Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mwarimu agomba gufata iyambere muguhangana n’inda ziterwa abana

Mwarimu agomba gufata iyambere muguhangana n’inda ziterwa abana

Ikibazo cyo gusambanya no gutera inda abangavu, kiri mu bibazo by’ingutu bihangayikishije ,ibi bisaba gushyirwamo imbaraga ku mpande zose zirebwa n’iki kibazo na mwarimu adasigaye.

Ibi ni ibyavuye mubushakashatsi bwakozwe n’ impuza miryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO nk’uko Bwana  Sekanyange Jean Leonard umuvugizi wa sosiyete sivire mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa CLADHO yabitangaje kuri uyu wakabiri mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu rwego rwokurebera hamwe uko icyaha cyo gusambanya abana no kubatera inda gihagaze mu intara y’Amajyaruguru. Ibimaze gukorwa n’ingamba zikwiriye gufatwa muguhangana n’iki cyaha.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianey mu magambo ye  yagize ati “ Umuti w’iki kibazo uri mubufatanye bwa buriwese ugize umuryango nyarwanda  ndetse na mwarimu adasigaye kuko buri mwana uterwa inda aba akiri ku ntebe y’ishuri bityo mwarimu birirwana akaba yakagombye gukurikiranira hafi imyitwarire y’abanyeshuri ku ishuri ndetse no munzira iva cyangwa ijya ku ishuri.”

Muntara y’amajyaruguru kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka 2018 , abana 2094 nibo babaruwe ko batewe inda. Kubagabo 612 bakekwaho iki cyaha 163 nibo bafashwe barafungwa. Hakaba hakenewe ubufatanye bw’inzego zose muguhashya iki cyaha hashyirwa imbaraga muguhana hana amakuru kugira gikumirwe kitaraba ndetse naho kibaye uwagikoze ashyikirizwe ubutabera.

Kamanzi Axelle

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here