Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhanga: Inshuti z’umuryango zagize uruhare runini mu gukemura amakimbirane mu bihe bya...

Muhanga: Inshuti z’umuryango zagize uruhare runini mu gukemura amakimbirane mu bihe bya Covid-19.

Muri ibi bihe u Rwanda ndetse n’Isi yose bihanganye n’icyorezo cya Covid-19, abaturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko inshuti z’umuryango zafashishe cyane mu gukemura amakimbirane mu miryango.

Inshuti z’umuryango nk’abantu basanga umuryango uri mu makimbirane bakagerageza ku bunga batiriwe bajya mu manza cyangwa mu bundi buyobozi runaka, bo ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga bahuriza mu kuba ubu buhuza bwaragize akamaro cyane muri ibi bihe bya Covid-19, aho no kugira ngo ugere ku muyobozi ubwabyo bitari byoroshye.

Ujamahoro Laurent (Si amazina ye) wo mu Murenge wa Kibangu yagaragaje ko inshuti z’umuryango zabafatiye runini cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19 mu miryango yari ifitanye amakimbirane.

Ujamahoro yagize ati“Nanjye narinfite amakimbirane kugeza aho numvaga nanaruhunga nkagenda.Ariko inshuti z’umuryango zaraje zitugira inama ubu tumeze neza, turi gukora imirimo iduteza imbere.”

Nyirabahire Marianne (Si amazina ye) nawe yagize ati “Natwe ibibazo byabayeho, hagati yanjye n’uwo twashakanye,ariko byagarukiye hafi kuko inshuti z’umuryango zatugiriye inama, ubu dushyize hamwe turakora.”

Mushimiyimana Innocent inshuti y’umuryango mu Murenge wa Kibangu yagize ati “Inshuti z’umuryango, batoye abantu bo bibonamo ubwabo. Bakavuga ngo kanaka uriya ni inyangamugayo, yagira ibanga, kuko burya umuntu ubitsa ibanga ryawe ni umuntu uba wishyikiraho. Ibyo rero bidufasha natwe kubasanga badufitiye icyizere amakimbirane bari bafitanye tukabafasha kuyakemura”

Murereramfura Alphonse nawe ni inshuti y’umuryango mu Murenge wa Mushishiro yagize ati “Turabafasha ari nk’abantu bari bafite gahunda yo kugana inkiko, tukabagira inama bakiyunga, iby’inkiko bakabyihorera. Kuko ubundi ibibazo inshuti z’umuryango dukemura biba bitaragera ku rwego rw’Akagali. Nabagira inama ko imiryango igirana amakimbirane itakwihutira kugana inkiko ahubwo babanza mu miryango, ariho twebwe tubasanga.”

Mukagatana Fortunee Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, nawe yavuze ko inshuti z’umuryango muri ibi bihe zafashije cyane abaturage bari  bafite amakimbirane mu miryango, bigakemuka batiriwe bajya gusiragira mu nkiko.

Mu magambo ye yagize ati » Inshuti z’umuryango nibyo, hari ibibazo bakemura, umuryango ugahitamo inshuti y’umuryango, kuko akenshi aba azi n’ibibazo bafitanye bakumva ko ariwe wabafasha kubikemura. Icyo nzicyo ibibazo bigera mu nkiko nibyo bikeya ugereranyije n’ibyo baba bakemuye.

Nabahire Anastase umuhuzabikorwa muri Ministeri y’Ubutabera yavuze ko inshuti z’umuryango zifasha umuturage mu kwubaka amahoro arambye.

Mu magambo ye yagize ati” Uwambere bifasha ni umuturage,kubera ko bimwubakamo amahoro atavuye, aho atuye bikubaka amahoro arambye hagati ye n’uwo bari bafitanye ikibazo, bigatuma abona umwanya wo gukora indi mirimo imuteza imbere, bigatuma havaho urwikekwe hagati ye n’abaturanyi.”

Nabahire yakomeje avuga ko ibi bifasha urwego rw’ubutabera kwakira imanza nkeya, hanyuma izije zigahita zakirwa vuba.

Inshuti z’umuryango ni abakorerabushake bafasha mu gukemura ibibazo bimwe mu byugarije imiryango,zikaba zarashizweho na Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango guhera mu mwaka wa 2016.

 Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here