Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Rwanda abagera kuri 32 buri kwezi bafite ibyago byo kwandura ibisazi...

Mu Rwanda abagera kuri 32 buri kwezi bafite ibyago byo kwandura ibisazi by’imbwa

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC cyemezako buri kwezi abagera kuri 32 mu Rwanda barumwa n’imbwa zikekwaho kugira virus itera ibisazi by’imbwa.

Iyi mibare yakusanyijwe kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Kamena muri uyu mwaka wa 2019 ikaba yaranerekanye ko abarumwe n’imbwa biganje cyane cyane mu ntara y’Iburengerazuba kuko yihariye abantu bagera ku 140 barumwe n’imbwa. Imibare iva mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, yerekana ko mu Rwanda habarurwa imbwa n’injangwe 14,708. Mu mwaka wa 2018, hakingiwe imbwa n’injangwe 9254 ni ukuvuga 63% yizagombaga gukingirwa zose.Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ku mugaragaro none ku wa 27 Nzeli 2019 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC.

Abantu bagera kuri 374 bamaze kurumwa n’imbwa, bityo ku mpuzandengo y’imibare yakusanyijwe mu gihe cy’umwaka n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima – RBC, buri kwezi abagera kuri 32 mu Rwanda barumwa n’imbwa zikekwaho kugira virus itera ibisazi by’imbwa.

Ibimenyetso by’indwara y’Ibisazi by’imbwa Iyi ndwara

iterwa no kurumwa n’imbwa itarakingiwe ikaba irangwa n’ibimenyetso by’ibanze birimo cyane cyane nko kugira umuriro, gutitira kw’ahantu harumwe, kubura ibitotsi, guhangayika (Anxiety), kutagira rutangira mu myitwarire (hyperactivity), gutinya amazi, kwikanga ubusa (hallucination), kudashobora kunyeganyeza ibice bimwe by’umubiri, kuvangirwa no guta umutwe (Confusion), kumoka nk’imbwa n’ibindi. Igihe cyo kugaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara ku muntu warumwe n’imbwa ubusanzwe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu. Ariko iki gihe gishobora guhinduka, bikagaragara mu gihe kiri munsi y’icyumweru kugeza ku mwaka urenga, bivuze ko igihe gihindagurika bitewe n’uburebure bw’intera virusi igomba kugenda kugira ngo igere mu mitsi yo mu bwonko rwagati.

Uko iyi ndwara yandura …

Indwara y’ibisazi by’imbwa yandura iturutse mu macandwe y’inyamaswa irwaye. Yandurira cyane mu kurumwa cyangwa kwinjira kw’amacandwe cg urukonda rw’inyamaswa yanduye (nk’uducurama), iyo ruhuye n’igisebe cyangwa ibice by’umubiri cyanwa inyamaswa byorohereye nko mu kanwa, mu mazuru no mu maso.Virusi iguma ku mubiri aho yinjiriye igihe gito,nyuma igakomeza yerekeza mu bwonko inyuze mu myakura. Iyo igeze mu bwonko irakura igatanga izindi virusi nyinshi hagatangira kugaragara ibimenyetso by’uburwayi. Iva mu bwonko yerekeza mu mvubura z’amacandwe.

Abaturarwanda barasabwa iki?

Minisiteri y’Ubuhinzi n,Ubworozi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda “ RAB”, ku bufatanye na Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo gishinzwe Ubuzima “RBC”, baributsa Abaturage muri rusange ibi bikurikira: – Umuntu wese utunze imbwa agomba kubimenyesha inzego z’ubuyobozi bw’Umudugudu atuyemo ikabarurwa. Iyo ibarura rirangiye, umuyobozi w’umudugudu asabwe guhita atanga raporo ku rwego rumukuriye; – Mu mijyi, mu nsisiro no mu mudugudu, umuntu wese utunze imbwa agomba kuyimenyekanisha ku Buyobozi bwa Polisi bumwegereye n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.

Umuntu utunze imbwa agomba kugaragaza ubushobozi bwo kuyitaho:

– Kuyigaburira; – Kwita ku buzima bwayo ( kuyoza, gusukura aho iba…) no kuyivuza, – Kuba ifite inzu yayo yihariye ibamo; – Buri mbwa igomba kuba mu rugo rwa nyirayo, aho ibarizwa hihariye, ntiyemerewe kurenga imbibi z’urugo – Imbwa yose n’injangwe bigomba gukingirwa indwara y’ibisazi buri mwaka, ibi bikagaragazwa n’ifishi y’ikingira ryayo ishyizweho umukono na veterineri ubishinzwe kandi ubyemerewe; – Imbwa yose yarenze urugo rwa nyirayo, ifatwa nk’inzererezi keretse iyo iri kumwe na nyirayo iziritse n’umunyururu kugirango itagira ibyo yangiza cyangwa abo isagarira; – Imbwa ifashwe izerera, nyirayo acibwa ibihumbi bitanu(5000 frw) buri munsi yo kuyirinda no kuyigaburira. Iminsi igenwe yo gusaba gusubiza imbwa ifunze ni itatu(3); – Umuntu wese utunze imbwa, agomba kwirengera ingaruka zose iyo imbwa ye yariye umuntu cyangwa itungo. – Imbwa ifashwe izerera, igihe ubuyobozi busanze kuyifata biruhije cyangwa se bibangamiye umutekano, hafatwa umwanzuro wo kuyica. Icyo gihe nta nyishyu yakwa ubuyobozi kubera urupfu rwayo. – Gushyira mu kato imbwa cg injangwe imbwa yarumye umuntu cyangwa imushwaratuye kandi idakingiye, hirindwa ko yaba ifite ibisazi by’imbwa ikaba yabikwirakwiza

Umuntu warumwe n’imbwa yakora iki ngo yirinde indwara y’ibisazi by’imbwa

Guhita yoza igisebe akoresheje amazi meza n’isabune hatarashira iminota 15 – Guhita agana ivuriro rimwegereye kugira ngo ahabwe urukingo rw’ibisazi by’imbwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here