Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhanga: Bamwe mu bagore bariye ibishoro hafi kubimara. Bajya mu isoko ari...

Muhanga: Bamwe mu bagore bariye ibishoro hafi kubimara. Bajya mu isoko ari uguhunga urugo

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bariye ibishoro mu gihe cya Covid-19, ubu bakaba banga kwirirwa mu rugo, bagapfa kujya mu isoko gucuruza utuntu bo bita hafi ya nta two.

Abagore baganiriye na Ubumwe.com bo mu Mirenge ya Mushishiro na Kibangu, batangaje ko ibishoro babiriye, cyane cyane mu bihe bya Guma mu rugo, ndetse no muri ibi bihe kuko akenshi hakora 50%, y’abari basanzwe bakorera mu isoko, nyamara baba bagomba kurya buri munsi. Ibyo bigasobanura ko umunsi batakoze baba bari burye ku gishoro, kuko niyo bakoze batinjiza amafaranga barya kabiri.

Benimana Marie Thérèse umwe mu bacuruzi yagaragaje ko yanga gusa kwirirwa mu rugo bityo, umunsi w’isoko agapfa kuza ariko ubona nk’aho nta kintu gifatika ari gucuruza.

Benimana yagize ati” Ubuse wambwira ari iki umuntu aba ari gucuruza koko! Ubu nsigaye ndangura utwo ncuruje nkirira, bwacya nkabura icyo nsubiza kurangura. Mu gihe cya guma mu rugo byo byari ibindi bindi kuko waricaraga ukarya igishoro nta n’ikindi utekereza. Burya inzara iraryana. Ni ukwanga kwirirwana n’abana murugo gusa. Naho ubundi igishoro cyararangiye.”

Mukandemezo nawe uvuga ko yacuruzaga ibicuruzwa bitandukanye ariko ubu akaba afite utuntu tubarika ku ntoki kuko igishoro cyashize yagize ati”Ibi bintu ubu ndi gucuruza simpamya ko binagera mu mafaranga ibihumbi 100, ntabyo pe. Mbese nacuruzaga uducogocogo dutandukanye uje wese akabona icyo yashakaga. Ariko ubu wagira ngo ndi umwana w’igitambambuga uri kwikinira. Ni uko mba nanze kwirirwa mu rugo n’abana ku munsi w’isoko.

Undi mubyeyi nawe utifuje ko amazina ye atangazwa wunga murya bagenzi be,aho avuga ko yari afite igishoro cy’amafaranga akabakaba Miliyoni 2 z’amanyarwanda ariko ubu akaba atanasigaranye n’ibihumbi 500, yavuze ko bigoye cyane kuba bazongera gusubira mu buzima busanzwe bakongera bakiyubaka nk’uko byari bimeze mbere ya Covid-19.

Mu magambo ye yagize ati”Umuntu areba ibyamubayeho akayoberwa ko azongera akabyutsa agatwe. Uretse n’amafaranga twariye mu bihe tutakoraga, hari n’ibicuruzwa byacu byinshi byangiritse mu bihe tutakoraga. Mbese ntabwo byoroshye habe namba.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent yavuze ko bagerageza ibishoboka byose ngo barengere abaturage mu bihe bitoroshye nk’ibi abenshi bahuye n’ibihombo bikabije, aho bavuze ko hari n’abo basonera imisoro y’Akarere.

Bwana Kayiranga yagize ati” Twebwe icyo twifuriza abaturage ni uko bakora bagatera imbere. ibi bihe bya Covid-19, byagize ingaruka nyinshi no mu bucuruzi ubu ntibigenda neza. Rero ntitwakora ikosa ryo gusoresha umucuruzi amafaranga ntayo yacuruje.”

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here