Umwe mu bo mu miryango ya Robert Mugabe yahishuye bimwe mu byerekeye urupfu rwa Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe.
Perezida Robert Mugabe yapfuye ku wa gatanu w’icyumweru dusoje afite imyaka 95 agwa mu bitaro byitwa Gleneagles aho yari arimo kuvurirwa mu gihugu cya Singapore, nk’uko yabihisemo.
Umwishywa wa Perezida Mugabe witwa Molai yabwiye abanyamakuru bo muri Sinagapore ko Mugabe yahawe ibitaro icyumweru ho mbere y’uko apfa.
Molai yavuze ko umukambwe yishwe n’indwara zibasira abasaza anatangaza ko yari akikijwe n’abagize umuryango we mu gihe yari hafi gupfa, yongeraho ko yatabarutse amahoro.
Molai akomeza avuga ko umukambwe Mugabe ajya gupfa yavugaga cyane ku muryango we, akanavuga ibyerekeye imyaka yayoboyemo igihugu cya Zimbabwe. Ngo yavugaga cyane uburyo akunda umuryango we.
Peresida Emmerson Mnangagwa ni we uzayobora imihango yo gushyingura imihango yo gushyingurwa k’umukambwe. Ni na we wemeje iby’urupfu rwe.
Igihugu cya Kenya ni kimwe mu byagaragaje ko byahaye agaciro uruhare Mugabe yagize ku mugabane wa Afurika. Uhuru Kenyatta yategetse ko idarapo ry’igihugu ryururutswa kugeza muri kimwe cya kabiri.
Ibi byabaye mu gihe Ubwongereza na Amerika byamugaragaraje nk’umunyagitugu bavuga ko yabangamiye ubwisanzure n’uburenganzira bw’abaturage ubwo yari ku butegetsi.
Twiringiyimana Valentin