Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Rwanda indwara zitandura ziracyica abantu benshi.

Mu Rwanda indwara zitandura ziracyica abantu benshi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC kiravuga ko mu Rwanda no ku Isi muri rusange indwara y’umuvuduko w’amaraso kimwe n’izindi ndwara zitandura zigenda ziyongera kubera ko abantu badakunda kuzipimisha. aho imibare igaragaza ko ku Isi buri mwaka zica abantu miliyoni 18.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukumira no kurwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso iki kigo gishinzwe ubuzima RBC cyatangaje ko iyi ndwara igenda yiyongera mu Rwanda no kw’isi hose dore ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 65% bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 60-65 aribo bibasirwa cyane n’indwara y’umuvuduko w’amaraso kandi bataziko bayirwaye.

Dr Uwinkindi Francois umuyobozi w’ishami ry’indwara zitandura muri RBC avuga ko izi ndwara zikomeza kwiyongera mu Rwanda.

Yagize ati “, Ugiye kureba izi ndwara zifata umutima n’imitsi itwara amaraso, nizo zica abantu benshi cyane urebye nk’abantu bagera kuri miliyoni 18 bapfa buri mwaka bishwe n’indwara z’umutima ndetse n’imitsi itwara amaraso cyane cyane indwara y’umutima, n’imitsi itwara amaraso.  Mu Rwanda rero naho icyo kibazo kirahari imibare duheruka yagaragazaga y’uko abantu bagera kuri 46% bapfa bishwe n’izi ndwara zitandura harimo n’umutima ndetse n’indwara zo mubuhumekero”.

Dr Uwinkindi Francois avuga ko izi ndwara zikomeje kwiyongera.

Kubera ukuntu iyi ndwara y’umuvuduko w’amaraso n’indwara zitandura muri rusange zihangayikishije, mu Mujyi wa kigali hateraniye inama y’iminsi 2 igamije kuzirwanya ihuriwe mo n’inzobere mu by’ubuzima baturutse mu bihugu bitandukanye ikaba yarateguwe n’urugaga rw’abaganga bavura indwara z’umubiri.

Bavuma Charlotte umuyobozi w’urugaga rw’abaganga avuga ko gukorana n’izi mpuguke bizatuma humvikana neza igitera izi ndwara.

Yagize ati” Iyi nama turi bugerageze kumva ubushakashatsi, icyambere ese ni iki gituma abantu barwara umuvuduko w’amaraso? Kuko cyera twumvaga ko ari abantu babyibushye banywa itabi, nubwo nabyo bigihari ariko hari n’ibindi wumva ugasanga umuntu ni muto nta fite ibyo bintu byose ariko afite umuvuduko w’amaraso. Ni ukuvuga ko izi mpuguke tugiye gukorana wenda dushyireho gahunda y’ubushakashatsi ituma twumva neza impamvu kugirango tubashe gushyiraho ingamba ziboneye zishingiye ku bushakashatsi bwo kuvura izo ndwara”.

Ubushakashatsi bwa RBC bwo muri 2012 bwagaragaje ko 15,9% by’abanyarwanda aribo bafite indwara zitandura. Buri mwaka mu bantu bapfa mu Rwanda ijanisha rya 44% bicwa n’indwara zitandura. Ni ukuvuga Ko hafi kimwe cya kabiri cy’abantu bapfa mu Rwanda bicwa n’indwara zitandura.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here