Umubyeyi aragisha inama umwana we w’umuhungu amumereye nabi ngo amwereke agapipi ke ( igitsina) ngo arebe uko kimeze.
Umubyeyi utarashatse ko amazina ye tuyashira ahagaragara ufite imyaka mirongo itatu y’amavuko ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’Ubumwe.com yamuhaye ubuhamya uko umwana we w’umuhungu ufite imyaka ine y’amavuko amumereye nabi amubwira ngo amwereke uko agapipi ke gateye( Aha umwana yashakaga kuvuga igitsina cya nyina).
Uyu mubyeyi utuye mu mugi wa Kigali(Kagugu) yatangaje ko umwana we burimunsi na buri mwanya aba ari kubaza nyina ngo “Mama nyereka akanyoni kawe ndebe ko gateye nk’akanjye”uyu mubyeyi aganira n’umunyamakuru yagize ati “ako gahungu hashize ibyumweru bibiri byose kamereye nabi ngo karashaka ko nkereka agapipi”
Uyu mubyeyi yadutangarije uko byatangiye; Ati” nari muri toilette yo munzu ndi kwihagarika buhoro, ni uko mbona agahungu kanjye karaje kangeze ho ngo : mama ariko ko wowe uhora ukora susu wicaye uyikorera mu kabuno!” Nuko mbura icyo musubiza ndamubwira nti; hoshi dusohoke, nuko guhera ubwo ukabona umwana afite amatsiko nanakwicara ukabona arashaka kuza kundunguruka mu maguru ngo arebe niba agapipi kanjye kameze nk’ake.
Ubu ava kw’ishuri ambaza ngo : “ Ariko mama wanyeretse agapipi kawe nkirebera uko kameze?” None ubu uwo mwana nabuze n’icyo kumukorera.Kuko mbere y’uko ambwira ubundi ngo mwereke yabanje kumbaza ngo: “Ariko mama ubundi wowe agapipi kawe gateye gate? Ko njyewe na papa dukora susu(niko ababyeyi benshi bavugana n’abana iyo bashaka kuvuga kwihagarika buhoro) duhagaze ,ariko wowe burigihe ukora susu wicaye? Aha naramusubije ngo kameze nk’akawe none ubu ibyo kumbaza ngo musobanurire yabivuyeho ahubwo arashaka ko mwereka akirebera!
Uyu mubyeyi yakomeje kugaragaza impungenge no kubura umwifato afite imbere y’uwo mwana we,kuko muby’ukuri nta gisubizo nyakuri amufitiye.
Mumagambo ye yagize ati: “ Muby’ukuri uyu mwana anteye ubwoba rwose nonese ko atanabyibagirwa nibura ,kuko niyo amaze akanya gato ahuze arongera akabyibuka akaza yiruka akambaza ngo :Ariko mama wambabariye ukanyiyerekera agapipi kawe nkirebera uko gateye.”
None ndagisha inama nimunfashe mungire inama icyo nzakorera uyu mwana.
Ubwanditsi bw’Ubumwe.com
ese ko mukabije kurera bajeyi ubwo nako nakabazo gasaba kugisha inama? nonese icyo umwana wawe ashatse cyose aracyibona?quant meme haricyo bita autorite de parent nicyo cyizatuma akura agufata nkuwo kubahwa kandi igiti kigororwa kikirigito.came on guys ubuse umunsi azakubwira ngo zana nshiremo akanyoni kanjye nabwo uzagishinama yibyo wakora?non umwana agomba gukura aziko yes na non bibaho
ubuse ushatse kuvugako kwishuri atabona abandi bana bakora susu bahagaze nabandi basutamye arabizi ahubwo mufatirane umushyireho igitsure atazongera kubaaza ubusa
Yakamweretse se araba iki!!!
Ariko akaga karagwira. Ndumva numiwe. Namuhata umunyafu akumva uko abaye kuburyo atazongera no kubiteketeza.
Abo ni abazimu….Afate amasengesho yiyirize amusengere.
Ahahahah uyu mwana ni igitangaza. Nyamara ariko njyewe ndumva wamwereka akirebera byanamumara amatsiko hanyuma nawe ugatuza kuko mubigaragara ntabwo utuje nawe. Ati nyereka agapipi rwose. Mwiyerekere nta nka uribube uciye amabere.
Byoroshye mubwire ko abakobwa cg abamaman ariko bigenda naho abahungu na ba pap nabo babikora nkawe simple .imyaka agezemo niya matsiko ugomba kumenya uko umutwara
Umwana wamwishe kera aho ujya gukora susu akureba, babyeyi mujye mwitondera abana kuko bigira mubyo bareba. Mushyireho igitsure ariko ubutaha jya umenya kugira ibanga mutazubaka urugo araho ngo ni umwana
Ibi bibaho ntabwo ari igitangaza umwana ugeze muri iki kigero aba afite bene ayo matsiko biba kubana Bose ni imwe muri etapes za croissance z’umwana. Niba wumva utabasha kumusobanurira itandukaniro itandukaniro riri hagati yumuhungu uzegere pyschologist agufashe kubona igisubizo.
Cyangwa uzanyandikire dufatanye kubona igisubizo igikwiriye
N.B: witonde cyane icyo kibazo kirakomeye si icyo guhubukirwa.
Ntimugashushunikanye abana kandi bageze mu gihe bashaka gushira amatsiko. Nutayamumara neza nk’umubyeyi azayamarwa n’abandi kandi mu buryo bumusenya. Bisaba kumufatira umwanya ukamwigisha ugahera ku ngero zifatika ukamisobanurira ko abahungu n’abakobwa batandukanye ariyo mpamvu hari n’ibyo bakora bitandukanye. Ushobira kutamwiyereka wowe ubwawe ariko ugakoresha amashusho kandi akabyumva. Ukagira nibindi uboneraho kumusobanurira bigaragara kandi bitandukanya ibyo bitsina byombi ( amabere , ubwanwa, imyambarire,….)
Ubwo se kumwereka bisaba imibare myinshi? Njye nta mwana ujya ubimbaza kuko aba yarakuze ambona! Ntibanabyitaho rwose kuko sinjya mbihisha!