Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhanga: Ababyeyi baravuga imyato gahunda y’amarerero.

Muhanga: Ababyeyi baravuga imyato gahunda y’amarerero.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nganzo umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga barishimira ko babonye aho gusiga abana hizewe  bakajya gushaka imibereho batekanye.

Baravuga ko mbere y’uko babona aya marerero  byagoranaga kwizera umutekano w’abana babo babasize mu ngo, ariko ubu umutima wasubiye mu gitereko kuko babasiga bagenda gukora batekanye.

Aba babyeyi bishimira leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda ya ECDs (early childhood development) kuko yaje akemura bimwe mu bibazo bya bamwe mu babyeyi batabashaga kujya mu kazi kabo ngo bashobore kuba bakwiteza imbere.

Umwe mu babyeyi barerera muri rimwe muri aya marerero ufite umwana w’imyaka ibiri yagize ati “Aya marerero adufasha kwihugiraho tukabona n’umwanya wo gukora akazi tugatera imbere kandi afasha n’abana gufunguka mu mutwe bakiri bato, bakanatozwa gukunda ishuli’’.

Mukarukundo Valerie,umwe mu babyeyi bita ku bana muri uru rugo mbonezamikurire agira ati ‘’ guhuriza abana hamwe byadufashije gukangura ubwonko bw’umwana, kandi bifasha n’abababyeyi batarabona ubushobozi bwo kujyana abana babo mu mashuri y’incuke’’.

Abana baba bafashwe neza mu marerero.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturajye ubukungu n’iterambere  mu kagali ka Nganzo, Uwamahoro Gisele avuga ko aya marerero yaje akenewe, cyane ko hari imiryango imwe n’imwe yagiranaga amakimbirane bitewe n’uko umuntu umwe ariwe ukorera umuryango ,ariko ubu bombi bakaba batahiriza umugozi umwe mu guteza imbere umuryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nganzo, Bizimana Eriezel, avuga ko bakomeje gukangurira abaturage kujyana abana babo mu bigo mbonezamikurire kugira ngo babashe gukora no kugira ubufatanye mu guteza imbere umuryango.

Yagize ati “Buri mwana wese akwiriye intangiriro nziza cyane y’ubuzima n’amahirwe yo gukura uko bikwiye. Kandi  ECD ni uburyo bwashyizweho bwo gufasha abana muri iyimyaka y’ubuzima, butanga uburyo bworoshye bwo kugera ku kwigishwa hakirikare, kubona indyo yuzuye n’ibindi. »

Gahunda y’amarero yaje aje gukemura ibibazo by’imirire mibi,amakimbirane yo mu miryango ndetse no kwigisha abana ubumenyi bw’ibanze umwana akenera mbere yo kujya mu ishuri.

 

Yanditswe na Marie Ange Irakarama umunyeshuri wimenyereza umwuga w’itangazamakuru.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here