Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhanga : Kuva batangaza ko bafunze amasoko ya Kigali kubera Covid-19 abacuruzi...

Muhanga : Kuva batangaza ko bafunze amasoko ya Kigali kubera Covid-19 abacuruzi babuze abakiliya.

Abakorera mu isoko ry’Akarere ka Muhanga, bavuga ko babuze abakiliya, kuko abaturage bamaze kwiyumvisha ko ntahandi Covid-19 iba uretse mu masoko.

Ibi byaje nyuma y’igihe byari byatangajwe ko isoko rinini rya Nyarugenge ndetse niryo kwa Mutangana yafunzwe kuko bari basanzemo abarwayi benshi ba Covid-19, ndetse kuva ubwo imibare yakurikiyeho y’ikigo cy’ubuzima RBC, yagaragazaga ko abagaragaraga banduye Covid-19 babaga ari abakorera muri ayo masoko, cyangwa abahuye nabo.

Hirwa Emerthe ucuruza imyenda muri iri soko yagize ati :

« Abaturage ubu bazi ko Covid-19 yibera mu masoko, kuva igihe batangazaga ko ya masoko y’Ikigali yabonetsemo abarwayi benshi ba Covid-19. Ubu yumva kumubwira kujya guhaha mu isoko ari nko kujya kwiyahura. Cyane ko aba anumva ko nta kintu kidasanzwe aba atabona iyo mu biturage iwabo»

Ubundi iri soko ryakundaga kuremwa n’abaturage bazanye gucuruza imyaka yabo bejeje, bahitiraga mu myenda no mu nkweto ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa mu rugo,bityo abacuruzi nabo bakabyungukiramo, none ubu batinya kuza ngo batandura Covid-19.

Uzabakiriho Anaclet nawe ucururiza muri iri soko yagize ati « Abaturage ntabwo bakiza mu masoko ngo hajemo Coronavirus. Kuva batangaza ko amasoko y’Ikigali yabonetsemo indwara nta muturage ukiza mu isoko. Aravuga ngo naba nje mu isoko gukuramo indwara kubera iki? Ubu rwose bibereye mu mirima yabo bihingira cyangwa bagacuruzanya n’abo mu maduka ariko mu isoko shwi da. Ngo ni Covid gusa”

Nyirabahire twasanze ahahira mu iduka riri hafi y’isoko nawe yavuze ko nta kintu gikanganye cyaba kimujyana mu isoko ngo yandure Covid-19 ku maherere.

Yagize ati“Hoya njyewe naje guhahira hano kuko agira ifu nziza y’igikoma kandi ari umukiliya wanjye uhoraho. Ariko nabwo si nanabica ku ruhande da ! Ubundi se igiceri cya 50 cyangwa 10 naba nsaguye mpahiye mu isoko nicyo cyatuma njya guhaha iyo kabutindi ngo ni Covid-19 »

Aba bacuruzi ubona bataye amaseta yabo kuko nta mukiliya aba yikanga ngo araza amubure.

Aba bacuruzi bavuze ko wenda bongeye kuzatangaza mu binyamakuru bitandukanye ko mu masoko nta Covid-19 igihari, bazongera bakajya baza guhaha. Aba baturage bahitamo kwigumira murugo no mu mirima yabo, bakenera no kugura ibindi bakagurira mu maduka baturanye, ariko ntibaze mu isoko n’ubwo igiciro cyaba kiri hasi.

Nyamara ibi bivugwa mu gihe ubwo twageraga muri iri soko kuri uyu wa Gatatu tariki 16/09/2020, mbere yo kwinjira hari kandagirukarabe ndetse n’ushinzwe umutekano ureba ko koko aya mabwiriza yubahirijwe. Ikindi muri iri soko nta bucucike bugaragaramo kuko bakora 50% umurongo umwe ukora none undi ugasiba, gutyo gutyo bakagenda basimburana.

Abaturage bari basanzwe baza guhaha muri iri soko batinye Covid-19

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here