Home AMAKURU ACUKUMBUYE Musanze: Ihindagurika ry’ikirere ryatumye ababumbyi babura ibumba

Musanze: Ihindagurika ry’ikirere ryatumye ababumbyi babura ibumba

Imwe mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye  inyuma  batuye mu karere ka Musanze mu mirenge ya Gataraga ndetse na Shingiro bari batunzwe n’umwuga wo kubumba inkono bakoresheje ibumba bavuga ko batakigira imirimo bakora kuko aho bakuraga ibumba ritakiboneka.

Aba babumbyi basobanura ko byatewe n’ imvura yaguye ari nyinshi mu ijoro ry’itariki ya 2 rishyira itariki ya 3 ukwezi kwa Gicurasi 2023 ikamanura amakoro n’ibyondo ku misozi bikivanga n’ibumba bityo ibumba rikaburiramo burundu.

Bamwe mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bose barahuriza ku kibazo cy’uko imvura yaguye ikamanura imisozi ikarenga aho bakuraga ibumba none bakaba ntacyo gukora bafite bagasaba Leta ubufasha.

Umusaza Nzabonariba Deogratias ni umwe mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma  utuye mu kagali ka Mugari ko mu Murenge wa Shingiro avuga ko mu myaka 86  afite  yari atunzwe n’umwuga w’ububumbyi none kuri rubu ntacyo gukora afite.

Ati: Impamvu ubona twicaye aha ni uko nta kazi tukigira, nti tukibona ibumba kubera ko ibiza byabaye umwaka ushize byasibye aho ibumba ryavaga imvura yaraguye irabisiba byose imisozi iratenguka umusenyi wivanga n’ibumba biba urunobane.”

Bahamya ko ubu utabona ibumba ryakora ibikorwa wakuramo ibikubeshaho.

Steria NYIRAMANA avuga ko kuva icyo gihe imvura yatengura imisozi ikaza ikarenga aho bakuraga ibumba utapfa kubona ibumba muri aka gace ndetse ngo igishanga cyabo ubu cyuzuye umucanga nta bumba wabona.

Ati: “Ni umucanga si ibumba. Ibumba ryaratabamye burundu ntiwarora. Kuva umwaka ushize nta kanunu ko kongera kubumba dore imbuga irera nta kabumba gaherukamo.None twabumbisha umukungugu se?”.

Aba babumbyi bakeka ko imvura nyinshi yaguye yaba yaratewe n’ihindagurika ry’ikirere ngo kuko cyera nta mvura yagwaga muri uku kwezi ahubwo kwabaga ukwezi kw’ibihu byinshi bibuditse gusa.

Umusaza NZABONARIBA Deogratias yemeza ko atakimenya uko asobanura ibihe by’akanda by’u Rwanda ngo kuko nko mu kwezi kwa Gicurasi wasangaga hagwa imvura nkeya ahubwo kukaba ukwezi kurangwa n’ibihu byinshi.

Ati: “Ukwa Gatanu bakwita Gicurasi kubera ko twarwaraga ibicurane bitewe no gufungana mu mazuru kubera ibihu byazaga ari byinshi bikabudika. Aha haruguru mu birunga ntawaharoraga, kandi nta mvura yangiza ibintu nk’iyi yigeraga ibaho rwose”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze NSENGIMANA Claudien avuga ku byo gufasha abaturage bagerwaho n’ingaruka z’ibintu kamere mu kubateza imbere yagize ati: “Abaturage bose bo mu karere ka Musanze bakeneye gufashwa na leta tugira uburyo tubikurikirana. Barafashwa binyuze muri gahunda zitandukanye nko kuboroza ndetse no kubereka ahari amahirwe y’imirimo bakora cyane ko muri aka karere harimo kubakwa inganda nyinshi n’ibindi bikorwa binini bitanga akazi ku baturage. Niba abo ngabo bafite imwihariko wabo nabyo tuzabireba ariko ndanaboneraho kubamenyesha ko hariho gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage bigendanye n’ingengo y’imali y’uyu mwaka ndetse n’amasezerano dufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere. Abo babumbyi nabo tuzabegera tuganire turebe icyo twakora”.

Bavuga ko akazi ntako kuko ibumba ryarengewe.

Nyuma y’uko ihindagurika ry’ikirere riteje imvura yibasiye ibice by’intara y’Iburengerazuba ndetse niy’Amajyarugu, Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda gisobanura ko ihindagurika ry’ikirere mu Rwanda rituruka ku impinduka zibera mu Nyanja zikagira ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe aho bishobora guteza akaga abaturage.

Bwana Aimable GAHIGI ni umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere  ati: “ Siyanse igaragaza ko imihidagurikire y’ibihe cg se wenda tubyite ikirere cy’u Rwanda ishingira ku mpinduka ziri kuba mu Nyanja. Yego ni ibihe biba bidasanzwe by’ubushyuhe bitwa El Nino bituma ikirere gishobora gutanga imvura irenze iyatekerezwaga, kandi no mu gihe inyanja ifite ubushyuhe buke babyita La Mina, usanga  twe hano mu Rwanda imvura igabanuka ahubwo ikajya kugwa mu bindi bice”.

Ibyuka byoherezwa mu kirere nabyo bishyirwa mu majwi n’abahanga mu kubungabunga ubusugire bw’imihindagurikire y’ikirere nka kimwe mu biteza ubushyuhe bwinshi mu kirere. Icyakora Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije REMA giherutse gutangaza ko leta y’ u Rwanda yiteguye kubahiriza amasezerano y’I Paris agamije kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere.

Bwana Aimable MUNYAZIKWIYE yabisobanuye agira ati: “U Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano kugeza ku kigereranyo cya 38% bitarenze muri 2030”.

Itumba ryo mu kwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu, ni igihe kitoroheye abaturage by’umwihariko abatuye mu misozi miremire, dore ko umwaka ushize mu turere twibasiwe n’ibiza harimo uturere twa Musanze, Gakenke na Burera mu gihe mu Majyaruguru ndetse na Rubavu, Karongi, Ngororero, Nyabihu two mu Ntara y’Iburengerazuba, na two tutigeze tugira agahenge muri ayo mezi.

Muri iyo mvura yaguye mu ijoro rishyira itariki ya 03 Gicurasi 2023, mu Karere ka Rubavu abantu 27 bishwe n’ibiza byatewe n’amazi y’imvura yuzuye umugezi wa Sebeya, uwo mugezi utera abaturage mu ngo, urabasenyera wica n’abantu ndetse bamwe baburirwa irengero nyuma yo kugwirwa n’inkangu.

Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yafashije imiryango yahuye n’ibiza kuva mu manegeka, babanza gushyirwa mu nkambi, aho bamaze igihe gito bakodesherezwa inzu zo kubamo bahabwa n’ibibatunga mu gihe hategerejwe ko bubakirwa icyakora gusibura imirima n’ubutaka bwarengeye byo ntibyakozwe.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

NO COMMENTS