Home Uncategorized Mwishime, …Nongeye kubivuga, mwishime!

Mwishime, …Nongeye kubivuga, mwishime!

Iri jambo “Mwishime” muri Bibiliya turihabwa nk’itegeko tugomba kubahiriza kandi kwishima  ni n’imbuto.  Hamwe n’amahoro,  Kwihangana,urukundo,…igaragara mu mbuto za Mwuka Wera umukristo agomba kugaragaza mu buzima bwe. Abagalatiya 5:22, Iyo itagaragara, hari ikintu kiba kitagenda neza. Umukristo aba yaranyazwe impano yasigiwe na Yesu wavuze ati mbasigiye amahoro, kandi utubwira kwishima uko byaba biri kose. Iri jambo rero rifite impamvu yo kuvugwaho. Hari impamvu yo kwishima!.
Ntibyoroshye kubwiriza ku nteruro nk’iyi ngo “Mwishime.”. Niba hari ijambo ritavugwaho kenshi n’ababwirizabutumwa muri iki gihe, ntekereza ko iri rifite umwanya w’icyubahiro. Ibyo kandi ni mu gihe , kuko muri iki gihe ibibazo biheranye abantu benshi. Muri iki gihe umugenzi ananijwe no gutegereza amasezerano adasohora, muri iki gihe ukwizera kwa benshi guhinyujwe n’intambara z’urudaca; Ntibyoroshye kubwira umuntu ngo ishime. Nyamara rero Bibiliya irakubwira ngo “Ishime”
Intwari irataka inyinyiriwe.Benshi bashatse kuva mu masezerano, kimwe na Eliya uriyifuriza gupfa, kimwe na Yohani uribaza igihe yatumaga kuri Yesu, ngo amenye niba ari we koko wagombaga kuzaza, nawe uribaza  niba ibyo wakurikiye byari byo koko. Amaganya y’iyi si ahinyuje benshi, urifuza kuva mu ntambara, ariko nkuko indirimbo “Murinzi we “ ibivuga ; Murwanyi  arakubwira “ati guma mu ntambara”. Murinzi nawe  akakubwira ati :”Ijoro ririjimye cyane, buracya hanyuma”. Yesu yigeze kuvuga ati “Mbese Umwana w”Imana ni agaruka azasanga kwizera kukiri mu isi?”
Ubuzima nibyo buragushaririye, ariko nubwo bimeze bityo, Ijambo ry’Imana rirakubwira riti “Ishime”
Hari impamvu yo kwishima. Imana ntiyakubwira kwishima  idafite impamvu. Hari impamvu tubonera I Gologota, hari impamvu Yesu yavuze ati birarangiye. Iyo mpamvu ntayindi ni Ubutsinzi bwa Yesu. Dushonje duhishiwe. Turi abatsinzi no kurusha. Intambara yacu aho itaniye n’izindi zose zibaho nuko Umugaba wacu yarangije kudutsindira. Yesu yanyaze umwanzi ibyacu. Twaratsindishirijwe. Izindi ngabo zo ku isi zijya ku rugamba zitizeye ijana ku ijana intsinzi. Ku bizera siko bimeze. Dufite ijuru. Dufite ubugingo buhoraho. Turi abana b’Imana. Turi abaraganwa na Kristo ;  Tuzabana iteka ryose n’Imana nkuko Paulo yavuze. Njye mbona natwe tuzaba Imana kandi koko niko biri: Nonese ni muntu ki wabaho iteka n’iteka, atagipfa, nta mubabaro, nta marira, nta nzara n’ indwara? Uwo  hari aho aba ataniye n’Imana? (Nubwo Imana izahora ari Imana…)
Urufunguzo, aho kwishima bituruka, aho ruzingiye ni kuri iri jambo rigufi: “Kwizera”
“Ariko Umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera, nyamara nasubira inyuma umutima wanjye ntuzamwishimira”,Abaheburayo 10:38; “ Icyatumye abakera bahamywa neza nuko bari bagufIte “Abaheb 11:2..Ugufite, ntatakaza ibyishimo ahubwo yisubizamo intege, akaririmba  mu gihe cy’amakuba ati “ Ni igihe gito intambara igashira”,nawe isubizemo imbaraga. Ufite kwizera kandi niwe  wongeraho ati “ Noneho ntacyo umubabaro untwaye, kuko nzawibagirirwa kwa Yesu”, arakomeza akavuga ati “  Ni kuki turizwa n’ibyago biriho, kandi aribyo mu gihe gito?
Ufite uko kwizera aravuga ati “ Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe, itagereranywa n’ubwiza tuzahabwa” akomeza afatanya na wa mukobwa mu ndirimbo  y’ijana n’umunani ati “ Njye ndi umukristo , icyo ni ikintu gihumuriza umutima wanjye, kinyibagiza n’ibyago byose nkumva nduhuwe n’umwami Yesu”
Ufite uko kwizera afatanya na bagenzi ba Danieli akavuga ati “ Imana ishobora kudukiza, ariko Naho itadukiza, nta mpamvu yo …” ndacyakomeza, ufite uko kwizera arakomeza agafatanya na Yobu akavuga ati Navuye munda ya Mama nambaye ubusa , nzasubira munda y’isi ntacyo nambaye, Uwiteka niwe wabimpaye, kandi Uwiteka niwe ubintwaye;Izina ry’Uwiteka rishimwe.” Nuko ijambo rikunda kumpinyuza cyane rikavuga ritiri “ Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha,haba no kubiherereza ku Mana.” Yob 1:22, Uwizera yifatanya na Habakuki agakomeza guhesha Imana icyubahiro , naho imirima yarumba, naho yapfusha ibyo akunda aravuga ati :Uwo njya nikomezaho, nta wundi ni Kristo, agakomeza ati Yesu niwe umpagije. Uwo kubera ko azi agaciro k’umugabane yahawe, yirinda kugamburura nka Esau ngo agurishe umurage we ahubwo azirikana ijambo ryo muri 1 Petero 4:19 rivuga riti: Nuko rero abababazwa nkuko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza.”
Twajyaga kwiheba iyo Yesu aba yaraheranywe n’ubutaka, ndetse twaba turi abatindi bo kubabarirwa. Ariko Yesu yarazutse. Umwami uko yagiye niko azagaruka, azaza amakuba yacu ayamareho. “Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.”1Tes 4:18. Bwira isi , ubwire Satani uti : Uko biri kose wa si we nawe Satani , uko mumbabaza kose, amaso yanjye azamubona. Nuko rero mwene Data, mushiki wanjye isubizemo imbaraga, nitutagwa isari tuzasarura ibyo turabihamya. Vuga uti hamwe n’umuririmbyi uti Mfiti ibyiringiro, bifite ubugingo, mfite umugabane mu ijuru. Dufatanye n’umuririmbyi  tuti “Twishime mu mitima yacu kuko imuhira ari hafi, duhumure tuzaruhuka tutakibabara.”Dufatanye n’uwaririmbye indirimbo iri mu cyongereza “It is well,with my soul”,(Mfite amahoro mu mutima) nyuma yuko umugore n’abana be barohamiye mu Nyanja.
Hari uwavuze ngo ku mva ye bazandikeho “Bonjour la vie”, bivuga ngo “Uraho buzima” kuri we icyo  gihe ngo ubuzima nyabwo (the real thing,  the real game nibwo izaba itangiye , not its end) nibwo buzaba butangiye.
Ni ukuri Hari impamvu yo kwishima.
 
Adolphe MITALI.

65 COMMENTS

  1. I do trust all of the concepts you have presented on your post. They’re really convincing and will certainly work. Still, the posts are too quick for novices. Could you please extend them a little from next time? Thank you for the post.

  2. you’re actually a just right webmaster. The website loading pace is amazing. It seems that you’re doing any unique trick. In addition, The contents are masterwork. you have performed a fantastic activity in this matter!

  3. Neat blog! Is your theme custom made or did you download it from somewhere? A design like yours with a few simple tweeks would really make my blog shine. Please let me know where you got your design. Appreciate it

  4. Thanks for each of your effort on this site. My niece enjoys carrying out investigations and it is easy to understand why. A number of us learn all regarding the powerful medium you provide simple tips on this blog and therefore encourage contribution from other ones on that area while our favorite daughter has been studying so much. Enjoy the remaining portion of the new year. You have been conducting a powerful job.

  5. you are truly a just right webmaster. The website loading velocity is amazing. It sort of feels that you are doing any unique trick. In addition, The contents are masterpiece. you’ve performed a magnificent activity on this subject!

  6. What i do not realize is actually how you are not actually much more well-liked than you might be right now. You’re very intelligent. You realize therefore significantly relating to this subject, made me personally consider it from numerous varied angles. Its like women and men aren’t fascinated unless it is one thing to do with Lady gaga! Your own stuffs excellent. Always maintain it up!

  7. hey there and thank you for your information – I have certainly picked up something new from right here. I did however expertise several technical points using this website, since I experienced to reload the site lots of times previous to I could get it to load correctly. I had been wondering if your web hosting is OK? Not that I’m complaining, but sluggish loading instances times will very frequently affect your placement in google and can damage your high quality score if ads and marketing with Adwords. Anyway I’m adding this RSS to my e-mail and could look out for much more of your respective fascinating content. Make sure you update this again soon..

  8. I do accept as true with all the ideas you’ve presented on your post. They’re really convincing and will definitely work. Still, the posts are very short for beginners. May just you please extend them a bit from subsequent time? Thank you for the post.

  9. Thanks for the sensible critique. Me & my neighbor were just preparing to do a little research about this. We got a grab a book from our local library but I think I learned more clear from this post. I am very glad to see such fantastic info being shared freely out there.

Leave a Reply to how to use lubricant Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here