Home AMAKURU ACUKUMBUYE NASA barishimira ibyagezweho mu guhangana n’ibibuye biri mu kirere

NASA barishimira ibyagezweho mu guhangana n’ibibuye biri mu kirere

Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe ibirebana n’isanzure NASA (National Aeronautic and Space Administration) kiri mu rugamba rwo kureba uko cyahigika ibibuye biba mu kirere (asteroids) bishobora gutera akaga kuri iyi si dutuye.

Iki kigo kiri kureba niba byashoboka ko hari uburyo ibi bibuye byaba byagongwa kugirango bite icyerekezo gishobora kuba cyatuma bigwa mu isi, maze bigateza akaga gakomeye.Ni muri urwo rwego NASA yohereje icyogajuru ngo kijye gukora iryo gerageza maze kigonge ikibuye harebwe ko hari icyo byamara.

Icyogajuru Dart cyoherejwe kujya kugonga ikibuye (asteroid) maze Dart ikigonga icyo kibuye irashwanyagurika. Uku kugongana kwari kugambiriwe kandi kugamije kureba niba amabuye yo mu isanzure yugarije kugonga isi ashobora kwigizwayo neza.

Camera ya Dart yoherezaga amashusho buri segonda kugera ku munota wa nyuma igonganye n’ibuye ry’umurambararo wa 160m ryiswe Dimorphos.

Abagenzura ubu butumwa bari ku kigo cya Johns Hopkins University Applied Physics Laboratory (JHU-APL) bahise batera hejuru mu byishimo ubwo Dimorphos yari yuzuye mu mboni ya camera ya Dart mbere y’uko byose biba umwijima.

Camera ya Dart yoherezaga amashusho buri segonda kugera ku munota wa nyuma.

Bizafata ibyumweru kugira ngo abahanga muri siyanse b’ikigo NASA cya Amerika bamenye neza niba koko ubu butumwa bwageze ku ntego.  Ariko Dr Lori Glaze ukuriye ishami rya ‘planet science’ muri NASA avuga ko ikintu gikomeye cyane cyagezweho.  Yagize ati: “Dutangiye igihe gishya cy’umuntu, igihe dushobora kubasha kwirinda ikintu cy’icyago nka asteroid cyava mu isanzure. Mbega ibintu byiza; ntabwo twigeze tugira ubu bushobozi mbere”

Naho Dr Elena Adams enjeniyeri wo muri kiriya kigo ati: “Abatuye isi bashobora gusinzira neza” bazi ko bafite igisubizo mu bwirinzi mu isanzure.

Kugeza ubu, ku mashusho ava aha hantu muri kilometero miliyoni 11 uvuye ku isi, arerekana ko ibintu byose bimeze uko byateganyijwe.

Dart igendera ku muvuduko wa 22,000km/h, yagombaga mbere na mbere kubanza gutandukanya ibuye rito n’irinini. Maze software ziyikoresha zikareba neza inzira yo kwirasa ikiruka cyane igasekura iryo buye.

Mbere, abahanga muri science batunguwe no kubona imiterere y’aya mabuye yombi nk’uko byari byitezwe. Didymos basanze ifite ishusho y’umwashi (diamond).

 

Titi Leopold

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here