Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhanga : Mukankusi ukora akazi ko kudoda avuga ko imibereho igoye muri...

Muhanga : Mukankusi ukora akazi ko kudoda avuga ko imibereho igoye muri iki gihe cya Covid-19

Mukankusi Valerie ukora akazi ko kudoda avuga ko kubera Covid-19 ubuzima bwahindutse ndetse ingaruka zikaba ari nyinshi ku mibereho ye n’umwana we.

Umutayeri Mukankusi ukorana n’abandi yavuze ko ubuzima butoroshye,kuko  basabwe kugabana iminsi yo gukora, bakajya ibihe kubera amabwiriza yo kwirinda  ya Covid-19. Aho avuga ko imibereho itoroshye kuko umuntu yari amenyereye kurya ari uko yakoze none ubu hari umunsi acishamo ntakore.

Mukankusi Valerie udodera mu mujyi wa Muhanga yagize ati “ Ubuse nakubwira ko ubuzima bumeze bute koko, ko butoroshye kubera Covid-19. Ubundi twebwe ntabwo turi abakozi bo ku kwezi, twaryaga ari uko dukoze. None ubu umuntu arasabwa gukora iminsi itarenze itatu gusa mu cyumweru. »

Mukankusi umubyeyi w’umwana umwe akaba n’umupfakazi, yakomeje avuga ko n’ababagana ari bake cyane ugereranyije n’abazaga mbere, kuko muri iyi minsi abantu badodesha imyambaro ari bake.

Yakomeje agira ati » Ubuse ko ibintu byakomeye ! ibaze niba wari usanzwe wakira nk’abantu bane cyangwa 5 ukaba usigaye wakira umwe. Nta bantu bashishikajye no kudodesha imyambaro rwose. Noneho hari n’abaza kubera amabwiriza dusigaye dukoreraho yo kutegerana no gukaraba intoki, ugasanga abakiliya bamwe bibateye ubute bakagenda ntibazanagaruke.

Mukankusi yagaragaje ko kuba muri ibi bihe noneho uri n’umupfakazi ari ikintu kitoroshye, kuko nibura muri babiri, umwe abona duke n’undi atyo mugahuriza hamwe.

Yagize ati’ Kuba muri ubu buzima bwa Covid-19, noneho ibintu byose ari wowe bireba ni ikindi kizamini. Nibura abantu babana ari umugabo n’umugore, icyo gihe najya mba ntakoze umugabo yaba yakoze, tukunganirana kuburyo ubuzima bwakomeza. Naho kuba nyine uri wenyine ukanacishamo ukagira iminsi imwe n’imwe utagomba gukora kandi nyamara uza gukeneza kurya n’ibindi byose. Ntabwo byoroshye. »

Mukankusi yavuze ko ubu ibiraka biboneka ari ibyokudoda udupfukamunwa kandi nabyo byaje bihabwa inganda kuburyo bo batari uruganda bitabageraho.

Ubu buzima bugoye si Mukankusi wenyine ubunyuramo, harimo n’abandi benshi babuhuriyemo. Ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bukora ibishoboka byose ngo bite ku mibereho myiza y’abaturage babo muri ibi bihe bya Covid-19, aho bavuga ko mu gusoreshwa bareba iminsi umuntu yakoze akaba ariyo azasoreshwa, ndetse Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent yanagaragaje ko hari abafite amazu bakoreramo basonewe imisoro kuko bigaragara ko batinjije.

Mukazayire- Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here