Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhanga : Ubuyobozi n’abacuruzi ntibavuga rumwe ku misoro yo muri ibi bihe...

Muhanga : Ubuyobozi n’abacuruzi ntibavuga rumwe ku misoro yo muri ibi bihe bya Covid-19.

Abacuruzi bakorera mu isoko ry’Akarere ka Muhanga bavuga ko bakora 50% nyamara byagera ku misoro bagasoreshwa 100%. Ubuyobozi bw’Akarere bwo bukabihakana bavuga ko umuturage asoreshwa iminsi yakoze.

I Muhanga kimwe n’ahandi mu gihugu, abakorera mu masoko basabwe gukora iminsi 50 indi 50 bagasiba, kugira ngo hagabanywe ubucucike bwagaragaraga mu masoko,kimwe mu zindi ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19. Kandi ikigaragara ibi bigenda byubahirizwa ku bufatanye bw’abacuruzi, ubuyobozi bw’isoko ndetse n’urubyiruko rw’abakorera bushake bagenda bagaragara hirya no hino.

Ibi abacuruzi bavuga ko ntacyo byari bitwaye kuko kwirinda ari ngombwa, ariko bakagaragaza imbogamizi z’uko basoreshwa amafaranga y’umurengera, aho bakora iminsi 50 ariko bagasorera iminsi 100.

Ubwo twageraga mu Isoko ry’Akarere ka Muhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 16/09/2020, abaturage bagaragaje ko babangamiwe cyane n’iyi misoro ndetse bagaragaza ko bayikura mu gishoro kuko bataba bayakoreye nyamara bakayasora.

Mukamunana Catherine ucuruza amashuka yagize ati « Dukora 50 indi 50 tugasiba. Irebere nawe nyine uko bimeze uku niba hari umukiliya uri kubona muri iri soko. Ariko Imisoro yo twishyura ibisanzwe. Twishyura buri kwezi kandi amafaranga yuzuye nk’ayo twishyuraga mbere tugikora 100% »

Ibi kandi birahamywa na Nyiraminani Chantal ucuruza imbuto wagize ati « yaba imisoro isanzwe yaba amafaranga twishyura ba nyirikibanza ntacyahindutse, kandi twebwe dukora rimwe ubundi tugasiba n’ibintu byacu bikangirika »

Nyiraminani yakomeje avuga ko iki kibazo cyabo bakigejeje ku bantu baza kubasoresha n’ubwo avuga ko nabo ubwabo babibonaga uko bimeze, ariko ntacyo babakemuriye na kimwe.

Yakomeje agira ati : « Abaza kudusoresha nibo twabwiye, ariko no ku Karere barabizi kuko ntibabiyoberwa, baratubwiye nabo ngo barabibona ko ari ikibazo, ariko nyamara amezi ane arashize ntacyahindutse dusora 100% ahubwo utanayaboneye igihe ukarenzaho nk’iminsi ingahe barenzaho na amande. Kuva Corona yatangira twari tuzi ko hari icyo babikoraho kuko nabo babibona, batubwira icyo gihe ngo bari kubyigaho ariko nta gisubizo baduhaye. »

Mukeshimana Perpetue nawe ucuruza imbuto muri iri soko yavuze ko bagize Imana ibi byakwigwaho, kuko gusora 100% nyamara bakora 50% bizabagusha mu bihombo bikomeye.

Yagize ati « Twebwe turacyasora 100% nk’uko byari bisanzwe ntacyahindutse.Amakuru y’uko bari kubyigaho nayumvise gutyo. Bibaye byiza byabaho kuko rwose bizaduteza ibihombo ndetse bikomeye. »

Aba bacuruzi bose bavuga ko basoreshwa 100% mu gihe bo bakora iminsi 50%

 Ubuyobozi bw’Akarere ntibwemeranya nabo….

N’ubwo abacuruzi bavuga ko bishyuzwa imisoro ingana n’100% mu gihe isoko ari iry’Akarere kabo bagombaga kuba bareba abaturage ko imikorere itari myiza bakishyuzwa imisoro ingana n’iminsi bakora, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent yavuze ko nta mucuruzi basoresha 100% kandi yarakoze 50%.

Kayiranga yagize ati : « Icyo kintu tugitekerezaho. Nawe ntabwo wasoresha umuntu utakoze. Ni ukuvuga ngo twebwe, dufatanyije n’ubuyobozi bw’isoko dufite uburyo twandika abantu uko bagenda bakora, tukareba ngo uyu muntu yakoze iminsi 15, uyu yakoze iminsi 30.”

Ugeze muri iri soko rya Muhanga usanga umurongo umwe ufunze batakoze, undi ariwe ufunguye bari gukora. Kugira ngo hubahirizwe 50%

Kayiranga yakomeje avuga ko hari hamwe ubona hatari abantu benshi bacucitse kuburyo bakora iminsi yose 30, ariko hari n’abandi baba ari benshi kuburyo baba bagomba gukora basimburanwa. Aha yagarutse ku bacuruzi b’imbuto n’imboga ko bo bakora iminsi 50%. Aba bacuruzi bakavuga ko basora 100% nyamara ubuyobozi bukavuga ko babasoresha iminsi bakoze.

Kayiranga yagize ati: “Hari ahantu ushobora gusanga hatari abantu benshi kuburyo bakora iminsi 30/30, ariko hari n’ahandi ubona hari abntu benshi nk’aho mu mboga no mumbuto bagomba kugabanuka. Icyo dukora rero ni uko twebwe mu kwishyuza nta muntu tuzishyuza iminsi atakoze, ikizima ni uko yiyandikisha tukamenya ngo uyu munsi yakoze uyu ntiyakoze. Icyo tubizeza ni uko umuntu azajya yishyura imisoro ihwanye n’iminsi yakoze.”

 Ese ibi ni ibigiye gukorwa n’Akarere cyangwa?

Bwana Kayiranga ubwo yagaragazaga ko ibi ari ibigiye gukorwa, wibazaga niba ari ingamba nshya bihaye zigiye gutangira gukurikizwa,maze asubiza muri aya magambo:

“Hoya ntabwo ari ibintu bishya, ahubwo ni uko byari bisanzwe, kuko nk’ubuyobozi bw’Akarere hari n’abo twasoneye. Urabona nk’abantu bacuruza ibijyanye n’imyenda y’abageni, nko mu kwezi kwa 4, ukwa 5 n’ibindi bikorwa nk’ibyo ntibyakoraga, nk’ubuyobozi twaricaye dufata umwanzuro, niba ari ubukode bw’icyumba yakoreragamo niba atarakoze ntiwafata ngo umwishyuze amafaranga. Ikindi kandi ni uko dukorana na RRA (Ikigo cy’imisoro n’amahoro) ikibazo cyose bagira bagana ubuyobozi bakatubwira. Ndetse n’ubuyobozi bw’isoko ntibwigeze butugaragariza ikibazo nk’icyo.”

Bwana Kayiranga yashoje agaragaza ko umuturage wese waba afite ikibazo yagana ubuyobozi bw’Akarere, kuko icyo babifuriza ari uko bakora bagatera imbere. Avuga ko ibi bihe bya Covid-19, byagize ingaruka nyinshi no mu bucuruzi bitagenda neza, rero batakora ikosa ryo gusoresha umucuruzi amafaranga ntayo yacuruje.

Ku kijyanye n’imisoro ntacyahindutse nyamara bakora iminsi ihwanye na 50%.

Mukazayire Youyou

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here