Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mukajambo arishimira iminota 15 yo gusoma ko yazanye impinduka ku buzima bw’umwuzukuru...

Mukajambo arishimira iminota 15 yo gusoma ko yazanye impinduka ku buzima bw’umwuzukuru we

Mukajambo Thacienne utuye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko,arishimira ko gahunda yihaye yo kujya afata umwanya burimunsi ungana n’iminota 15 agafasha umwuzukuru gusoma watanze impinduka nini nziza mu burezi bwe

Mukajambo abana n’umwuzukuru we witwa Ikaze Shima Kelvin wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza i Remera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yigeze kumva mu binyamakuru bavuga ko guha umwana iminota 15 yo gusoma burimunsi bimufasha muri gahunda ye yo kwiga, yumva yabikora cyane cyane ko yari asanzwe amutoza gusoma ariko atiyumvisha neza gahunda yakwiha kugira ngo bibe ibintu bihoraho.

Mu magambo ye yagize ati” Uyu mwana twabanye kuva afite imyaka 2, rero najyaga nkunda kumusomera no kumwigisha utuntu tumwe na tumwe, kuko na mbere nakundaga gusoma, ariko nabikoraga uko nabonaga nfite akanya gusa nko mu buryo bwo kwiganirira nawe.

Mukajambo avuga ko nyuma y’uko uyu mwana atangiye noneho amashuri abanza yumvaga ko agomba gufasha uyu mwana gusoma birushijeho mu rwego rwo kumufasha mu myigire ye aribwo yaje kumva gahunda yo guha umwana iminota 15 yo gusoma akumva yayigenderaho ikamufasha gukomeza gufasha no gutoza umwana umuco wo gusoma.

Nkimara kumva iyo gahunda mu kinyamakuru, numvise ari gahunda nanjye nagenderaho buri munsi nkamenya ko mugenera iminota 15 tugasoma, kandi ubu umwaka ugiye kurenga iyi gahunda tuyihaye ariko bimaze kuba nk’ifunguro uyu mwana ntiyaryama tutasomye. Niyo mpuze we aranyibutsa ngo dusome.”

Nyuma y’akazi ka burimunsi agenera umwana iminota 15…

Mukajambo ubusanzwe acuruza ibiribwa mu isoko, avuga ko ataha ariko aziko mu kanya afite harimo iminota 15 y’umwuzukuru we basoma.

Yakomeje agira ati” Njyewe iyo mvuye mu kazi, ubusanzwe ntaha nimugoroba. Ubwo Ikaze yaba yize mu gitondo kuburyo nsanga abyutse yaryamye ku manywa, yaba yize ikigoroba aribwo amaze kwiyuhagira…Tubanza gufata umwanya w’iminota yacu tugasoma.

Tujya tunasoma icyongereza kandi ntakizi….

Mukajambo avuga ko basoma indimi 4 harimo n’icyongereza kandi cyo atakizi.

Uyu mubyeyi we wize mu Rurimi rw’igifaransa n’igiswahili avuga ko byo abisomera umwana ariko byagera mu cyongereza kuko atakizi akicara umwuzukuru we akamusomera nawe amuteze amatwi umwana anamwigisha.

Yakomeje agira ati” Izindi ndimi ndamusomera(igifaransa, ikinyarwanda n’igiswahili) nawe agasubiramo nubwo ntazi indimi nyinshi ariko nibura zo ndagerageza. Ariko iyo bigeze mu cyongereza niwe uba uri kunyigisha ariko ubona yabyishimiye cyane. Kuko ansomera nanjye muteze amatwi, rimwe na rimwe akambwira ngo nsubiremo”

Uyu mubyeyi yishimira ko umwuzukuru we amanota yiyongereye cyane noneho n’ubushake bivanze n’amatsiko biriyongera. Yagize ati” Mbere Ikaze yabaga uwa 10 n’amanota muri za 70. Ariko aho iyi gahunda twayigize ihoraho ntarenga uwa 2 n’amanota 90 n’imisago.”

Yakomeje avuga ko no mu buzima busanzwe ubona ikigero cye cy’amatsiko kigenda cyiyongera aho aba azi ibintu biri imbere ugereranyije n’aho bageze mu ishuri. Nko kubara isaha, kumenya kubara kugeza kure mu gifaransa, kubara ndetse n’amagambo atandukanye yo mu giswahili, inkuru zitandukanye harimo amateka n’inkomoko y’ibintu runaka basomye mu bitabo….

Iyo bigeze mu gusoma icyongereza Ikaze niwe usomera nyirakuru akamubwira gusubiramo

Ikaze w’imyaka 8 nawe yabwiye umunyamakuru ko akunda gusoma cyane kuberako nyirakuru( we amwita Tate) ajya amwigisha gusoma.

Nyuma y’uko asubiriyemo umunyamakuru ibintu bitandukanye yasomye Ikaze yagize ati” Tate niwe tujya dusomana ibitabo. Yanyigishije na français n’igiswahili. Njyewe ndabikunda cyane kubera ko nsomera n’abandi bana ibyo twasomye na Tate.”

Umwarimu wa Ikaze  Constatine nawe ahamya ko uyu mwana afite umwihariko kuko umunsi ku munsi ubona agenda yiyungura ubwenge kurushaho.

Mu magambo ye Mwalimu Costantine yagize ati” Ikaze rero ni umwana ushimishije kuko umunsi ku munsi yiyungura ubumenyi kandi afata vuba amasomo.  Ariko Nyirakuru naje kumenya ibanga akoresha ko burimunsi amuha umwanya akamusomera ibitabo.”

Constantine yavuze ko gusoma ari ingenzi cyane cyane ku mwana muto kuko bikangura ubwenge bwe.

Inama ku bandi babyeyi….

Mukajambo yashoje asaba abandi babyeyi gushakira abana babo akanya ko kubatoza gusoma cyane cyane bakiri bato, kuko bibaremamo umuco mwiza wo gusoma ndetse no gukangura ubwenge bwabo. Aho yakomoje no kubigisha gufata neza ibitabo aho kubyangiza

Yashoje agira ati” Ababyeyi bagenzi banjye nabasaba ko mu mwanya muto bababafite bashakamo akanya k’iminota 15 ko kujya baba bari kumwe n’abana bagasoma kuko umwana uba umwubatse cyane. Ikindi bakabigisha ko ibitabo ari ikintu cy’agaciro cyo gufata neza atari igikinisho kuko kibitse ubukungu bwinshi”

MUKAJAMBO n’umwuzukuru we IKAZE bavuga ko badashobora kubura iminota 15 yo gusoma kuko babigize intego

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’abafatanyabikorwa bayo bibumbiye mu ihuriro  Soma Rwanda batangije ubukangurambaga mu kwezi kwa Gashyantare umwaka wa 2020 bwo gukundisha abana gusoma no kwandika. Kuburyo burimunsi umwana ahabwa iminota 15 yo gusoma.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here