Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhanga: Abaturage bavuga ko batazi icyashingiweho bafungura infungwa mu gihe cya Covid-19.

Muhanga: Abaturage bavuga ko batazi icyashingiweho bafungura infungwa mu gihe cya Covid-19.

Urwego rw’ubushinjacyaha (NPPA) rwemeje mu kwezi kwa Mata ko hafungurwa abantu bamwe bari bafungiye muri za kasho, kugira ngo hagabanywe ubucucike, nyamara abaturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko batazi ibyagendeweho babafungura.

Icyo gikorwa, cyamaze icyumweru , kikaba cyaratangiye tariki 01 Mata kirangira ku itariki ya 08 ,Mata 2020 bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abari bafungiye kuri za sitasiyo za polisi, hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu Mirenge ya Mushishiro na Kibangu, bavuga ko bafite bamwe bari bafunzwe bafunguwe bababwiye ko byakozwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri za Kasho, ariko batazi icyagendeweho kuko hari n’abandi batafunguwe.

Nizeyimana Joseph ufite imyaka 18 utuye mu Kagari ka Matyazo yagize ati” Hari umugabo duturanye wari warwanye baza kumurekura muri abongabo. Nibaza ko ibyo kuzongera kumukurikirana byarangiye kuko yasubiye mu buzima busanzwe. Ariko naba nkubeshye nkubwiye ngo bagendeye kuri iki”

Shyirakera Michel nawe yagize ati ” Numvise babivuga ngo hari abantu bafunguye kubera Covid-19, hari n’umugabo nabonye bararekuye aho iwacu. Yari yararwanye n’umugore hanyuma aramutema. Ariko baza kumurekura kubera kugabanya ubucucike. »

Shyirakera yakomeje avuga ko atazi icyaragendereweho, ariko ko yumva kuba byarizweho n’ubuyobozi bukuru nabo babyemera.

Shyirakera Michel avuga ko hari abo azi bafunguwe ariko atazi icyo bakurikije

Yagize ati’Nyine kubera iki cyiza kandi batarashakaga ko abantu bafatwa bose, nabwo ntakundi nyine twarabyishimiye.Urumva ibyo ubuyobozi bukuru buba bwizeho n’abaturage tukabona nta kibazo nyine tubyakira dutyo »

Shyirakare yakomeje avuga ko yabonye abagabo babiri bari bafunzwe umwe azira urugomo kuko asinda agakomeretsa abantu, undi bari bamufungiye gukubita umugore akamukomeretsa yumvise ko babafunguye kugira ngo bagabanye abantu muri gereza.

Benimana Marie Thérèse nawe yagize ati”hari uwo nzi  baramufungiye ibintu by’ibiyobyabwenge, twagiye kubona tumubona nguwo araje, avuga ko bamufunguye kubera kugabanya ubucucike muri Gereza. »

Nk’uko bitangazwa n’urwego rw’ubushinjacyaha (NPPA), abafunguwe ni abari bakurikiranyweho ibyaha bito bihanishwa igifungo kitarengeje amezi atandatu.

Bamwe bafunguwe bamaze gutanga amande, mu gihe abandi basabwe kuzajya bitaba ku biro by’ubushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru kugeza inkiko zongeye gutangira imirimo yazo uko bisanzwe.

Abafunguwe by’agateganyo ni abakoze ibyaha byoroheje nko kurwana mu kabari, kwiba, ihohotera ryo mu ngo ryoroheje bishobora gukurikiranwa bigakemurwa nta buranisha ribayeho.

Gufungura bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye byabaye kuri za sitasiyo za polisi zo hirya no hino mu gihugu abangana n’1182 mu gihugu cyose naho mu Karere ka Muhanga hafungurwa 93.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here