UNESCO, igaragaza ko kugeza ubu abana n’urubyiruko bagera kuri miliyoni 258 batiga, abagera kuri 617 bakaba batazi gusoma no kwandika, mu gihe abari munsi ya 40% by’abakobwa bo minsi y’ubutayu bwa Sahara ari bo babasha gusoza amashuri yabo.

 

Olive UWERA

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here