Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ni igitangaza kubona abo twita ab’isi aribo badukurura cyane dusa n’abigana ibyabo...

Ni igitangaza kubona abo twita ab’isi aribo badukurura cyane dusa n’abigana ibyabo gusumba uko ibyacu bibakurura.

Basomyi bacu dukunda, twongeye kubaramutsa tubifuriza gukomerera mu Mana twizeye. Mu minsi ishize twaganiraga kugitekerezo cy’uko abayobozi b’amadini n’amatorero ya gikristo natwe twari dukwiye gushyiraho gahunda ya “sindohoka” aho twashaka kwerekana ko muri rusange hari abakristo batari bake ibihe by’icyorezo cya covid 19 byatumye badohoka k’ukwemera kwa gikristo. Twashishikarizaga abakristo kugerageza kwirinda no kwitwararika ubuhamya bwabo bw’ubukristo nubwo isi yaba igenda ihindagura imibereho n’imikorere ya muntu.

Abakristo dukwiye guhora twibuka ko turi ku isi ariko tutari ab’isi nk’uko Yesu yasengeye abigishwa be abwira Se ati: “Sinsaba ko ubakura mu isi ahubwo ubarinde Umubi. Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:15-16). Abizera Kristo Yesu twizera ko Umwami dukurikiye adahinduka, ntajyana n’igihe cyangwa ngo ahindurwe n’ibigezweho. Amahame n’amabwiriza akubiye munyigisho ze nk’uko tubisoma mugitabo cya Bibiliya ntabwo ahinduka kubera ko hari impinduka mu iterambere ku isi cyangwa mu ikorana buhanga iryo ariryo ryose. Impamvu amahame y’ukwemera muri Yesu Kristo adahinduka nuko uwayashyizeho ari Uw’ibihe byose bityo yashyizeho amahame adahindagurika bijyanye n’ibihe runaka ahubwo amahame ye arahamye none n’iteka ryose.

Ibi mbivuze kubera ko hari abizera Yesu bamwe tubona bagenda badohoka cyangwa biyorohereza amahame n’amabwiriza bya gikristo uko iminsi igenda ihita hakabaho kwaguka mubumenyi bunyuranye burimo ikoranabuhanga. Ubunararibonye bwanjye bunyereka ko uko ubukristo bwari bumeze mu myaka nka mirongo itatu ishize atari ko buhagaze muri iyi myaka yacu turimo. Habayeho kudohoka gukomeye k’ubuhamya n’imigenzo bya gikristo. Usanga abenshi muri twe duhamya ko turi abakristo ariko wagenzura ibyo tuvuga n’ibyo dukora mu mibereho yacu ya buri munsi ukabona ko bidafite itandukaniro rinini n’iby’abandi bose batizera aribo dukunda kwita abapagani cyangwa abanyamahanga.

Ndabiseguraho basomyi bacu ntabwo mba nshaka guca urubanza ahubwo mba nifuza ko twagerageza gusuzuma ibyo duhamya tukabisanisha n’uko tubayeho ubuzima bwacu bwa buri munsi, bityo tukagira ibyo duhindura. Ijambo ry’Imana ridusaba kutishushanya n’ab’iki gihe ahubwo ko dukwiye guhinduka rwose tugize imitima mishya (Abaroma 12:2). Kwishushanya n’ab’iki gihe muyandi magambo bishaka kuvuga kudakora cyangwa ngo twitware nk’abo twita ab’isi cyangwa abadakijijwe. Igitangaje njya nkunda kubona aho ngenda mba, nuko usanga abo twita ab’isi aribo badukurura cyane dusa n’abigana ibyabo gusumba uko ibyacu bikurura abadakijijwe. Impamvu y’ibi ntayindi nuko ubukristo bw’iyi minsi budashinze imizi mu mitima n’ubwenge byacu.

Akenshi tubona ko abo twita ab’isi baturushije amajyambere cyangwa bafite ibinezeza by’uburyo bwinshi kurusha ibyo tubonera mu nzira yacu ya gikristo. Ariko ndahamya ko impamvu bamwe muri twe tubibona gutyo ari uko tudashikamye mubyo twizeye kandi ngo tube twarasesenguye neza ingo dusobanukirwe ibikubiye muby’Imana iteganirije abayizeye.  Kudasobanukirwa neza gahunda Imana ifite k’ubuzima bwacu bwa none n’ubw’ejo hazaza bituma dukururwa n’iby’isi cyane kuko byo ari iby’aka kanya kandi biboneshwa amaso cyane kurusha ibyo Imana isezeranya abayizeye akenshi biboneshwa amaso y’Umwuka n’ukwizera kuruta ibifatika biboneshwa amaso y’umubiri.

Ndahamya ko isi atariyo ifite ibyiza byinshi kurusha iby’Imana. Abamaze kwizera by’ukuri bafite ibyiringiro by’ibyiza by’uyu munsi kandi bakagira n’ibyiringiro by’ubugingo buhoraho. Ntabwo dukwiye gucibwa intege n’ibyo tubona abandi bagezeho cyangwa ngo tudohorwe n’ibibazo duhura nabyo muri iyi nzira y’ubukristo ngo tuveho tudohoka kubyo twari twariyemeje. Ahubwo natwe abakristo dukwiye kubaho imibereho ituma abatarizera bifuza kubaho nk’uko tubayeho. Dukwiye kuba ku isi twibuka ko turi abagenzi n’abimukira. Abimukira rero ntibakwiye gushaka kubaho ubuzima busa neza neza nkubw’abenegihugu. Abantu bari mu gihugu kitari icyabo rero ntibakwitwara kimwe n’abaturage bicyo gihugu.

Pawulo yandikiye abakristo b’i Korinto ababwira ko batakiri ab’isi ngo bigenge…

Intumwa Pawulo yandikiye abakristo b’i Korinto ababwira ko batakiri ab’isi ngo bigenge ahubwo ko baguzwe igiciro kinshi bityo bakwiye kwegurira imibiri yabo guhimbaza Imana (1 Abakorinto 6:19-20). Nk’uko nabivuze haruguru, isi igenda ihindagurika ariko Ijambo ry’Imana ntabwo rihinduka. Ubwo ijambo ry’Imana, ibyo yasezeranye n’ibyo yategetse bidahinduka ndetse bidakuka abizera Kristo ntidukwiye kwishinga ubumenyi n’iterambere rigezweho ngo dusobanure ibyanditswe Byera uko twishakiye tugambiriye kwiyorohereza cyangwa kugerageza kwisobanura kubyo dukora bidahuye n’ukuri kw’Ijambo. Abenshi mubizera tugerageza kwerekana ko ibyo tuvuga cyangwa dukora bifite ukuri gushingiye mu Byanditswe Byera ariko sitwe dukwiye kuyobora ijambo ry’Imana turigorekera gushyigikira amarangamutima n’irari ryacu ahubwo dukwiye kureka Ijambo ry’Imana akaba ariryo rituyobora muri byose.

Mugusoza reka tuzirikane amagambo yanditswe muri 2 Timoteyo 4:3 -4 ahavuga ngo “Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.” Ngirango igihe kizaza Pawulo yavugaga nicyo kiki turimo, aho abantu benshi bahugiwe mugushakisha imibereho abandi bakaba badashaka kumva impuguro nzima z’ijambo ry’Imana ahubwo bishimira kumva abigisha basobanura Bibiliya baganisha kubyo imitima yabo irarikiye. Wowe usoma aya magambo ndagushishikariza kuzirikana ishingiro ry’ukwemera kwawe no kugenzura uburyo ushyira mu bikorwa amahame n’amabwiriza Yesu yandikishije. Ndagusengera cyane ngo iby’isi ntibigukurure cyane ngo biguteshe umwanya wo kuzirikana iby’ijuru. Ndakwibutsa kandi ko hano ku isi naho twahatungira ibya Mirenge ku Ntenyo iherezo tuzabisiga ariko mu ijuru aho tujya tuzahaba iteka n’iteka turi kumwe n’Umuremyi akaba n’Umucunguzi wacu Yesu Kristo. Imana idushoboze kugira ngo iby’isi byaba byiza cyangwa bibi ntibituvutse iby’ijuru, duharanire kuba Abakristo badahindurwa n’ibihe.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Pasteri Basebya Nicodème ufite impano n’ubumenyi mu bijyanye n’iyobokamana. Akaba umwanditsi w’iki cyigisho

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here