Home INGO ZITEKANYE Muhanga : guhishira ababateye inda byaiyongereye muri ibi bihe bya Covid-19.

Muhanga : guhishira ababateye inda byaiyongereye muri ibi bihe bya Covid-19.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buhangayikishijwe n’ikibazo cy’abasambanya abangavu bagakingirwa ikibaba nabo bakobwa cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19 nyuma yo kubashukisha amafaranga make no kubizeza ko bazabafasha.

 Bagaragaza ko ibi byiyongereye cyane muri ibi bihe bya Covid-19, aho ubona abana b’abangavu batwise, nyamara wababaza uwabateye inda, ukabona badashaka kubagaragaza, yaba ku mubyeyi we cyangwa ku wundi muntu waba umubajije wese.

 Abaganiriye ni itangazamakuru bavuga ko nyuma yo kubahishira babihinduka bajya kubarega bakabura ubutabera kuko biba bigoye kubabona abenshi bahita batoroka abandi bakabihakana.  

Umulisa Leilla (Si amazina ye)Umwe mu bangavu  w’imyaka 17 y’amavuko wo mu kagari ka Gitega mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga avuga ko yatewe inda agahishira uwamusambanyije kubera ko yamubwiye ko namuvuga ntacyo azamufasha. Mukamana agira ati”Nahisemo kwicecekera sinamushyira ahagaragara,kugirara ngo ntazabura ubufasha bw’umwana nzabyara”.

 Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko guhishira uwasambanyije umwana ari ubugome kuko uba wica sosiyete nyarwanda akanagaruka ko byakabije umurego cyane muri iyi minsi muri gahunda ya guma mu rugo.

Mukandori Marie wo mu Murenge wa Kibangu agira ati” mbona guhishira umuntu wasambanyije umwangavu ari icyaha gikomeye agomba gushyikirizwa inkiko, umwana akabona uburenganzira bwo kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere akamenya n’umuryango akomokamo.Ariko noneho tukaba tunasaba ubuyobozi gukirikirana ababa bagaragajwe cyane muri ibi bihe bya guma mu rugo. »

Naho Mugabo Alex wo mu Murenge wa Kibangu avugako hari imiryango imwe nimwe ihishira   abasambanyije abana babo kuko baba bizeye indonye, ariko akenshi bigaragara nkubujiji cyangwa se ubukene kuko nyuma yaho uwayimuteye arabahinduka ntagire icyo abamarira.

Akomeza agira ati”inama nabagira ni uko uwakoze icyaha yashyikirizwa ubuyobozi umwana na nyina  bakagira ubutabera kandi nase w’umwana akamenyekana”.

Mukagatana Fortine, umuyobozi wa Karere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agira ati” mu mwaka wa 2019 Nyakanga kugeza muri Kamena 2020 habonetse umubare munini ugera kuri 540 wabangavu bahuye nikibazo cyo guterwa inda zitateganyijwe.

Akomeza avuga ko abana babangavu akenshi babigiramo uruhare kuko babazwa bagaceceka bakanga kuvuga  uwabahohoteye , ariko usanga akenshi  hariho ibintu babashukisha babizeza ubufasha kugirango batazabavamo,cyangwa hakabaho ubwumvikane hagati yababyeyi bombi bahana imirima,amafaranga bityo bagahishira uwo muhemu.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta ku cyaha cyo gusambanya umwana, uyu akaba ari umuntu utarageza ku myaka 18 y’amavuko.

Ingingo ya 133 y’iri tegeko rimaze ibyumweru bitatu risohotse, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Ingingo ya 54 y’iri tegeko iteganya ibijyanye n’ihanwa ry’umuntu ufite imyaka iri hagati ya cumi n’ine (14) na cumi n’umunani (18) y’amavuko.

Ivuga ko iyo uwahamwe n’icyaha yari afite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga, ibihano bitangwa ni ibi bikurikira:

1º igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu;

2º igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni nabyo bihabwa icyitso iyo cyari gifite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko kitarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga.

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here