Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mvuyekure Juvenal wayoboraga KIYOVU birangiye yeguye

Mvuyekure Juvenal wayoboraga KIYOVU birangiye yeguye

Uwari umuyobozi wa Kiyovu Mvuyekure Juvenal umunyemari wayifashaga muri byose , kuwa 28 Nzeli yanditse ibaruwa isezera ku buyobozi bw’iyo kipe avuga ko yeguye ku mpavuze bwite.

Mvuyekure uretse kuvuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, yanagaragaje ko yabonaga atazagera  ku nshingano yari yariyemeje ubwo yatorerwaga kuyiyobora.

Mu magambo ye yagize ati “ nkaba nsaba ko mu nteko rusange iteganyijwe kuya 01/10/2022 mwazayibigezaho maze mugashaka undi wafata uwo mwanya.”

Mvuyekure kandi akomeza avuga ko azamara amezi 2 amenyereza uzaba yafashe inshingano zo kuramutswa Kiyovu, anamufasha aho ishoboka hose kugirango Kiyovu ikomeze gutera imbere.

Uyu muherwe mu gihe amaranye Kiyovu, yayiguriye abakinnyi b’ibihangange batandukanye barimo umugande karundura Emmanuel OKWI wo mu gihugu cya Uganda, ndetse vuba aha yari aherutse kugura abakinnyi bakomoka muri sudani barimo kizigenza Sharaf Eldin Shaiboud Ali Abderlahman wakiniye Simba yo muri Tanzania,ndetse anagurira iyi kipe Buss bazajya begenderamo.

Ubu bwegure bwe bwashenguye abayovu benshi, cyane cyane ko uyu muherwe yari afatiye runini iyi kipe, kuko itari igipfa kurangwamo ijegajega mu bukungu, haba mu gutunga abakinnyi cyangwa se mu kubahemba. Ikindi kandi wabonaga Kiyovu imaze rwose kugaruka mu ruhando rw’amakipe akomeye atajegajega, kubera yari mu maboko mazima ya Juvenal.

Titi Leopold

 

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here