Bangladesh, ni kimwe mu bihugu bike ku Isi byemera ko ubusambanyi bukorwa mu ibanga cyangwa byeruye. Ni na kimwe mu bihugu bifite umubare munini w?Abayisilamu aho abakora ubusambanyi bahabwa rugari nk?indi myuga yose.
Agace ka Kandapara mu Karere ka Kandapara, ni indiri y?ubusambanyi yemewe n?amategeko, kaza ku mwanya wa kabiri muri Bangladesh mu bunini no kugira umubare munini w?abasambanyi kurusha utundi.
Indiri y?ubusambanyi ya Kandapara yashinzwe mu myaka 200 ishize. Yasenywe muri 2014, abagore n?abagabo bahashakira icyashara bajya mu mihanda bigaragambya ku butegetsi basaba guhabwa umudendezo ku bakora umwuga w?uburaya.
Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Bangladesh National Women Lawyers Association wakoreye ubuvugizi abatuye Kandapara leta yongera kubaha uburenganzira bakomeza ubucuruzi bwabo.
Sandra Hoyn,umunyamakuru wa Washington Post yasuye aka gace asanga abagore n?inkumi batunzwe no kwicuruza nta wundi mwuga batekereza gukora. Kandapara ifite ubuyobozi bwihariye n?inzego zitandukanye n?uko Bangladesh iyoborwa, hakorerwa ubucuruzi busanzwe, harindiwe umutekano mu buryo bw?aho.
Kwinjira muri Kandapara no kuhasohoka bifite amategeko akurikizwa mu kurinda umutekano n?ubuzima bw?abatuye aka gace. Muri Kandapara hari abakobwa bahavukiye bakura batozwa kwicuruza.