Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ngibi ibizakubaho umunsi wafashe icyemezo cyo kureka inzoga

Ngibi ibizakubaho umunsi wafashe icyemezo cyo kureka inzoga

Inzoga ni kimwe mu bintu bifatwa nk’ingenzi mu buzima bw’abazinywa. Abantu  benshi banywa inzoga iyo bishimye. Abandi bazinywa iyo basabanye n’inshuti zabo. Inzoga ni nziza mu buzima bw’umuntu ariko kandi  iyo uzinywa arengeje urugero bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwe. Biragoye kureka inzoga iyo wamaze kuzimenyereza ariko kandi kuzireka ni byiza.

Niba wumva kumara iminsi ibiri cyangwa icyumweru udasomye agacupa bikugoye, ni ngombwa ko ubitekerezaho neza. Inzoga ni nziza bitewe n’ingano y’izinyowe ariko kandi zanaba mbi. Nuzireka, uzabona impinduka nyinshi mu buzima bwawe.

Abahanga bavuga ko nubwo wakiyemeza kuruhuka inzoga mu gihe runaka nk’ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi, byaba ari igitekerezo cyiza kandi cy’ingenzi ku buzima bwawe. Niba kandi inzoga zibangamira akazi kawe cyangwa umubano ufitanye na bagenzi bawe, ni byiza kwitekerezaho ugafata icyemezo.

Ngibi ibyo ubumwe.com twaguteguriye bizakuraho umunsi wateye intambwe ikomeye ukiyemeza kureka inzoga.

Gusinzira neza

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo “Clinical & Experimental Research” bwagaragaje ko kunywa inzoga mbere yo  kuryama birogoya imikorere y’ubwonko bigatuma umuntu adapfa kubona ibitotsi cyangwa akabibona bigoranye. Niba inzoga zituma udasinzira neza, umuti ni uko wazireka cyangwa ukaziruhukaho igihe gito.

Ubundi bushakashatsi 27 bwagaragaje ko nubwo hari abo inzoga zorohereza guhita basinzira bakigera ku buriri, ibyo bitotsi ntibikora umurimo bigomba gukora kubera ko aho kugira ngo uwaryamye aruhuke, ahubwo abyukana umunaniro udasanzwe akamera nk’uwikoreye  umusozi. Nureka inzoga, uzajya uryama maze uzinduke waruhutse kandi ubwonko bukora neza.

Abantu benshi babyukana intege nke iyo baraye banyoye ku buryo batabasha no kwitabira umurimo. Hari n’ababa barembye ku buryo batabasha kugira icyo banywa cyangwa barya.

Kurya biringaniye

Nk’uko ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’Abanyamerika “the American Journal of Clinical Nutrition”, inzoga ni kimwe mu bintu bituma umuntu arya cyane.

Impamvu ni uko inzoga zihagurutsa ibyiyumviro byacu bigakora ku kigero cyo hejuru. Aha ni ha handi umuntu anywa inzoga, yasoza akumva ashonje cyane. Bamwe babyuka bashonje ku kigero cyo hejuru ku buryo nta na kimwe bakora batararya. Akenshi ni na yo mpamvu ahacururizwa amayoga hanacururizwa ibyo kurya.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ku muntu unyoye amacupa 2, arenze 30% by’ibiryo arya ku byaribwa n’uwanyoye ibinyobwa bisanzwe. Ngo iyo inzoga zibaye nyinshi zinongerera uwazinyoye ubushobozi bwo guhumurirwa n’ibiryo bityo bikamukururira kurya byinshi.

Kugabanya ibiro

Inzoga zongera imbaraga mu buzima bw’uzinywa we atabizi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanywa inzoga zigereranyije baba bafata ibitera imbaraga bigera kuri 433. Akenshi umuntu unywa inzoga akanabasha kurya kandi neza aba yiyongerera ibiro. Reka inzoga ugabanye ibyo biterambaraga, maze utangire kugabanya ibiro n’umubyibuho.

Uruhu ruracya

Nyuma yo guhagarika inzoga no kuzigabanya, ntuzatinda kubona ko uruhu rwawe rusigaye rusa neza rutagaragara nk’urwumye. Ni ukubera ko, nk’uko Dogiteri Raskin uhugukiye ibyuruhu yabivuze, inzoga zituma umuntu anyaragura bityo amazi akagabanuka mu mubiri, bigatuma uruhu rugaragara nk’urwumye.

Kugira amafaranga

Kunywa inzoga birahenda cyane cyane iyo unywa izihenze. Uramutse ufashe umwanya ugakora imibare ijyanye n’amafaranga utakariza mu nzoga haba mu rugo no mu tubari hirya no hino, ushobora kugira ubwoba ubonye ko utakaza akayabo. Hari abandi benshi badashoboka kurara batanyoye mu gihe bafite amafaranga. Hari abandi bashaka aho biguriza kugira ngo nibura barare basomye icupa. Nureka inzoga uzabasha kugira amafaranga menshi wizigamira bityo uyashore mu yindi mishinga.

Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri

Kureka kunywa inzoga cyangwa kwiyemeza kuzigabanya bigabanya amahirwe yo kurwara kanseri zirimo iy’umunwa, umwijima,umugongo, n’izifata amara.

Ibyago byo kurwara kanseri bizagabanuka nureka inzoga. Uko umuntu arushaho kunywa ni ko ibyago byo kurwara kanseri yiyongera.

Ku rundi ruhande ariko, ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa inzoga ziringaniye bishobora kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara zibasira umutima.

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here