Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ngoma-Sake : Urubyiruko rukora umwuga w’uburaya ruhangayikishijwe n’ihenda ry’udukingirizo.

Ngoma-Sake : Urubyiruko rukora umwuga w’uburaya ruhangayikishijwe n’ihenda ry’udukingirizo.

Bamwe mu bakora umwuga wo kwicuruza uzwi nk’uburaya, bavuga ko kuba udukungirizo duhenze, bituma bakorera imibonano mpuzabitsina batikingiye. Ibintu bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bamwe mu urubyiruko rw’abana b’abakobwa bo mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Sake bagaragaza ko kuba udukingirizo duhenze kandi nta nicyo gukora bafite ngo babashe kutwigirira bituma bamwe bishora mu busambanyi batikingiye bikabaviramo kwandura indwara zitandukanye zandirira mu mibonano mpuzabitsina harimo na  SIDA.

Uru rubyiruko rurabivuga ngo kuko aho bajyaga bafatira udukingirizo ari ku kigo cy’abihaye Imana bakaba badakozwa kumva ibijyanye n’udukingirizo, kuko batangaza ko badashyigikiye n’uyu mwuga bakora w’uburaya.

Bahamya ko agakingirizo muri butike  kamwe kagura igiceri cy’ijana kandi abo baba bagiye kuryamana babaha amafaranga make ngo babone amaramuko, bigatuma bahitamo gukora imibonano idakingiye.

Udukungirizo bavuga ko batakiduhabwa ku buntu kandi muri butiki buhenda.

Uwamahoro Chantal,  wo mu Murenge wa Rwintasha, Akagali ka Rwintasha avuga ko Urubyiruko rukora umwuga w’uburaya kutabona udukingirizo kuri make ntibagire ubwirinzi mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina bibaviramo kwandura virusi itera Sida.

Yagize ati” None se niba umugabo azaza ngo muryamane ari bukwishyure igihumbi, cyangwa icyatanu, ayo mafaranga uri bukenere kurya no kwishyura inzu, ubwo urumva umugabo nataza azanye agakingirizo ayo mafaranga nzayahomba? Ubwo nzayaguramo udukingirizo nsigarane iki? Nzakorera aho ntitaye kuri Sida kuko ibyo bitekerezwa n’umuntu wifite, njyewe mbitekereza nyuma naramaze kwandura Sida”.

Mukakanani Fromina utuye mu Murenge wa Sake, Akagali ka Gafunzo avuga ko bagowe no kubona udukingirizo, kuko igiciro cy’amafaranga bahabwa n’abagabo cyitavamo nayo bagura udukingirizo.

Yagize ati”  Dufite ikibazo cyo kutabona udukingirizo kuko biragoranye udafite amafaranga 500 ngo ujye kukigurira, kandi umuntu ntiyakwemerera maganatanu cyangwa igihumbi ngo uyange ngo n’uko wabuze agakingirizo uremera ukayakorera kugirango uramuke, ibi bikagira ingaruka k’ubuzima bwacu kuko bituviramo kwandura ibirwara byandurira mu mibonano mpuzabitsina birimo mburugu, imitezi na Sida”.

Bikorimana Ndungutse ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri AHF Rwanda, avuga ko ibyo guhenda k’udukingirizo ari urwitwazo,bitakabaye impamvu yo kutadukoresha.

Yagize ati” icy’ingenzi ni ukumenya impamvu agakingirizo ugiye kugakoresha. Niba uzi impamvu ugiye kugakoresha uzajya kwa muganga ugafate ku buntu cyangwa ujye kukagura muri butiki”.

Bikorimana Ndungutse ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri AHF Rwanda avuga ko kuvuga ko udukingirizo duhenda ari urwitwazo.

Akomeza agira ati”urwo rwitwazo rwo kuvuga ko agakingirizo gahenda rukwiye kuvaho”

AHF Rwanda yunganira RBC aho adukingirizo turenga Miliyoni mirongo itatu twinjira mu Rwanda, uyu muryango winjiza Miliyoni zirenga enye buri mwaka.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here