Umwishywa w’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu Cya Zimbabwe Robert Mugabe yatangaje ko uyu mukambwe nta ruhare na ruke afite ku nzu yamwitirirwaga yitwaa “Blue Roof.” Ibi yabitangaje nk’umuvugizi w’umuryango wa Robert Mugabe.
Umurambo wa Mugabo ukaba ubitse muri iyo nzu nubwo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ku rwego rw’igihugu hakozwe imihango yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye kuri stade yitwa the National Sports Stadium iherereye i Harare.
Nk’uko ikinyamakuru IOL kibitangaza, Mugihe Mugabe yari Perezida, yamaze igih kirekire aba muri “Blue Roof” ifite ibyumba byo kuryamamo birenga 25, ikaba yarubatswe na kompanyi y’Abanyaseribiya yitwa Energo Project. Iyo nyubako ikaba yaruzuye mu mwaka wa 2003.
Umwishywa we nk’umuvugizi w’umuryango, yatangaje ko iyi nzu itigeze iba iya Mugabe kandi nta ruhare na ruto ayifiteho. Yagize ati:” Mugabe atabarutse nta nzu n’imwe afite muri Harare.”
Biravugwa kandi ko iyi nzu hamwe n’imwe mu mitungo ifitwe n’umukobwa wa Mugabe witwa Bona byanditse ku ishyaka rya ZANU-PF ari na ryuo Mugabe yari ahagarariye, hakiyongeraho n’indo mitungo ifitwe n’umukobwa we witwa Bona.
Perezida wa Zimbabwe Emerson Mnangagwa akaba ari we ushinzwe gukurikirana no gukemura ibibazo by’imitungo mu muryango wa Mugabe nk’uko byatangajwe n’uwo mwishywa we.

Twiringiyimana Valentin