Home IMYIDAGADURO MUHANGA : Machinary Basketball Club yateguye irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu

MUHANGA : Machinary Basketball Club yateguye irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu

Ikipe y’umukino w’amaboko “Machinary Basketball Club” ibarizwa mu  karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo irategura irushanwa rya gicuti mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu imaze  ishinzwe.

Machinary Muhanga BBC isanzwe itegura irushanwa ngarukamwaka aho itumira andi makipe atandukanye bagakina bagamije kwidagadura, gusabana ndetse no kungurana ibitekerezo mu rwego rwo kwiteza imbere kuko ni ikipe igizwe ahanini n’urubyiruko rwihurije hamwe bagamije kwishakamo ubushobozi mu mishinga itandukanye yo kwiteza imbere.

Ni irushanwa rizaba ku Cyumweru, tariki 10 Ugushyingo 2019, guhera saa yine z’amanywa rikabera kuri Stade ya Muhanga aho iyo kipe isanzwe ikinira.

Rikaba rizitabirwa n’amakipe atanu ,harimo ane yatumiwe  asanga Machinary Muhanga BBC  yateguye irushanwa.

Amwe muri ayo makipe aturuka i Kigali, ni Weekend Vision BBC na Seals BBC. Imwe ituruka i Huye: Machinary Huye BBC hatumiwe kandi  Ruhango BBC ibarizwa mu Ruhango ndetse na Machinary BBC yateguye irushanwa, ibarizwa mu karere ka Muhanga.

Iri rushanwa rya gicuti ni ubwa kabiri rigiye kuba dore ko irya mbere ryabaye umwaka ushize. Kuri iyi ncuro rikazaba ari umwihariko dore ko ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ikipe ya Machinary Muhanga BBC imaze ishinzwe.  Bimwe mu bikorwa bagezeho muri uyu mwaka twavuga: bitabiriye   irushanwa rya Kagame Cup, baviramo muri kimwe cya kabiri  cy’irushanwa. Nkuko bagamije guhindura imibereho yabo, ntabwo birengagije kuzirikana bamwe mu baturage batuye i Muhanga. Muri uyu mwaka mu kwezi kwa kane baremeye umubyeyi wacitse ku icumu aho bamusuye, bamugenera imfashanyo ndetse arabaganiriza abaha impanuro zo kurangwa n’urukundo hagati yabo ndetse no gukomeza uwo mutima ukunda.

Amakipe azitwara neza muri iri rushanwa, hateganyijwe ibihembo, birimo ibikombe ndetse n’imidari.

Ikipe ikaba ikangurira Abanyamuhanga, abatuye mu nkengero za Muhanga ndetse n’abakunzi b’umukino w’amaboko (Basketball) muri rusange kuzaza, bakihera ijisho, aho abasore banaga imipira mu nkangara ubutitsa, bagatsinda amakipe kakahava.

Mpano Jimmy

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here