Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ni bangahe bo muri uru rungano rwacu bakomeje guhirimbanira kunoza imibanire yabo...

Ni bangahe bo muri uru rungano rwacu bakomeje guhirimbanira kunoza imibanire yabo n’Imana?

Ubuntu n’amahoro biva ku Mwami wacu Yesu Kristo bibane nawe igihe usoma ibitangazwa n’ikinyamakuru cyacu muri iki gika cyahariwe Iyobokamana.

Mugihe gishize twanditse tuvuga ko Imana ishoboye byose nk’uko tubyizera ariko ko hariho ibintu bimwe na bimwe Imana idashobora gukora nubwo ishobora byose. Bimwe muri ibyo nibyo yaremeye umuntu ngo abikore nk’uko twabonye urugero rwo kuramya no guhimbaza Imana ko ari igikorwa gikomeye Imana yahaye ikiremwa muntu. Urwego umuntu yaba arimo rwose n’uko yaba ateye kose, Imana imwitezeho kuyihesha icyubahiro mubyo avuga, ibyo akora, ibyo atekereza, uko yitwara mu buzima busanzwe ndetse no muburyo ahitamo ibyo arya, anywa cyangwa ibyo yambara.

Imana rero niyo muremyi w’ibyo tubona byose bidukikije harimo n’abantu. Mubyaremwe byose umuntu niwe wahawe inshingano ikomeye kuko afite ubwenge akomora kuyamuremye. Hamwe n’inshingano ikomeye umuntu yahawe, umuntu ni nawe wahawe amasezerano akomeye arimo kubana no kugendana n’Imana ayubaha nayo imusezeranya kumugirira neza akiri ku isi kugeza igihe izamwishyira akabana nayo mu ijuru mu bwami bwayo bwera.

Isezerano ryo kubana n’Imana ibihe bidashira, rifite umuntu gusa kandi si umuntu uwo ari we wese ahubwo ni umuntu wese wagerageje kwitwararika amabwiriza yose Imana igenda itanga uko ibihe bihita, urungano (generation) rugasimburwa n’urundi. Imana imaze kurema umuntu ntabwo yatereye iyo ngo imujye kure, ahubwo ugenzuye neza mubyanditswe byera cyane mu gitabo cya Bibiliya, usanga Imana yifuza kugirana nawe imibanire, imigenderanire n’imikoranire myiza. Muri uwo mubano w’Imana n’abantu bayo, hagiye habaho kudohoka kenshi ugasanga abantu b’urungano rw’igihe runaka ntibitwaye nk’uko Imana ibishaka kugeza ubwo bamwe bagiye barimburwa ku isi bagatsembwa bagashiraho. Urugero ni abantu bo mugihe cya Nowa dusoma inkuru zabo mugitabo cy’Itangiriro ibice 6 kugera ku gice cya 8. Urundi rugero ni urw’abantu bari batuye ahantu hitwa Sodomu na Gomora nabo ngo bakoze ibyaha byinshi bagomera Imana kugeza ubwo Imana itihanganiye iyo myitwarire bityo ifata icyemezo cyo kurimbura iyo migi yabo yombi abantu n’ibintu barimburwa n’umuriro. Iyi nkuru nayo tuyisoma mugitabo cy’Itangiriro ibice 19.

mugihe cya Nowa dusoma inkuru zabo mugitabo cy’Itangiriro ibice 6 kugera ku gice cya 8.

Nyuma yo kurimbuka kwa Sodomu na Gomora, ntazindi nkuru z’abantu bo mugihe runaka cyangwa urungano runaka tubona Imana irimbura kuko banze kugirana nayo imigenderanire iboneye ariko ahubwo tubona isa naho ihinduye gahunda yayo mumibanire yayo n’abantu maze itoranya ubwoko bumwe mu isi yose yifuza ko aribwo yakoreramo imirimo yayo ndetse bukaba aribwo buyihagararira hano ku isi. Ubwo bwoko ni ubwoko bw’Abisirayeli bazwi kuyandi mazina nk’Abayuda n’Abaheburayo.

Uko Imana yahinduye umujyi wa Sodoma na Gomora, kubera abantu bayigomeye.

Umugambi wo gukorana n’ubwoko bumwe dutangira kuwusoma munkuru z’igihe Imana yahamagaraga Aburahamu ngo ave mugihugu cye asige bene wabo maze age mugihugu Imana ubwayo yagombaga kumwereka (tubisoma mu Itangiriro 12). Nk’uko inkuru za Bibiliya zibitwereka nubwo Imana yakoranye n’ubu bwoko ibitangaza byinshi ntabwo nabo bashoboye kugendana n’Imana neza kugeza ubwo hafi yabo bose barimbukiye mu nzira berekeza mu gihugu Imana yari yarabasezeranije aricyo cya Kanani. Abantu bake bari bahagurutse muri Egiputa batarengeje imyaka 20 y’ubukure hamwe n’abavukiye mu nzira nibo gusa bashoboye kugera mu gihugu cy’amasezerano hakurya ya Yorodani. Ndabibutsa ko Imana yifuza kugirana natwe imibanire, imigenderanire n’imikoranire myiza bigatuma amahanga adukikije yabatayizera ngo bayubahe nayo ahindukira agatangira kuyiramya. Abisirayeri babiri gusa mubari bakuru igihe bavaga muri Egiputa nibo binjiye mu gihugu cya Kanani bari barasezeranijwe, abo ni uwitwa Yosuwa na Karebu.

Imana yakomeje gushaka uko yanoza imibanire yayo n’abantu yaremye nuko yiyemeza gutanga umwana wayo Yesu Kristo ngo aze kuri iyi isi yigize umuntu maze abane n’abo ku isi abatoze kubaha Imana Data kandi abategurire kuzabana na Se mu ijuru. Imyaka irasaga ibihumbi bibiri uwo Yesu Kristo asoje umurimo w’ivugabutumwa hano ku isi ariko mbere y’uko asubira mu ijuru yateguye abagabo b’intwari basigaranye umurimo wo kwamamaza inkuru nziza y’Ubwami bw’Imana. Abasigaranye iyo nshingano babikoze neza bagenda bayihererekanya n’ab’urungano rukurikiraho kugeza muri iyi minsi yacu.   Ikoresheje abakozi bayo b’uburyo butandukanye, Imana yifuza gukomeza kunoza imibanire n’imikoranire yayo n’abantu bari ku isi. Imana kandi yifuza ko igihe kizagera Igahamagara abantu bose bayemeye, bagakora ubushake bwayo, bakabaho bitwararitse kunoza imibanire yabo na Yo, izabahamagara ngo babane mu bwami bwayo ubuziraherezo.

Ikintu gikomeye abantu turi muri iki gihe cya Yesu Kristo dukwiye kwibaza ni ugutekereza ngo ni bangahe bo muri uru rungano rwacu bakomeje guhirimbanira kunoza imibanire yabo n’Imana? Bumwe mu buryo bwo kunoza imibanire n’imikoranire yacu n’Imana, ni ukwizera Umwana wayo Yesu Kristo no kumwiyegurira ngo ayobore imibereho yacu. Igitabo cyitwa Bibiliya ni igitabo gikubiyemo byinshi bitumenyesha uko Imana yifuza ko dukwiye kwitwara muri ubu buzima kugira ngo tuzabane nayo mu bundi buzima buzaza ubwo imperuka y’isi izaba isohoye. Ndahamya ko none ariwo munsi mwiza wo gushishikarira kumenya ibyo Imana idusaba kugira ngo tuzabane nayo mu bwami bwayo.

Ndabasengera nanjye nisengera ngo isi nibihendo byayo ntibiduherane maze ngo twivutse amahirwe yo kuzaba mu bwami bw’Imana. Twongere tuzirikane ko ibihumbi n’ibihumbi by’Abisirayeli bahagurutse muri Egiputa bavuga ko bagiye i Kanani ariko umubare muto cyane wabo nibo bashoboye kugerayo. Nuko rero natwe ab’iki gihe tuvuga ko turi kujya mu ijuru twibuke ko iryo juru tujyamo rizababwamo n’abazaba barizeye Yesu Kristo bakamwegurira imibereho yabo hanyuma bakabaho ubuzima bwabo busigaye bakora ibishoka byose ngo bubahirize amahame n’amabwiriza nk’uko byanditswe mugitabo cy’Ijambo ry’Imana cyitwa Bibiliya. Duharanire twese kutazacogozwa n’urugendo ahubwo tuzabane mu ijuru. Bizirikane!

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here