Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhanga : Mukamwiza wigaga muri Kaminuza avuga ko gusubira ku ishuri bigoye...

Muhanga : Mukamwiza wigaga muri Kaminuza avuga ko gusubira ku ishuri bigoye kuko ubu atwite inda nkuru.

Nyiramwiza wigaga muri Kaminuza mbere ya Covid-19, avuga ko abona nta cyizere cyo gusubira mu ishuri kuko ubu atwise inda nkuru kandi nta bushobozi afite, kuko atabana n’umugabo wamuteye inda.

Nyiramwiza w’imyaka 21 y’amavuko avuga ko Covid-19 itangira nk’uko amashuri yari yahagaze kimwe mu ngamba zo kwirida Covid-19, yahisemo kujya gucuruzanya imboga na nyina umubyara kugira ngo babashe gufashanya , ariko ubu afite impungege ko atazasubira ku ishuri kuko inda atwite ari nkuru ndetse bakaba batabana n’umugabo wayimuteye.

Mu magambo ye yagize ati” Ubundi njyewe narigaga muri Kaminuza ya….Nari nsigaje umwaka umwe ngo ndangize, kuko nari kurangiza mu mwaka utaha mu bijyanye n’icungamutungo. Muri ibi bihe bya Covid-19 rero nahisemo kuza mu isoko ngo mbe ncuruzanya imboga na mana kuko hari umugabo wari unyemereye kumpa amafaranga make yatuma ntangira kugira ngo tubone uko twabaho.”

Nyiramwiza akomeza avuga ko atamaze igihe kinini mu isoko ameze neza, kuko wa mugabo wamuhaye amafaranga y’igishoro baje kuryamana amutera inda, kandi ari umugabo w’undi mugore banasezeranye mu buryo bwemewe.

Yakomeje agira ati” Urumva nyine ubwo naje kugira ibyago, wa mugabo turaryamana antera inda. Ubu inda ni nkuru ndabyara vuba. Ariko nyine ndi iwacu kuko uwo mugabo nanjye ndabibona ko afite urundi rugo n’abana 3, yari yarambeshye ngo ubwo azanfasha ariko no kumvugisha ubu ntabwo akibikora ngo afite ubwoba ko umugore we yazabimenya. Ubu no ku isoko njyayo rimwe ngasiba irindi imbaraga zabaye nkeya. Naho kwiga byo nta cyerekezo mbona .”

Nyiramwiza, avuga ko uwo mugabo yemeye ko baryamana nyuma y’uko yari yabanje kumwica mu mutwe amwereka ko ababajwe n’ubuzima bari babayemo we na nyina na barumuna be babiri ndetse na mukuru we nawe wabyariye abana babiri mu rugo. Nyuma bituma babonana kenshi kugeza n’aho bageze aho baryamanira akamutera inda.

Nyina wa Nyiramwiza ubu ucuruzanya n’abakobwa be babiri umwe wabyaye inshuro ebyiri, ndetse na Nyiramwiza wigaga ari hafi gusoza amashuri akaba ubu atwise inda nkurru, yavuze ko muri ibi bihe bya Covid-19, hari abana b’abakobwa benshi batewe inda y’aba ab’angavu cyangwa n’abandi bigiye imbere, yaba abiga cyangwa abatiga.

Yagize ati” Abana b’abakobwa muri ibi bihe bya Covid-19 njyewe ubwanjye niboneye benshi batwise, uretse n’abatwitiye iwabo, hari n’abandi benshi nzi bishyingiye, ukabona umukobwa yagiye ku muhungu akagumayo ntatahe, ngo yishyingiye kuko yari atwise. Kandi abakobwa batwise nibo baba bahuye ni bibazo kuko abahungu baba bibereye aho nta kibazo bafite.”

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here