Indwara y’imidido ni imwe mu zigararagara mu Rwanda nk’izitaritaweho uko bikwiye ariko ababashije kugana aho bahererwa ubufasha bw’ubuvuzi kw’iyi ndwara babitaho bakavurwa ndetse bakabasha gusubira mu ubuzima busanzwe.
Iyi ndwara ikaba iri muziri kwigwa mu nama mpuzamahanga u Rwanda rwakiriyiye kuri uyu wa Kane taliki 23 Mutarama 2024 ibaye ku nshuro ya kabiri yigaga uko hashakwa ibisubizo ku ndwara y’imidido.
Nyirasine Bernadette wo mu Karere ka Musanze Umurenge wa Gataraga ni umubyeyi warwaye indwara y’imidido igihe kirekire ariko akaza kuvurwa agakira avuga ko kuri ubu ameze neza
Ati” Imidido yamfashe mfite imyaka 13 ngeza mu myaka 20 narakuze mbyaye kabiri biba byandembeje unyuzeho akampegamira, najya kwa muganga bakavuga ngo mbanze ntambuke babone uko bivuza bigera n’aho umugabo anta n’abana banjye bakabaha akato ngo babyawe n’umubembe ndivuza biranga ibitaro bya Ruhengeri biranga abantu baza kundangira aho bavura imidido njyayo ariko amaguru yaramaze kuba manini kuburyo ukuguru kumwe nagukandagizaga mu indobo ukundi mu ibase barangira kujya bantumbika ibirenge bashyizemo imiti nyuma y’ukwezi mbona byagabanutse ntangira kwambara inkweto ntarazambaraga, nyuma y’amezi ane nivuza ntangira no kwambara inkweto zifunze, ubu ndakandagira nkumva nta kibazo”.

Naho Irakoze Liberathe wo mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo nawe wari urwaye imidido nawe akayikira avuga ko kwivuza aribyo acyesha gukira imidido
Ati” Nkurikije uko nari meze nkifatwa ubuvuzi bwambereye umuti ukomeye kuko nari narazengurutse mu bitaro byinshi nivuza byaranze, ariko aho menyeye aho nivuriza Musanze 2015 niho natangiye ubuvuzi, mpagera mpima ibiro 25 nanutse ku rwego nabonaga ko ntari umuntu kwiyakira byaranze kubera guhora mu bitaro ariko aho batangiriye kumvura natangiye kugira ikizere cy’ubuzima nyuma y’ukwezi kumwe natangiye kugenda biremera, hashize amezi 8 ntangira kwambara inkweto ntangira gukora batwigisha kudoda bampa imashini ubu ndadoda”.
Nshimiyimana Ladislas Umuyobozi w’agateganyo k’agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC harimo n’iyi midido yagaragaje ko hari ubuvuzi bwifashishwa mu kuvura indwara y’imidido kandi uhawe ubwo buvuzi abasha gukira
Ati” Ubuvuzi buhabwa abantu bahuguwe n’uburyo bwo kugira ngo bamuvure ububyimbe ari ubw’amaguru n’ibirenge, ntabwo ari agakoko ko kuvuga ngo ni indwara nk’uko tuvura Malariya ukanywa imiti, ni ukuvuga ngo hari ibyo bamusaba gukora, hari ibyo bamusaba gutumbika hari ibindi bagenda bakora ku maguru bitewe n’ uko ububyimbe bwe bungana hari n’igihe bisaba ko bashyiraho bande kugirango ukuguru kubyimbuke, noneho biragenda bikagera ku rugero ku buyo bibyimbuka akaguru ka kaba kasigara kameze nk’uko kahoze mbere, kuko nubwo iyo miyoboro iba yarazibye ikagenda izibuka, ariko ntiba yazibitse burundu hari n’ ibyo tumwigisha ngo ajye yikorera nko kuryama aseguye amaguru, no gukorana imyitozo ngorora mubiri yo kugira ngo amaguru amenyere ko ari gukora ibyo bituma umuntu aguma nta kibazo afite”.

Ladislas akomeza avuga uko ubu burwayi bufata ariko ukurikije amabwiriza ahabwa n’abaganga nta kabuza akira.
Ati” Imidido turimo kuvuga hano ubyimba ibirenge ukabyimba n’amaguru ariko bikagenda bikura kugeza n’aho ibirenge ubona byarazanye ibintu bimeze nk’amaga ndetse bikajyamo na mikorobe bigahunduka nk’ibisebe, icyo gihe hakaba n’ubwo ibirenge bibyimba umuntu akaba atabasha no gushyiramo inkweto bigasaba ko agenda n’ibirenge, bikaba ngombwa ko ahabwa ubuvuzi akavurwa ubwo bubyimbe.”
Prof Gail Davey inzobere akaba n’umwarimu muri kaminuza yigisha ubuvuzi ya Brighton Sussex medical school mu Bwongereza witabiriye iyi nama yagize icyo avuga ku miryango ishinzwe kwita ku buzima harimo n’indwara y’imidido
Ati” Uruhare rw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ku ndwara y’imidido ntirusobanutse neza kubera ko ruteye urujijo muri za Minisiteri z’ubuzima mu bihugu bitandukanye ni kuri ubu uruhare rugaragara rufatwa nkurwo kwita k’ urusobe rw’Imyiyoboro mike itwara amazi mu mubiri ndetse n’ ingingo, rero iyo mu gihugu hatari iyo porogaramu yo kwita ku rwungano rw’ imiyoboro mito mu mubiri ndetse n’ingingo bivuze ko nta gahunda y’ imidido iba yitaweho mu gihugu uko bikwiye, bisobanuye ko nta n’ inkunga zifasha gahunda y’ imidido iba iriho nko mu gihugu nk’u Rwanda”.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 bwagaragaje ko abafite indwara y’imidido barenga 6000 bagomba gukurikiranwa bakavurwa, muri bo 1300 bamaze kuvurwa, amavuriro yita ku bafite indwara y’imidido mu Rwanda ageze kuri 13 uyu mwaka hakazongerwaho andi 7 intego ikaba iyo kurandura izi ndwara zititaweho uko bikwiye bitarenze 2030.
Mukanyandwi Marie Louise