Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Rwanda ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko bwafashije abajyaga kwivuriza hanze

Mu Rwanda ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko bwafashije abajyaga kwivuriza hanze

Mu Rwanda ubu baravura uburwayi bw’imyiko ndetse n’iyo bibaye kubagwa, birakorwa bidasabye ko umurwayi ahyanwa hanze nk’uko byagendaga mbere. Ibintu byishimirwa n’abaturarwanda.

Ibi biravugwa mu gihe bamwe mubabashije kwisuzumisha iyi ndwara y’ impyiko bagasanga bayirwaye bavuwe kandi bagakira kuko niyo bisabye gusimburizwa impyiko bishoboka kandi ubuzima bukagenda neza bitabasabye kujya mu bihugu byo hanze nkuko mbere byajyaga bigenda.

Uburwayi bw’impyiko ni kimwe mubihangayikishije isi ndetse n’igihugu cy’u Rwanda kuko imibare yabazirwaye igenda yiyongera kandi ikaboneka no mubakiri bato, ibi bituma Minisiteri y’ Ubuzima ishishikariza abantu kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo aho biri ngombwa bahabwe ubuvuzi.

Karangwa Martin umwe mubahuye n’ uburwayi bw’ impyiko akaza gusimburizwa impyiko yahawe n’ umwana we w’ umukobwa avuga ko byamugiriye akamaro akongera kugira ubuzima atagiye mu bihugu byo hanze.

Ati” Ni amahirwe adasanzwe abanyarwanda twagize kuko inzego z’ubuzima ziri gukora neza cyane kubijyanye n’ubuzima bw’abaturage bikaba ari ibintu bitangaje kandi by’iterambere kuko ubuzima bwanjye bumeze neza. Bari bampaye amezi 9 yo gufata imiti, bampa n’ imyitwarire ngomba gukurikiza nyuma y’uko mpawe impyiko harimo no kuruhuka, ayo mezi narayarangije mfata n’imiti neza imbaraga ziragaruka ubu nasubiye mu buzima busanzwe”.

Karangwa avuga ko kuva yahindurirwa impyiko ubu ameze neza.

Karangwa Noélla ni umwana w’umukobwa wabashije gutanga impyiko akayiha Papa we mu gihe yari ayikeneye, avuga ko gutanga impyiko nta ngaruka bigira kuwayitanze kuko nyuma yo kuyitanga nta kibazo yagize ubuzima bumeze neza.

Ati” Numvise nishimiye guha umubyeyi wanjye impyiko, yego n’ubwoba ntibwabura ariko numvise nishimiye ko ngiye kumufasha, kugeza ubu ubuzima bumeze neza, nta mpinduka n’imwe nigeze ngira muri ngewe imirimo nakoraga yarakomeje n’imibereho irakomeza ”

Dr Nyenyeri Lieve Darlène umuganga uvura impyiko mu bitaro bya gisirikare kanombe avuga ko ubuvuzi bw’ impyiko mu Rwanda bumaze gutera imbere ariko abaza muri serivise y’ubu burwayi umbare munini ari abakiri bato.

Ati” Leta y’u Rwanda abantu bose ari abakoresha mituweri, ari abakoresha ubundi bwishingizi gukoresha ibizamini no guhabwa impyiko iyo byabaye ngombwa barabibafashamo byose, twebwe n’abaganga turababona benshi bafite n’ imyaka mike bitaranatewe na diyabeti cyangwa umuvuduko w’amaraso, ariko dufite n’abandi benshi bategereje turi gutegura kuburyo tuzakomeza kubakorera”.

Dr. Nyenyeri Lieve Darlène umuganga uvura impyiko mu bitaro bya kanombe.

Dr Simon Pierre Niyonsenga  Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’indwara z’impyiko nizindi ndwara zitandura muri RBC ashima intera uRwanda rugezeho mw’iterambere ry’ubuvuzi bw’uburwayi bw’impyiko.

Ati” Impyiko kimwe nizindi ndwara zitandura ni indwara ziri kugenda  ziyongera ariko nubuvuzi bwazo bwiyongera haba mukuzisuzuma kugihe no kuzitaho kuko imibare igenda yiyonera harimo kwita kubona abo bantu bazirwaye mugihe batagaragaraga neza, ariko nibitera izo ndwara byariyongereye harimo nko kuba usanzwe urwaye indwara ya diyabeti, umutima, kunywa inzoga n’itabi, umubyibuho ukabije, bityo imibare ikiyongera ariko ntituzarebera iyo mibare yiyongera hariho ingamba nyinshi zafashwe na Minisiteri y’Ubuzima nko gusuzuma abantu bose uburwayi bw’ impyiko ndetse n’ indwara zitandura aho abaturage batuye no mubigo nderabuzima kubuntu, ntabwo ibigo nderabuzima byavura uburwayi bw’  impyiko iyo bumaze gukomera, bashobora kureba ko umuntu afite ibyago byo kurwara izo ndwara bakamwohereza kuba yavurwa hakiri kare mugihe ubwo burwayi bushobora kuba bwakira, ariko iyo  byageze aho bidashoboka mu Rwanda hatangiye ubuvuzi bwo guhindura impyiko kuko zidashobora kuba zakora”.

Simon Pierre Niyonsenga Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’indwara z’impyiko n’izindi ndwara zitandura muri RBC

Mu Rwanda kugeza ubu uburwayi bw’imyiko bukomeje kwiyongera ariko n’ubuvuzi mu gusimbuza impyiko bukomeje gutera imbere bitagombeye kujya hanze kuko kuva  muri Gicurasi 2023 ubwo uRwanda rwatangiraga guhindurira abantu impyiko  kubazikeneye  mu barwayi 100 bategereje kuzihabwa 24 nibo  bamaze gusimburiza impyiko kandi bameze neza.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here