Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 12 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 12 WERURWE

Ku itariki 12 Werurwe 1940, Mahatma Gandhi yatangije urugendo rwiswe urw’umunyu, rwari rugamije kwamagana umusoro Abongereza bakaga Abahinde ku munyu, kandi batanemerewe kuwikurira bo ubwabo mu nyanja.

Ubwo Gandhi yatangiraga uru rugendo, abantu ntibari bazi icyo agamije. Ariko bitewe n’uko yari amaze gukundwa n’Abahinde benshi kubera uburyo yakoreshaga bwo gushakisha kubohora igihugu cye anyuze mu nzira y’amahoro benshi baramukurikiye.

Nyuma yo kugenda ibirometero 300, ku itariki ya 6 Mata 1930 yageze i Jalalpur ku nyanja y’Ubuhinde. Aha ngo ahageze yamanutse mu mazi ayora umunyu mucye avamo asubira iyo yaturutse. Ibi yari akoze byari icyaha gihanwa n’amategeko kuko Abongereza bari barakolonije Ubuhinde bari barashyizeho itegeko rivuga ko Abahinde batemerewe gufata ku munyu wo mu nyanja yabo, kandi ko bagomba kuwusorera.

Ibyo Gandhi yakoze byahise byiganwa n’Abahinde benshi, bituma Abongereza bafunga Abahindr bagera ku bihumbi 60 na Gandhi arimo. Barekuwe nyuma y’amezi 9.

Gandhi n’abayoboke be.

Ibindi byaranze itariki ya 12 Werurwe mu mateka

1088: Urbain wa II yatorewe kuba papa.

1144: Papa Lucius II yatorewe kuba papa.

1821: Victor Emmanuel wa Piemont yanze kuba umwami wa Sardaigne (ikirwa cyo mu Butaliyani), ashyiraho murumuna we Charles Félix ngo amusimbure.

1840: Habaye urugamba rwa Tem-Salmet rwahanganishije ingabo z’Abafaransa n’iza Algeria mu ntambara Ubufaransa bwashakaga kubohozamo Algeria.

1950: Mu Bubiligi habaye amatora y’abaturage, ababiligi bagaragaza ko bifuza ko umwami wabo Leopold wa III agaruka. Uyu mwami yari yahunze igihugu cye nyuma y’aho abaturage b’Ububiligi bigaragambije bavuga ko batamushaka kuko yabashoye mu ntambara ya kabiri y’isi yose batabishaka. Ubwo yahungaga yari yasimbuwe n’umuhungu we Baudouin.

Ubwo abaturage b’Ububiligi bigaragambyaga bashaka ko umwami wabo Leopold wa III asubira ku ngomba.

1968: Ikirwa cya Maurice cyabonye ubwigenge.

1999: Ibihugu bya Polonye, Repubulika ya Ceke na Hongria byinjiye mu muryango wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi na Amerika.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1981: Kenta Kobayashi, umukinnyi wa kaci wo mu Buyapani.

1984: Jaimie Alexander, umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1990: Mylène Saint-Sauveur, umunyakanadakazi ukina filime.

1992: Jordan Ferri, umufaransa ukina umupira w’amaguru.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza :
Umuhire Yustina (+1319)

Yustina cyangwa se na none Justine Bezzoli Francucci yavutse ahagana mu mwaka wa 1260 avukira i Arezzo mu Butaliyani. Yinjiye mu muryango w’abihayimana b’Ababenedigitina bo mu mujyi yavukagamo wa Arezzo, mu rugo rwabo rwaho rwitiriwe Mutagatifu Mariko, ubwo yari afite imyaka cumi n’itatu.

Hashize imyaka ine, Yustina yoherejwe mu yindi monasiteri yitiriwe abatagatifu bose, maze aho yari yoherejwe haza guterwa n’amabandi n’abajura. Ubwo ni bwo bamuhaye uruhushya rwo kujya kubana n’uwitwaga Lusiya (Lucie) wabaga mu ishyamba ahitwa Civitella della Chiana, hari hafi y’i Arezzo, yihereranye n’Imana, yaritaruye abandi bantu. Aha Yustina yahabaye atuje kandi yihana.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here